KOFFI OLOMIDE : IKINAMICO RY‟ABA-FEMINISTS” MU RWANDA





Yanditswe na Nema Ange

Kuva ku itariki ya 26/11/2021, hatangiye kumvikana mu itangazamakuru inkubiri yari igizwe ahanini n’abagore bavuga ko baharanira uburenganzira bw’abari n’abategarugori bazwi ku izina rya “Feminists”, bakorera i Kigali. Iyi nkubiri yari ishingiye ku kwigarambya basaba ko igitaramo cy’umuhanzi w’umunye-Congo, witwa Koffi Olomide. Imvano ikaba ngo ibyaha bamushinjaga bihohotera abagore ariko atakoreye mu Rwanda.Kuri uyu munsi Koffi Olomide yagizwe umwere n’urukiko rwo mu Bufaransa ku cyaha yo gufata ku ngufu abamuregaga ariko ahanwa ni cyaha cyo kuba yarabafungiranye mu nzu.

Hatangiye kuba rero kutabivugaho kimwe, abanyamategeko barabigaya, abashyigikiye abo ba-Feminists biharira imbuga nkoranyambaga, abasanzwe bazikoresha nabo bavuga uko babyumva. Ibi byatumye twibaza niba aba bagore baba bafite abandi bakorera kuko batajya bigaragaza mu kandi karengane FPR n’abambari bayo bakorera Abanyarwanda n’Abanyarwandakazi, hirya no hino mu gihugu. Uretse hari na abandi bantu benshi bibajije iki kibazo “ese aba ba-Feminists bakorera nde?”

Abibazaga iki kibazo rero bagerageje kugisubiza, bashingiye ko nta cyaha Koffi yakoreye mu Rwanda, kandi ibyo akurikiranyweho biracyari mu nkinko kandi zitaramuhamya icyaha. Bakisubiza mu magambo akurikira:

Koffi si umuntu usanzwe: Iyo urebye uko afatwa muri DRC, akaba nta cyaha yakoreye mu Rwanda, iki kibazo cyari kubyutsa agatotsi mu mubano w’u Rwanda na DRC, ibi se aba-Feminists ntibari babizi?

Amategeko ntasumbanya abantu: Niba Me Evode yarakubise Oliva bakiyunga, aba ba-Feminists babwirwa n’iki niba Koffi we atariyunze n’ababyinnyi be ashinjwa gukubita? Kuki hatabaye jurisprudence?

Kuki batita ku bibera mu Rwanda?: Aba ba-Feminists ntitwabumvise umudepite wo mu Rwanda yakubise umurundikazi w’impunzi, ntitwabumva Boss wa Good Rich yakubise umukozi we, ntitwabumva Vice-Mayor Economique wa Musanze yahondaguye umugore we, ntitwabumva Gitifu wa Cyuve yakubise umwana w’umwana w’umukobwa, ntitwabumva irondo ryavunnye amaboko Nyiramfakaramye Xavérine w’i Bwishyura muri Karongi, n’ahandi n’ahandi. Aba-Feminists se bareba abanyamahanga gusa?

Uyu mukecuru witwa Xavérine yakubiswe n’abanyerondo, mu kwa karindwi 2021, bamuvuna amagufwa y’amaboko, azira ko ngo yaragiye inka hanze y’ikiraro, mu murima we bwite. Leta yaramutereranye, agurisha inka agwatiriza n’isambu ye ngo abashe kubona ubwishyu bungana na 200,000 FRW. Gitifu wa Bwishyura, Ayabagabo Faustin, yavuze ko nta kindi bari kumufasha, ahubwo bamushakiye abagiraneza, bazajya bamwishyurira mutuelle ya 3000 FRW ku mwaka. Aba banyerondo bamugaje burundu Xavérine nta n’umwe wahanwe, none bahangayikishijwe na Koffi ushinjwa ibyaha yakoreye muri Kenya no mu Bufaransa aho kwita ku byabo!

Kuki Feminism ifatwa nabi mu Rwanda: Ubundi Feminism yigishijwe nko gushyigikira umugore ugakandamiza umugabo kandi si byo. Abagabo barahohoterwa ntibagire aho babariza ngo ni umuco, ariko bo bahohotera, n’ubwo tutabishyigikiye, bigafata indi ntera, hatarebwe uruhare rw’uwahohotewe.

