Inkuru turayikesha : Chaste GAHUNDE : https://gahunde.org/2020/04/21/kizito-mihigo-ni-iki-yanditse-mu-gitabo-cye/
Ku itariki ya 17 Mata 2020, nyuma y’amezi abiri yuzuye akurikira iyicwa rya Kizito Mihigo, nibwo igitabo cye cyasohotse. Iki gitabo cyari gitegerejwe na benshi kigizwe n’inyandiko zose Kizito yakoze igihe yari afungiye muri gereza nkuru ya Kigali (1930) yaje kwimurirwa i Mageragere (Nyarugenge). Izina ry’igitabo ni : “RWANDA: EMBRASSER LA RÉCONCILIATION: Pour vivre en Paix et Mourir Heureux” Ugenekereje mu kinyarwanda ni “RWANDA: KWAKIRA UBWIYUNGE NGO UBASHE KUBAHO MU MAHORO NO GUPFA MU BYISHIMO”. Uyu muhanzi atunyuriramo ibyamubayeho, mu bihe bibabaje n’uburyo yarokotse itsembabwoko ryakorewe abatutsi mu 1994, uburakari bwe n’icyifuzo cyo kwihorera ku bahutu, akanatubwira uko yakiriye impano y’Imana yo kubabarira abamuhemukiye.
Atubwira ku bikorwa bye bya muzika muri Korali ya Kigali, umushinga w’indirimbo yubahiriza igihugu yitabiriye ndetse na bourse ya leta yo kwiga i Burayi. Aratubwira iby’imyaka itatu yamaze afite icyubahiro n’igitinyiro muri Kigali, umubano we n’ishyaka riri ku butegetsi (FPR), n’uburyo yaje gushwana na FPR kandi ibi akaba atabyicuza.
Iki gitabo yagituye Kizito Mihigo Peace Foundation (KMP) ndetse n’imfungwa zose za politiki zo mu Rwanda. Ni igitabo cy’ubuhamya kandi, cyane cyane ku byamubayeho ku ishimutwa rye no gushaka kumwica, ku bantu bose bagize uruhare mu bibazo yagize. Mu buryo burambuye kandi busobanutse neza, Kizito avuga ku biganiro na Inès MPAMBARA, na Bernard MAKUZA, akanatubwira amagambo akakaye n’iterabwoba by’umunyamabanga mukuru wa FPR, François NGARAMBE. Aduhishurira imishinga ye FPR yamwibye, uburenganzira bw’ibihangano bye yambuwe, urukundo rwe, n’umutuzo yaboneye muri gereza.
Umuhanzi w’umukristu, atewe ishema no kugira ubwigenge bwe bwo mu kuganira no gutanga ibitekerezo ku kibazo icyo ari cyo cyose cyaganirwaho, cyaba icy’idini, politiki, cyangwa ubuhanzi. Yatugejejeho ibyo atekereza kuri FPR, ubwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi, abatavuga rumwe na FPR n’ibindi.
Bimwe mu byo avuga
- Kuri FPR
FPR (Rwanda Patriotic Front), ni umutwe wa politiki w’intagondwa kandi uteje akaga gakomeye, ukaba ufite intego yo kuba ishyaka rimwe. (Igice cya 14).
- Ku bwiyunge hagati y’Abahutu n’Abatutsi
Ndatangara cyane kubona kuva jenoside yarangira, abatutsi baturutse hanze y’igihugu (ni ukuvuga abavuye mu Burundi, Kongo, Tanzaniya cyangwa Uganda bagarukanye na FPR) bibagora kwihanganira Abahutu, mu gihe twe twari duhari, twiboneye aya mahano kandi tukarokoka imipanga, tukicirwa abacu tubireba, twiga kubana n’abantu bose, harimo n’abicanyi, kugirango tubabarire kandi twiyunge. Binyibutsa wa mugani w’ikinyarwanda nzaririmba vuba aha: “Hataka nyirubukozwemo, nyirubuteruranwenakebo akinumira” (Igice cya 6) .
Indangagaciro z’amahoro n’ubwiyunge mu gukumira no gukemura amakimbirane mu buryo bw’amahoro, zigomba gusimbura urugomo, gukandamiza, ubushotoranyi, intambara n’iterabwoba byimitswe na FPR Inkotanyi. (…)
Naho ubwiyunge u Rwanda rukeneye muri iki gihe, ntabwo ari hagati y’Abahutu n’Abatutsi. Kuri ubu, ubutegetsi bwa FPR buyobowe na Perezida Kagame, bugomba kwiyunga n’abatavuga rumwe na bwo baba mu buhungiro, cyane cyane RNC ya Kayumba Nyamwasa, FDU Inkingi ya Victoire Ingabire, RDI Rwanda Nziza ya Faustin Twagiramungu, Ishyaka Ishema rya Padiri Thomas Nahimana, n’indi mitwe ya politiki yo mu Rwanda ikorera mu mahanga, mu rwego rwo gukumira no gukemura amakimbirane ashobora kuvuka. (Igice cya 34)
- Kuri gahunda ya “Ndi Umunyanyarwanda”
“Ndi umunyarwanda”, ni gahunda mbi cyane ya politiki yo kubangamira ubwiyunge bw’igihugu, ishyira Abahutu bose mu gatebo kamwe k’abicanyi kandi FPR ikigisha ku mugaragaro urwango mu bisekuruza byose. ” Igice cya 14
Ni igitabo cyiza cyane gikwiye gusomwa na buri wese ubishoboye, cyane cyane abanyarwanda batarahumuka bakaba bakomeje kwigumira mu kinyoma cya FPR. Kugeza ubu kiracyari mu rurimi rumwe rw’igifaransa.
Chaste GAHUNDE