KARONGI : IMIBU IHAGARITSE UBUHINZI! AGASHYA K’ABAYOBOZI BA FPR

Yanditswe na Byamukama Christian

Abaturage babujijwe n’ubuyobozi guhinga ibihingwa ngandurarugo mu rwego rwo kurinda imibu mu mahoteli.

Abaturage biganjemo abo Mu Mudugudu wa Burembo, Akagali ka Kibuye, Umurenge wa Bwishyura, Akarere ka Karongi  mu Ntara y’i Burengerazuba ntibemeranywa n’ ubuyobozi bwaho kuva ku rwego rw’Akagali kugeza ku Karere bukomeje kubabuza  guhinga ibihingwa ngandurarugo bukunguku birimo ibishyimbo n’ibigori bubasaba kubisimbuza indabo, Pasiparumu n’imboga zirimo intoryi kugira ngo ibyo bihingwa ubuyobozi bwita birebire bidatera imibu mu mahoteli ndetse bikaba ni ubwihisho bw’abajura.

Nkuko aba baturage babitangarije umunyamakuru wa TV1 ikorera mu Rwanda kuri uy’uyu wa kabiri taliki ya 08 Nzeli 2020, bemeza ko  ibihingwa ngengabukungu  birimo ibishyimbo n’ibigori ari bigize ahanini amafunguro yabo yaburi munsi bityo iki cyemeza cya Leta cyikaba cyije kubicisha inzara. Umwe muribo yemeza ko imibereho ye yose kuva akiri muto ayikesha guhinga ibihingwa ngandurarugo nk’uko yabitangaje muri ay’amagambo “ubusanzwe duhinga ibihingwa birebire birimo ibishyimbo, amsaka, ibigori ndetse yemwe n’urutoki ariko barifuza ko twabisimbuza ibigufi birimo indabo, Pasiparumu n’imboga kugirango ibyo bihingwa birebire bidatera imibu mu mahoteli nyamara izo mboga nazo ntiwazirya zonyine” bityo akaba abona ari uguha agaciro a mahoteli kurusha abaturage . Undi muturage Akomoza kuba icyo cyemezo Leta yita ko cyijyanye no gusigasira ubuzima bw’abakerarugendo kibabangamiye yagize ati « Abo bakerarugendo batubwira baraza koko ntitubyanze ndetse ntiturwanya ni iterambere ariko ni bareke natwe duhinge kuko nibaza bagomba gusanga abantu bazima atari imirambo yishwe n’inzara bityo turasaba kurenganurwa bakatureka tugahinga kuko igihe kiri kudusiga».

Abajijwe Impamvu ubuyobozi bubuza abaturage guhinga ibyo bakenera mubuzima bwabo bwaburi munsi Niragire Theophile, Umuyoboyi wa Karere ka Karongi wungirije ushinzwe ubukungu yavuze ko « ari icyemezo cyo gusigasigasira isura y’umugi no gushyira mu bikorwa igishushanyo mbonera kandi abaturage nta burenganzira bafite bwo gukoresha ubutaka bwabo icyo bashatse nko guhinga ibihingwa birebire kuko abajura babyihisha bakambura abantu amashakoshi ndetse n’imibu yangiriza ababituriye bityo basabwa guhinga ibihingwa ibiciye bugufi kandi bitatse ubwiza bw’umugi ndetse Leta itababuza uhinga ibyo basanzwe bahinga ngo ihashyire ibyayo, yashoje kandi ishimangirako utazahinga ibyo asabwa azajya agomba gutunganya isambu ye ntitere umwanda mu mugi ».

Niragire Theophile ati “abaturage nta burenganzira bafite bwo gukoresha ubutaka bwabo icyo bashatse

Twabibutsa ko umuturage uhinze ibinyuranyije nibyo Leta yifuza muri Kariya gace yishyura ibihumbi mirongo itanu(50,000frw) by’amande.

Uretse kuba hamaze igihe hagaragara akarengane mwishyirwa mu bikorwa by’ibishushyanyo mbonera bya Kigali n’imijyi iyungirije, Leta ya FPR ikomeje kugaragaza intege nke mwijyenamigambi rirambye ry’imiturire n’ubuhinzi ndetse n’imikoreshereje y’ubutaka bw’imijyi hashingiwe ku mibereho y’abanyagihugu.

Ishyano riragwira abaturage bonerwe n’imvuvu bavuge urwango ruze

Akabi gasekwa nka keza ! Imibu ihagaritse ubuhinzi, za nzitiramubu Leta yatanze zimaze iki ? Amafaranga y’irondo se yo yaba amaze iki mu gihe kwambura isakosi umuntu bihagarika ubuhinzi hitwajwe ubujura ?

Reka tuzarebe amaherezo y’ubu bukerarugendo bubangamira ubuhinzi bugashora amadevize mu makipe atsindwa… Sura u  Rwanda(Visit Rwanda)  iranze ibaye nicwe n’inzara Rwanda.

Byamukama Christian

One Reply to “KARONGI : IMIBU IHAGARITSE UBUHINZI! AGASHYA K’ABAYOBOZI BA FPR”

  1. Ibi bintu ntaho bitaniye n’amahono.kubuza abaturage guhinga ibibatunga,ukabategeka guhinga indabo na pasuparume!!ngo ntaburenganzira bafite kubutaka bwabo.None se niba ntaburenganzira bafite kubutaka bwabo,ubwo n’abenegihugu?Birababaje cyane. kumva umunyarwanda abura uburenganzira kubutaka bwa gakondo yabasekuruza be.Ariko ibibintu bakora sibyo byatumye bafata umuheto,none se kuki dukora ibyo twaje turwanya.Ngaho nimukomeze mureme ibyihebe mugihugu murashoboye.

Comments are closed.