KIZITO MIHIGO : NTIMUNGIRE IKIGIRWAMANA, ZIMWE MU MFUNGUZO YADUSIGIYE NGO DUTERE IKIRENGE MUCYE TWITAGATIFUZA





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Hashize imyaka ibiri Kizito Mihigo yishwe na FPR. Urupfu rwe rwababaje Abanyarwanda benshi cyane, ikinyoma cy’uko yiyahuye cyemerwa n’abafite inyungu mu kucyemera bonyine, mu gihe Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga bo bacyamaganiye kure.

Kizito Mihigo yari umuntu udasanzwe, ndetse benshi bakunze kubigarukaho muri aya amezi ashize bamwita umutagatifu cyangwa umuhanuzi. Uburyo yasobanukiwe n’Imana, akayemera ndetse akanayikorera kugeza aho yiyemeje kuba umukristu w’umwimerere, bivuze no kuba umunyagihugu mwiza utihisha inyuma y’amasengesho ngo arebere akarengane, byamuviriyemo kuba igitambo cy’abakorera mu mwijima batashoboye kwihanganira urumuri rwe.

Gusa nk’uko yakundaga kubiririmba, nk’abantu, twahamagariwe ubuzima buhoraho kurusha ubuzima bwo ku isi, Kizito Mihigo rero akaba yarashoboye kugera ku ntego ye kuko Umwami w’Abami yakoreye yamuhembeye kuzamuka agahita amanuka nyuma yo kugera k’ubuzima buhoraho. Ukumanuka kwe tukubonera ku buryo ubu Kizito Mihigo yabaye nk’ Izuba rirasira mu mitima y’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga benshi, urupfu rwe rwahaye ubutumwa bwe imbaraga z’ikirenga. Muri iyi nkuru, twifashije indirimbo ye “Ibisubizo by’Ubuzima”, tugiye kureba zimwe mu mfunguzo Kizito yakoreshaga ngo abeho ubuzima bukiranutse kandi bugerageza gusobanukirwa ugushaka kw’Imana. Turifuza gushishikariza buri wese wifuza gutera ikirenge mu cya Kizito, gutangira urugendo rwo kwitekerezaho no kwisuzuma kugira ngo yimenye, gutyo urumuri yifitemo rumurikire benshi nkuko Kizito yabigenje.

Urufunguzo rwa mbere : kubana n’Imana

Mu ndirimbo ya Kizito Mihigo atangira agira ati: “Amasezerano nagiranye n’imana yanjye n’aho twahuriye mu buzima nibyo bimpa ibisubizo ku bibazo byinshi nibaza kuri iyi si ya none. Nibyo bimpa umwimerere w’ubuzima, nibyo nkesha izi mbaraga zo kugutsinda wa si we!”.

Iki gitero kirimo ibintu bikomeye cyane, twese twakwibaza ku masezerano twagiranye n’Imana yacu ari ayahe? Kuko aya Kizito tutayazi kandi atanatureba, ni ngombwa kwibaza ku yacu. Ese tujya duhura ni Imana mu buzima?

Nk’uko Kizito Abyivugira, ibyo byombi nibyo byamuhaga “umwimerere w’ubuzima”, ndetse n’ “ibisubizo”. Dutinze ku ijambo umwimerere, mu by’ukuri rivuze ko buri muntu agira ibintu bye bimuranga, ko tudashobora kuba abandi ahubwo twashobora kuba “twebwe”, abo turibo. Turirinda gutanga ibisubizo kugira ngo tutayobya abantu tubajyana mu mwimerere wacu. Gusa aha kuko tuzi ko “Imana yaturemye, buri wese, mu ishusho yayo”, twavanamo ko nta gisubizo cyiza cyangwa kibi.

Wa si we ! Wimbera ikigirwamana ! Wa si we ! mva imbere naragutahuye ! wihishemo umubisha unshaka jyewe umwana w’Imana !

