KONTI ZA FPR ZIKOMEJE KUBYIMBA MU GIHE UMUTURAGE YICIRA ISAZI MU JISHO

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 18/05/2022, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yatangije icyiciro cya kabiri cy’ikigega nzahurabukungu, cyatangijwe mu 2020, gishyirwamo miliyari 150 Frw, ariko ntihagira n’urupfumuye rugera ku muturage, kuko aka kayabo katigeze gashorwa mu mishinga y’Iterambere, ahubwo yahawe ibigo bya FPR ngo byishyure inguzanyo mu mabanki akorana na FPR. Ibi rero abasesenguzi batandukanye bakomeje kubigarukaho, bakavuga ko ari “Ukwambura Petero ukambika Pawulo/Déabiller Pierre pour habiller Paul ”, bidafite icyo bimariye umuturage kuko bose ni intumwa. Hakaba hibazwa noneho icyo, mu cyiciro cya 2, miliyari 250 Frw zongewe muri iki kigega, zigiye kumara, mu gihe ibiciro bidahwema kuzamuka, imibereho y’umuturage, n’ubundi utari uriho, ikarushaho kuba mibi.

Ibi Radio Rwanda &TVR babitangaje nyuma y’amasaha make umuzindaro wa Leta, Igihe.com, utangaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wemereye Guverinoma y’u Rwanda inkunga ya miliyoni 260 z’amayero (asaga miliyari 270 Frw), azatangwa mu gihe cy’imyaka ine mu mishinga itandukanye igamije guteza imbere Abanyarwanda. Abanyarwanda se bangahe ugereranyije n’abaturage benshi bakomeje kubaho mu buzima bubi, aho babayeho babara ubukeye, bwacya bati: «Ntibwira», bwakwira bati: «Ntibucya»?

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 18 Gicurasi 2022, nibwo hasinywe amasezerano y’iyi nkunga, muri gahunda y’ubufatanye bw’izi nzego zombi yiswe “Multiannual Indicative Program”. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, Ubumwe bw’u Burayi buhagarariwe na Ambasaderi wungirije. Bakavuga ko ayo mafaranga azashorwa mu bikorwa birimo guteza imbere uburezi, kongera ubushobozi bw’urubyiruko no guhanga imirimo, imiyoborere myiza n’ubutabera, no guteza imbere ibikorwa by’ubukungu birimo ubuhinzi n’ubworozi hagati y’umwaka wa 2021-2024.

Gusa ababikurikiranira hafi ntibariye amagambo kuko ibiganiro byahise biba byinshi ku mbuga nkoranyambaga, bibaza ikindi aya mafaranga yose aje gukora, mu gihe muri raporo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyikirije Inteko ishinga Amategeko, ku wa 12/05/2022 yagaragaje ko:

(1) Kontaro z’imishinga zazindiye zifite agaciro ka Miliyari 201;

(2) Imishinga y’ubwubatsi yahagaze burundu ifite agaciro ka miliyoni 965 naho iyatawe na ba Rwiyemezamirimo igasubira mu maboko ya Leta ifite agaciro kajya kwegera miliyari 103;

(3) Miliyari 37.2 zaguzwe ibikoresho bya baringa, bidahari cyangwa bidakoreshwa;

(4) Asaga miliyari 5.3 yagendeye mu kwiyongera kw’ikiguzi cya supervision y’imishinga yadindiye;

(5) Arenga miliyari 2.5 yaranyerejwe, muri yo miliyari 2.3 ntizagaruzwa;

(6) Miliyoni 431 ntizigeze zikatwa abakozi, na miliyari 26 zakaswe ntizigeze zigera mu isanduku ya Leta; (7) Miliyari 426.7 ziri mu manegeka, isaha yose zishobora guhinduka igihombo cya Leta, aziyongeraho inyungu ya miliyari 1.2;

(8) Miliyari 41.7 ntizishyuwe ba Rwiyemezamirimo; naho,

(9) Miliyoni 550 zibagiranye, miliyari 2.9 yasohotse nta nyandiko, ndetse na miliyari 40.7 yasohotse nta gisobanuro na kimwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, cyabaye nyuma yo gutangiza icyiciro cya 2 cy’ikigega nzahurabukungu, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yaramwamwanyije yishingikiriza ibibazo by’ubukungu, we yise “chocs” ngo byatewe na Covid-19 ndetse n’intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine. Abajijwe ku cyo amafaranga y’agaciro amara niba atagoboka Abanyarwanda muri ibi bihe by’amage, avuga ko atarakenerwa, ahubwo akirimo kongerwa, kandi acungwa neza, hakaba hakenewe ko yiyongera cyane, akazabona gukoreshwa. Aiko se ryari?

