KUKI INGUFU ZA NUCLEAIRE MU RWANDA ARI IKINTU KITASHOBOKA ?

Yanditswe n’ Ahirwe Karoli

Ku wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatoye umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu amasezerano hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’iy’u Burusiya y’ubufatanye mu kubaka Ikigo cy’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga mu bya Nucléaire ku butaka bw’u Rwanda.  Mu gihe kubaka mu Rwanda ikigo cy’ubumenyi mu bya nucléaire bishoboka, nubwo umuntu yakwibaza niba ari cyo gikorwa cy’ingezi gikenewe ubu mu Rwanda, bitandukanye no kubaka uruganda rw’ingufu za Nucléaire, igikorwa kitazashoboka vuba cyangwa ejo hazaza mu Rwanda. Muri iyi nkuru turareba impamvu eshatu zerekana ko bidashoboka kubaka uruganda rw’ingufu za Nucléaire mu Rwanda.

  1. Ubushobozi bw’u Rwanda

Umuntu ahereye k’umubare watangajwe igihe Uburusiya n’Afurica y’Epfo batangajzaga amasezerano yabo k’umushinga wo kubaka inganda umunani zikoreshwa n’ingufu za nucleaire muri Afurica y’Epfo, ahita abona ko  uruganda rumwe rwubatswe n’igihugu cy’uburusiya rutwara miliyali  5,6 z’amadolari y’Amerika.  Aya mafaranga aruta umwenda u Rwanda rwari ufite mu mwaka wa 2019 (5,4 miliyali), mu gihe ubukungu bw’u Rwanda bugeze kuri 9,4 miliyali z’amadorali y’Amerika.

Impamvu za tekiniki

  1. Isooko y’amazi akonje

Uruganda rukoreshwa n’ingufu za nucleaire rukenera amazi menshi cyane. Cyane cyane isooko ihoraho y’amazi akonje. Umuntu arebye ku isi hose inganda z’ingufu za nucleaire zubakwa hafi y’amazi (inyanja cyangwa umugezi) kugirango ayo mazi ahoze andi mazi aba yashyushye cyane, muri uko kuyahoza hakaba ariho havamo umwuka (steam) ukora umuriro. Bivugwa ko biba ari ngombwa kubona isooko y’amazi akonje ashobora guhoza amazi ashyushye kandi nayo ubwayo ntashyuhe. Ari yo mpamvu inganda bazubaka hafi y’inyanja, iyo zubatse hafi y’umugezi nabwo bakunze kuzihagarika iyo bigeze mu gihe cy’Icyi. Ko mu Rwanda hadakonja, hakaba nta nyanjya ihaba, iyo sooko y’amazi akonje izaturuka hehe?

Uruganda rw’Ingufu rwa nucléaire aho rwubakagwa hafi y’umugi wa Saint Petersbourg mu mwaka wa 2011

2. Ubucucike

Inganda zikoreshwa ingifu za nucleaire, zigomba kubakwa k’ubutaka bwizewe (butaturika cyangwa ngo butigite cyane),  kandi bishobotse hakagenwa n’ubusitani butarimo ikintu, kugirango ntihabe impanuka zakwanduza ubutaka n’ibihingwamo, bityo abantu bakandura. Mu Rwanda huzuye imisozi, igice gikonja kikaba kirimo ibirunga kandi nta ruganda rw’ingufu za nucleaire rwakubakwa hafi y’ibirunga, ahasigaye hakaba hari abaturage n’imirima yabo, ubutaka bwo kubakaho urwo ruganda buzava hehe?

  • Umutekano

 Iyo habaye impanuka mu ruganda rw’ingufu za nucleaire, aho urwo ruganda ruba harangirika, n’abaturage baho bose bakangirika. Uko u Rwanda ari ruto habaye ingaruka mu Rwanda byagera ku bihugu byose uko ari bine bihanye imbibi n’u Rwanda. Iyo umuntu arebye ukuntu u Rwanda nta mutekano rufite cyangwa hari umutekano w’igitugu gusa, amahanga abibona neza ko mu Rwanda ibintu byahindura isura umunota ku munota. Iyo umuntu arebye ko mu baturanyi bane, u Rwanda rubanye nabi n’abaturanyi batatu, uwa kane rukirirwa rujya kumushoraho intambara za hato na hato zidafite umumaro. Umuntu yabona ko nta muntu wo muri International Atomic Energy Agency (IAEA), umupolisi mpuzamahanga ucunga ibintu byose byerekeranye n’ingufu za nucleaire mu Rwego rwo gucunga umutekano w’izo ngufu ku isi, uzemerera u Burusiya kubaka urwo ruganda mu Rwanda!

Ubwo se niyo inzobere za Guverinoma y’u Rwanda zitaze ibyavuzwe hejuru, hari uwashidikanya ko  izo mu Burusiya zo zitabizi? Aya ntiyaba ari y’amasezerano balinga aho igihugu cy’ikihangange cyemerera ibintu kizi ko bitazashoboka  igihugu cyo muri Afurika, kugirango kigere ku nyungu zacyo?  Ikintu cyonyine umuntu yari akwiye gutindaho ni ukumenya icyo  Kagame yemereye u Burusiya, kuko, uretse icyo kigo cy’ubumenyi, nicyo kintu gifatitse muri ayo masezerano kizakorwa!

Ahirwe Karoli