RWAMUREK ikorera nde?: Uyu muryango wagiyeho uvuga uharanira uburenganzira bw’abagabo, ariko umuyobozi wayo yumvikana buri gihe avugira abagore. Ese uburinganire arabwumva bya nyabyo?

Ni iki kiganirwa muri Bridal Shower? : Aya materaniro ahuza abagore gusa baba bagiye kugira inama umukobwa ugiye gushyingirwa, ngo bamwigishe uburyo azitwara mu rugo rushya. Ikibabaje ni uko usanga abitabira Bridal Shower haba harimo n’abo ingo zananiye, akaba ari bo baza kugira inama abandi.

Uburere bupfuye: Umwana w’umukobwa akura abwirwa ko umuhungu ari mubi ariko wajya kubona ukabona umukobwa wo muri ULK, uwo muri Nine Years Basic Education n’utarakandagiye mu ishuri bose batwaye inda zitateganyijwe. Byose biterwa n’uko umukobwa warezwe kwa kundi iyo yigiye hejuru, asanga yarabeshywe ahubwo abahungu aribo bamwitaho bigatuma yitanga atitangiriye itama. Uburere bukwiye guhabwa abana bose ni uko mu bahungu no mu bakobwa habamo abeza n’ababi, bakihitiramo.

Ubutabera bwo kuri Social Media: Usanga ku mbuga nkoranyambaga abazijyaho bagenza ibyaha, bakabishinja, bakaburanisha imanza, bakazikata, bagatanga n’ibihano, kandi si ko byagakwiye kugenda.

Aba-Activitistes  bakora  nk‟Aba-Opportunistes:  Kuki  aba  ba-Feminists  bacunga  hagiye  kuba igitaramo bakazana amarangamutima adafite ishingiro? Abahanga basobanura “gender” nk’icyo bivuze kuba umugabo cyangwa kuba umugore muri société runaka, mu gihe iki n’iki. Naho “sex” ni igitsina umuntu avukana n’ibikiranga mu buryo buri biologique. Dufashe nk’urugero niba umwana w’umukobwa yaratojwe gukubura no kwandurura ku meza, niko yabisanze muri société, ubwo ni gender. Naho kuba yagiye mu mihango byo ni sex kuko ari biologique. Kubera ubuke bw’amagambo byose tubyita “igitsina”, bigatuma abenshi mu ba-Activistes bitwara nk’aba-Opportunistes, ari ryo kosa rya Sylvie Nsanga, ushaka kwitiranya ibibazo byugarije u Rwanda n’imibanire yabonye kwa Se na Nyina.

Guhuma rubanda amaso: Iyo umuntu akandamije abagabo, akabasuzugura, akabahonyora nibwo aba ahaye agaciro abagore? Ese uwaguha imyanya 60% ariko akica akarimbura abagabo aba ahaye agaciro abagore? Ese kuba amakimbirane agaragara mu ngo na za gatanya zarenze urugero, aho ntibikomoka kuri cya Kinyoma cya FPR? Ese iyo FPR ifunga ikanica abasoreiba yumva abakobwa bazakurahe abagabo? Nyuma y’ubugome bukabije FPR yatuzaniye hakurikiye kuzatuzanira ubutinganyi kuko abo gushakana nabo FPR izaba yabamaze. Igikwiye si ukwambura ijambo abagabo ahubwo ni ukwimika uburinganire.

Gufungira abantu ubusa: Ntitwahakana ko hari abafunzwe bazira ibyaha byabo, ariko tunarebe bariya bose bafungirwa ubusa. Iyo FPR ifunze abasore n’abagabo iba ihaye agaciro abakobwa n’abagore? ESe ubundi ko amagereza menzhi amaze kurenza ubucucike bwa 250%, aho Gereza nizuzura nibyo bizagabanya ibibazo abaturage bafite? Iyo se FPR isenyeye imiryango cyangwa ikayinyaga imitungo ubwo iba ihaye uburenganzira abagore? Byose ni ibinyoma bya FPR tugomba gukubitira ahakubuye.

