Mu bikorwa byo gusenyera abaturage ubutegetsi bwa Kigali buvuga ko batuye mu mujyi wa Kigali mu manegeka, abaturage bavuga ko ari ihohoterwa bari gukorerwa n’ubutegetsi budashaka ko babaho ntibatinya kuvuga ko iri ari ihohoterwa bakorerwa n’umwana bwakabaye bububakira none ahubwo bukaba bubasenuera.
Umwe mu baturage twaganiriye yemeje ko ibyo bari gukorerwa na leta y’u Rwanda ari iyicarubozo kuko iri kubasohora mu nzu ikazihirika bakarara hanze n’imvura itaboroheye yagize ati” “Ibi bintu leta iri kudukorera ni iyicarubozo kuko ntiwakumva uburyo leta iri kudusenyera amazu bakaturaza hanze n’imvura itatworoheye ngo kuko dutuye mu bishanga, ni ukutwica”.
Mu karere ka Gasabo umurenge wa Kacyiru akagali ka Kamutwa mu bishanga cya Kaninja hagaragaye abaturage bari bafite uburakari bwinshi bifatiye kugahanga ubutegetsi bwa Kigali basakuza cyane bavuga ko leta igiye kubamara ibicisha imbeho, inzara n’ubukene yitwaje amanegeka, aba bemeza ko bagiye kuba baryamye hanze icyo bise kugangika.
Umwe muri bo yemeje ko leta y’u Rwanda iri kubakorera ubugome ndengakamere, aho yabajije umunyamakuru ati:”Ese niba bavuga ko ari mu manegeka ko batadushakira aho tuba mbere yuko badusenyera? Ese ko basenya inzu bakareka tukarara hanze mu mbeho niyi mvura izo mpuhwe zitwa ngwiki? Ni ugushaka kutumara”.
Ubwo twakoraga iyi nkuru twahuye n’umuturage waduhaye ubuhamya bw’ibyamubayeho mu myaka yashize avuga ko yimuwe ahantu ubutegetsi buvuga ko ari mu manegeka none ubu hubatse Hotel ikomeye akibaza impamvu amanegeka atabereye umuturage ku buzima bwe yavamo hotel ibyo byose ni ugushaka kutwirukana mu gihugu”.
Ibi bikorwa byo gusenyera abaturage mu mujyi wa Kigali byatangiye ku wa 4 w’icyumweru twaraye dusoje bitangira mu gitondo saa 07h00 bigasozwa 18h00 z’umugoroba ariko byarakomeje na n’ubu kuri uyu wa mbere hasenyewe abaturage bo mu murenge wa Kimisagara akarere ka Nyarugenge, ku wa gatanu no ku wa 4 hasenyewe abo mu murenge wa Kacyiru n’indi mirenge yose igize akarere ka Gasabo. Aho twageze ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru ni aho bita kumurindi aho abaturage bari bikoreye ibiryamirwa bashaka aho barara bameze nk’impunzi, ibi bikorwa byose byo gusenyera abaturage ibikoresho byabo byose byaba ibyo bararaho n’imyambaro bikajugunywa ku gasozi nyirabyo yaba adahari bakabisenyeraho, ibi byose bikaba biri gukorwa mu turere twose uko ari 3 Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro tugize umujyi.
Ikibabaje kandi giteye urujijo ni uburyo nta muyobozi muri nzego za leta ushaka kugira icyo atangaza mu itangazamakuru kuri iki kibazo cyo gusenyera abaturage ku ngufu badahawe n’integuza n’ingurane ariko amakuru twahawe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa kamwe mutugari tugize akarere ka Gasabo ni uko ngo mbere yuko ibi bikorwa bitangira Minisitiri utegeka minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC Prof Shyaka Anastase yabanje guha amabwiriza abayobozi ko ntawemerewe kugira icyo atangariza itangazamakuru kuri ibi bibazo by’uruhuri biri kuba ku banyarwanda baba mu mujyi wa kigali, aya mabwiriza minisitiri yahaye abategetsi ayoboye yayahaye n’intangamakuru ry’imbere mu gihugu arisaba kudatangaza inkuru kuri iki kibazo bishobora kuteza impagarara mu gihugu, Abanyarwanda bagerageje kuvugana na bimwe mu bitangazamakuru nabo bahita bafungwa cyo kimwe n’umuturage ugerageze gufata ifoto ahari kubera ibyo bikorwa byo gusenyera abaturage ahita yurizwa imodoka zishinzwe isuku n’irondo akajyanywa mu buroko.
Rwendeye Maxime
Umujyi wa Kigali.