KIZITO MIHIGO : ABANYARWANDA MU BUBILIGI BONGEYE KUMUZIRIKANA

Ubuzima bwa Kizito Mihigo bwaranzwe no kwigisha abanyarwanda urukundo, kubabarirana ,koroherana, amahoro, ubumwe n’ubwiyunge niyo mbuto yo kubana byindakemwa  kwa bene ka Nyarwanda Kandi  niyo  inkingi ya mwamba mu kubaka igihugu buri mu nyarwanda wese y’ibonamo.

 Kuri uy’uwa gatandatu taliki ya 29 Gashyantare I Buruseli mu Bubiligi kuri Place Martyrs,1440 Braine le Chateau habaye igikorwa cyo kuzirikana urugendo  ndashyikirwa rw’ubuzima rwa Kizito Mihigo mu muryango Nyarwanda, icyo gikorwa cyikaba cyari gishingiye by’umwihariko ku kuzirikana ubutumwa mu ndirimbo umuhanzi Kizito Mihigo yasigiye Abanyarwanda n’isi muri rusange, igitambo cya misa ndetse no gusabana hazirikanwa urukundo n’ubumwe nyakwigendera atahwemye kuraga u Rwanda.

Nk’uko byaribiteganyijwe kuri gahunda y’umunsi saa tanu abitabiriye bari bageze mu Kiliziya maze bongera kwihera amaso,kumva no kuzirikana ubutumwa bukubiye mu ndirimbo za Nyakwigendera Kizito Mihigo binyujijwe kuri ecran nini yariri mu Kiliziya. Saa sita na mirongo ine n’itanu (12h45’) hatangijwe igitambo cya misa cyari kirimo abasaserodoti benshi bayobowe na Musenyeri Frederic Rubwejanga ,mu nyigisho zatanzwe zose zagarutse ku rugero rwiza kizito yabereye abanyarwanda n’isi muri rusange,ndetse abari bitabiriye basabwa bose gufungura imitima yabo bakakira impanuro Kizito yasize atanze kandi bakaba nyambere mu kusa ikivi yatangiye.

Padiri mukuru Abbe Uwamahoro Wellars yashimiye abantu bose bitabiriye aho yagize ati: biragaragara ko Kizito yakunzwe kubera imbuto z’urukundo yabibye atubere urugero kandi tube ba Kizito ba none n’ejo hazaza. Misa yitabiriwe n’abantu bari hagati ya 400 na 500 ,harimo ingeri zose abana ,abasore ,inkumi,abagore ,abagabo ,abakecuru n’abasaza ,yarangiye saa munani na mirongo ine n’itanu(14h45’). Nyuma abitabiriye bakomereje ibiganiro by’ubuvandimwe muri salle ya Paruwasi, ntitwakwibagirwa kandi ko mur’ik’igikorwa cyo kur’uy’umunsi hakusanyije inkunga yo gutera ingabo mu bitugu umuryango wa Nyakwigendera Kizito Mihigo.

Kizito Mihigo utarahwemye guharanira k’u Rwanda ruba ijuru rito ryahano kw’isi, abaryankuna  n’abanyarwanda bumutima baragusuhuza ruhukira mu mahoro!! Ikivi watangije tuzacyusa kandi niyo byaba ngombwa ko tugukurikira kubw’ “impinduramatwara Gacanzigo” bizaduhame. Ruhukira mu Mahoro!!

Byamukama Christian i Buruseli mu Bubiligi