Urufunguzo rwa kabiri: kwitandukanya n’iby’Isi

Abamenye Kizito bazi neza ko yakoraga uko ashoboye kugira ngo adashukwa n’iby’Isi. Ngo rimwe na rimwe yakoraga umwiherero kugira ngo atekereze, ashobore no kujya mu nganzo. Uyu si umwihariko wa Kizito Mihigo kuko na Niyomugabo Nyamihirwa yavugaga ko buri ku cyumweru yinjiraga mu mwuka (méditation) kugira ngo ashobore gutekereza. Uko kwiyaka iby’Isi tugusanga mu gitero cya kabiri cy’indirimbo aho agira ati : “Niyatse ibyishimo bidutanya n’umukiro, amaraha niyo ngoro ya Sekibi, niho hihishe ingeso mbi zitubuza ijuru kandi ari ryo munezero w’abantu. Ijuru ni naryo twahamagariwe, ni ubugingo uwaturemye atwifuriza, hafi ye.”

Aha tuvanamo ikintu cy’ingenzi, Kizito Mihigo agarukaho inshuro nyinshi mu ndirimbo ze, ari cyo intego yacu nk’abantu yo kugera ku buzima buhoraho. Mu magambo ye ati : “ Ijuru ni na ryo twahamagariwe”. N’ubwo Kizito Mihigo atadusobanurira uko twamenya umuhamagaro wacu, aduha ingero z’uko twabigeraho. Kurekura iby’Isi, kuva mu maraha… Turabizi ko ibigezweho muri ibi bihe ari ukurya hit, kwambara neza, kunywa inzoga, kunywa amatabi, kuboneka neza … ariko se twaba tunabona ko ibyo byose bitubera umutego wo kujya kure y’Imana ? Reka mu by’Isi dushyiremo “ikuzo ry’abantu”, tunasanga mu yindi ndirimbo ya Kizito aho agira ati : “Abantu badusingiza batwibagiza icyubahiro cy’Imana”.

Burya kwikunda (kwigirira self-estimation), guharanira kuba uwa mbere (compétition), si bibi; ikibi ni iyo ibyo byose bitwibagije “icyubahiro cy’Imana”, aho kubera ibyo twayitinyuka cyangwa tukishyira mu mwanya wayo.

Wa si we ! Wimbera ikigirwamana ! Wa si we ! mva imbere naragutahuye ! wihishemo umubisha unshaka jyewe umwana w’Imana !

Urufunguzo rwa gatatu : kwigiramo amahoro

Igitero cya gatatu kindirimbo ya Kizito, kigira kiti : “Benshi baba ku Isi nta mahoro bifitemo kuko bibagiwe uwabaremye nicyo yabatumye muri iyi isi idatunganye. Nta mahoro twagira tutiyizi, ntabwo twatekana tutumva umuremyi, ntabwo wagira amahoro udafite Imana, ni impamo! ”

Aha Kizito arangiza yerekana ko ibyo yavuze atabishidikanyaho kuko ari impamo. Ati “benshi baba kuri iyi si batiyizi ”.

Kuki tutimenya? Iyi si tubamo ntitunganye kubera uko ibisekuru byasimburanye, ikiremwa muntu cyarayanduje. Muri ibi bihe tubamo, abantu twariraye ku buryo twibagiwe ko ukubaho kwacu, buri umwe umwe, ari ugushaka kw’Imana. Ibyo twarabyibagiwe kugera aho twishyira mu mwanya wayo tukicana, tugahemukirana….

Aha na none Kizito agaruka kuri wa muhamagaro wacu, icyo twaje kuri iyi si gukora. Kizito adushishikariza kwimenya, kumva Umuremyi ngo dutekane no kugira Imana kugira ngo twigiremo amahoro. Turahamya ko uwarangije kwimenya ahita anasobanukirwa umuhamagaro we.

Wa si we ! Wimbera ikigirwamana ! Wa si we ! mva imbere naragutahuye ! wihishemo umubisha unshaka jyewe umwana w’Imana.

Mu gusoza iyi nkuru, twasaba buri wese kutayumva cyangwa kuyisoma acira urubanza mugenzi we, ahubwo tukamushishikariza we ubwe ko yisuzuma ngo atere ikirenge mu cya Mutagatifu Kizito Mihigo mu kwitagatifuza.

Constance Mutimukeye