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, abajijwe ikibazo cya Postes de Santé zidakora, yavuze ko hari ba Rwiyemezamirimo bananiwe, hakaba n’izindi ziri kure cyane, bigatuma abazikoramo babura aho batura. Aha niho wibaza niba bajya kuzishoramo amafaranga batari bize neza ibibazo zishobora guteza, kurenza uko zabikemura. Yanavuze ku kibazo cy’imiti ibura mu Bigo Nderabuzima, nacyo akegeka kuri ba Rwiyemezamirimo, bahuye n’ikibazo cy’ubwikorezi bwahungabanye ku rwego mpuzamahanga.

Abanyamakuru bababajije ikibazo cy’ibiciro byiyongera uko bwije n’uko bukeye, maze basubizwa ko ibibazo bizwi kandi Leta izakomeza gushyiramo Nkunganire. Ibi byose bikaba ari ibiha icyuho FPR n’abambari bayo.

 Mu nkuru dukesha umuzindaro wa Leta, Igihe.com, yo ku wa 26/04/2022, yavugaga ko ingano y’ifumbire ikoreshwa mu Rwanda ishobora guhinduka mu duce tumwe na tumwe, bitewe n’imiterere y’ubutaka bwa buri gice. Ibi bikaba ngo byari byitezwe ku bushakashatsi bwari bumaze imyaka ibiri bukorwa binyuze mu mushinga Rwanda Soil Information Services (RwaSIS ), ugamije kumenya ingano n’ubwoko bw’ifumbire ikenewe mu butaka bitewe n’agace. Nyamara ibi babivugaga birengagije ivanjili imaze imyaka 28 yigishwa mu Rwanda ko ibigori bitererwa ifumbire ya DAP, bikabagazwa Urée. Ese ko nta nyigo zari zarakozwe, ninde wari wababwiye ko ubutaka bwose bw’u Rwanda bukeneye DAP na Urée? Ese ubutaka bwo mu majyaruguru bugizwe n’amakoro (basique) n’ubutaka bwo mu majyepfo n’uburengerazuba bufite ubusharire bwinshi (plus acide), bukeneye amafumbire amwe? Ese kuki hagikoreshwa amafumbire mvaruganda niyo akwiye?

Twe rero mu busesenguzi twakoze twasanze nta kindi FPR ikurikiye mu mafumbire mvaruganda uretse guha amasoko ama kampani yayo, maze bakayazana bakayagurisha ku giciro cyo hejuru, bakanakomeza kujya bayakenera buri gihe cy’ihinga, ubutaka bugakomeza bukagunduka, nyamara amakonti ya FPR yo agakomeza kubyimba, haba mu gihugu no muri bya bihugu bita paradis fiscaux nka Panama n’ahandi.

Umuyobozi w’umushinga RwaSIS, Dr Jules Rutebuka, avuga ko batangiye gukusanya ibipimo by’ibanze (samples) by’ubutaka mu duce 60 dutandukanye mu gihugu, bugakorerwa isuzuma, harebwa imyunyu bukeneye n’iyo budakeneye. Aha na none ukibaza impamvu byategereje imyaka 28 ngo bikorwe, ukabona ko nta kindi kibiri inyuma, uretse gushaka indonke no kuzuza amakonti ya FPR hirya no hino.

Mu kwanzura iyi nkuru rero twababwira ko mu gihe abaturage bakomeje gukeneshwa, FPR yo ikomeje kongera umutungo wayo biciye mu mafaranga inyunyuza mu baturage hifashishijwe ibigega bitagaragarizwa icyo bikoreshwa, mu misanzu itagira uko ingana, mu kongera imisoro n’amahoro ndetse no gucisha ku ruhande inguzanyo n’inkunga Leta y’agatsiko iba yafashe mu bihugu bikize, nyamara aba azishyurwa n’abana b’u Rwanda, mu gihe kirekire. Ubu bujura se Abanyarwanda bazabwihanganira kuva ryari kugeza ryari?

Dusanga kandi Abanyarwanda b’ingeri zose, bari bakwiye  guhaguruka bakarwanya ubu bujura butegurwa kandi bugashyirwa mu bikorwa na FPR, yo igakomeza gukira, abaturage bagakomeza gukena kurushaho, mu gihe igipindi kiba gica ibiti n’amabuye kivuga ngo “umuturage ku isonga”, nyamara Leta ya FPR ikomeza kumusonga.

Remezo Rodriguez

Kigali