KIZITO MIHIGO YONGEYE KUZIRIKANWA MU RWEGO RWO GUSOZA IKIRIYO CYE

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 werurwe 2020, nyuma y’iminsi mirongo ine Kizito Mihigo yishwe na FPR, yongeye kuzirikanwa n’abavandimwe, inshuti ze,  n’abakunzi be baturutse ku isi yose. Mu kiganiro “World wide Tribute to Kizito Mihigo”, igice cya kabiri cyateguwe n’imiryango y’Abanyarwanda yo hirya no hino ku isi, cyanyuze kuri murandasi kuri Youtube, Abanyarwanda bongeye kuvuga akababaro n’agahinda urupfu rwa Kizito Mihigo rwabasigiye, abenshi nyuma yo kugaya “abakorera mu mwijima” bamwishe bizera ko bapfutse ubutumwa bwe bwashyize hanze ibikorwa bibi byabo, bijeje Kizito Mihigo gukomera k’umurage wo kubaka amahoro arambye n’ubwiyunge bwa nyabwo mu Rwanda.

Igikorwa cyo kwibuka no kuzirikana Kizito Mihigo cyari cyateguwe n’imiryango Kizito Mihigo pour la Paix, washinzwe na nyakwigendera Kizito, Amahoro Iwacu, Global Campaign for Rwandans’Human Rights, African Great Lakes Action Network, Friends of Congo, Black Star News, Centre de Lutte contre l’Impunité et l’Injustice au Rwanda ndeste n’Urugaga Nyarwanda Ruharanira Igihango cy’Igihugu mu Rwanda RANP-Abaryankuna.

Muri rusange ikiganiro cyamaze amasaha arenze abiri, aho ubutumwa bw’inshuti n’abakunzi ba Kizito Mihigo bwagiye bunyuraho. Kuri ubwo butumwa hiyongereyeho zimwe mu ndirimbo ze , n’ibikorwa bimwe bya Nyakwigendera byibukijwe mu rwego rwo gukomera k’ubutumwa bwe.

Bimwe mu byavuzwe harimo nko gushishikariza Abanyarwanda gushirika ubwoba bakarwanya akarengane katarabegeraho, hari abavuze ko ubutumwa bwa Kizito bwabagezeho ko bagiye guhagurukira kugera ikirenge mu cye.

Umuntu utarashatse kuvuga umwirondoro we uba mu Rwanda yasobanuye ko yumvishe impamvu FPR yishe Kizito Mihigo : “Ubu rero noneho nsobanukiwe impamvu bishe umubiri wawe. Umucyo wawe ukomora mu kugera ikirenge mu cya Shobuja Yezu Kristu wari wababereye ihurizo rikomeye batashobora kwikuramo. Imirimo yabo y’umwijima yari yagiye ahagaragara. Ikizu cyabo cyuzuye urwango, uburyarya, ubuhezanguni bushingiye ku ivangura, ukwishyira hejuru gushingiye ku moko n’urugomo cyarimo gisenyuka babireba”.

Odette wo mu igihugu cya Canada yagize ati “Ntabwo nshidikanya ko Kizito Mihigo ari intumwa Imana yohereje igihugu cyacu ngo atubere urumurirw’urukundo, ubwiyunge n’amahoro”.

Angèle wo mu igihugu cy’ubufaransa nawe yongeyeho ngo “Kizito Mihigo, Imana ishobora byose igutuze aheza rya jwi ryawe ryiza rirangurure ririmbira Imana ubuzira herezo. Imbuto wasize zatangiye kumera.”

Claude Gatebuke we yabajije ari kuva ryali umukuru w’igihugu afite uburenganzira bwo gukunda indirimbo y’umuhanzi uyu cyangwa uriya, anashimira abahanzi bakomeje kuvuga no guharanira ukuri mu bikorwa byabo. Yasekeje abantu avuga ko ibyabaye kuri Kizito ari nka kwakundi “umuntu atera amabuye mu ishyamba ngo imbwa aguyeho zikamoka”, k’uburyo hari uwahise yongeraho ko “zitamotse gusa, ahubwo zariye Kizito”.

Ibindi bitekerezo byatanzwe harimo nk’icya Rwandans for all Rwandans wavuze ko Kizito Mihigo ari “Itara ry’abejo bazaza naho twebwe twarapfuye kuko byose kugira ngo bibe tubigiramo uruhare. Guceceka kwacu abacu bakicwa nk’ibimonyo bwacya natwe tugatega amajosi”.

Marie Jeanne Mukankuranga yibukijije FPR ko “ubundi umuntu wababaye ntiyari akwiye kubabaza abandi. FPR ubu yadusobanurira koko ubu yari yarababaye? Imyaka mirongo itatu imaze igarika ingogo no kugeza kuri mutagatifi Kizito?”

Ntitwarangiza ubutumwa tutavuze bumwe mu butumwa bwa Axel Kalinijabo, twavanye mu igisigo yahiimbiye Kizito Mihigo, yise “Kizito kizira urwango”  yagize ati “

KIZITO

Igisebo cy’abaguhitanye kizabahore ku gahanga ubuziraherezo, nubwo bwose ntawushidikanya ko wabababariye,

Twese abakunda Uwiteka tuzahora tukwiyambaza ngo utubere akabando k’urugendo mu kwemera,

Ongera uririmbane n’abamalayika igisingizo cy’urukundo cya Kizito gihigika abanzi b’amahoro, kigahashya inzika n’inzigo.”

Ikiganiro cyarangiriye k’ubuhamya bwa Cassien Ntamuhanga, umwe mu bayobozi b’Urugaga rw’Abaryankuna, washimiye abakoze icyo gikorwa cy’indashyikirwa, avuga ko ari ikizere ko ikivi Kizito Mihigo yatangiye bazacyusa anabashimira kuzirikana no gushishikariza ko Urumuri Kizito Mihigo yasize rutazazima. Yibukije urugendo Niyomugabo, Mihigo nawe batangiranye bikabaviramo ko Niyomugabo na Mihigo ndetse n’abandi baba ibitambo. Yatanze ikizere abwira Abanyarwanda ko ayo maraso y’inzirakarengane azabera intsinzi Abanyarwanda n’u Rwanda. Yavuze ko icyo yigiye kuri Kizito Mihigo kandi benshi bamwigiraho ari ukwanga kurya “inyama z’intonorano”. Ubutumwa bwe burambuye murabusanga kuri chaine yacu Abaryankuna TV. Nema Ange