Imibereho y‟abaturage: Mu Rwanda kimwe no ku isi yose hari imibereho yibumbiye mu byiciro bibiri: ababa mu cyaro n’abatuye mu mijyi. Kwibeshya ko wahuza inyigisho za Féminisme na gender muri ibi byiciro byombi ni ukwibeshya gukabije. Abagore nibo benshi iyo wambuye uburenganzira abaturage, ababigenderamo benshi ni abagore. Nimutekereze abagore bakora ibilometero bagemuye amata ku makaragiro ya FPR, nyamara abana babo bakicwa na bwaki. Ubu aka kanya twibagiwe ihohoterwa rikorerwa abana bo Nkombo? Uku se niko kubaha agaciro? Byahe byo kajya! Ni Amabeshyo gusa.

Mu kwanzura rero twavuga ko aba bose batubeshya ko bavugira abagore, ni bandi bayobotse ibinyoma bya FPR, yatubeshye ko kuba yashyize abagore barenga 60% mu Nteko ishinga amategeko, nta cyo bamariye bagenzi bayo. Gushyira 30% mu nzego z’ibanze si impuhwe FPR ifitiye abagore ahubwo ni ukudukinga ibikarito mu maso, yarangiza igashyira mu myanya abagore bayo ngo biyorere ibifaranga. Tukaba rero tuvuze ko nta shyaka na rimwe ku isi ryahonyoye uburenganzira bw’abagore kurusha FPR, tutaba twibeshye.

Turambiwe ibinyoma byo kuzana za cameras wereka abanyamahanga ko abagore bo mu cyaro bagashize, nyamara bicwa n’inzara, warangiza ukereka 60% mu Nteko bahembwa hejuru ya 2,000,000 FRW, ngo urerekana ko abagore bahawe agaciro. Tugomba guhaguruka tukabikubitira ahakubuye n’ahakoropye.

Niba umugore ahawe akazi ko gucira urubanza Aimable Karasira warangiza ukamutegeka umwanzuro afata ubwo uba umuhaye agaciro? Kurata ko hagiye kuza uruganda rukora inkingo bivuze mu gihe nta munyarwanda uzarubonamo akazi, ahubwo abakobwa bazajya kubyarana n’abanyamahanga bakabasigira abana badashoboye kurera, bakaba mayibobo, abagore bazabyungukiramo iki? Ntacyo nta n’ikizabaho.

Aba ba-Feminists nibave i Kigali, n’ubwo naho hatabuze akarengane, bamanuke barebe akarengane kabera mu Tugari no mu Mirenge, babone ibyo bigaragambiriza, bareke guta ibitabapfu ngo ntibashaka ibitaramo bya Koffi nk’aho ari cyo kibazo cy’akarengane cyugarije Abanyarwanda. Abantu barashize naho mwe murata ibitabapfu, mushaka kwigaragaza neza kuri Kagame, ubatuma nyama Abanyarwanda bugarijwe n’agahinda!

Bagore, babyeyi, bashiki bacu namwe bavandi, nimwongere muyoboke utugoroba tw’ababyeyi, mubisubiremo neza, mucukumbure, murebe ibinyoma bya FPR. Nibyo bibasenyeye ingo, nimuhaguruke, mubikubitire ahakubuye. Ntabwo FPR yabahaye agaciro habe na gato, ahubwo yarabahahamuye. Nimutirwanaho FPR irabamarira ku icumu. Twese hamwe kandi dutabarize Xavérine Nyiramfakaramye, wamugajwe n’irondo, dusabe Umurenge wa Bwishyura n’Akarere ka Karongi, bamugenere ikimutunga kuko nta cyaha yakoze, niba atari ibyo uyu munsi bamuvunnye amaboko turaceceka, ejo bazamvuna amaguru, ejo wowe bakuvune byombi. Birakwiye rero ko tutabona ibyago by’abandi ngo twumve ko bitatureba, duhagurukire kubirwanya.

FPR TUVANEHO IKINAMICO RY‟ABA-FEMINISTS BAWE, MUJYANE, NTITUZABAKUMBURA.

Nema Ange