KUKI LETA YA FPR ISHYIRA IMBARAGA NYINSHI ZIDAKENEWE AHADAKENEWE?

Spread the love

Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice

Imyaka ibaye hafi 28 Leta ya FPR ifashe ubutegetsi ku ngufu mu Rwanda. Mu byo yubatse ku buryo bugaragara harimo igisirikare cyarenze igisirikare cy’inyeshyamba gihinduka igisirikare gifite imitwe isanzwe n’idasanzwe (special forces), izirwanira mu kirere, ku butaka no mu mazi, abarinda Perezida abashinzwe imyitwarire y’abandi n’ibindi byinshi utamenya icyo bikora, kugeza ubwo uyu munsi hari abacanshuro benshi.

Nyuma y’iki gisirikare FPR yashyizeho izindi nzego zitwa ngo zishinzwe umutekano, ariko ukabona zitunzwe no kuwuhungabanya. Aha niho ubona abapolisi ubundi bakabaye bashinzwe umutekano w’abantu n’ibintu byabo, ariko bo usanga bakubita, bagafunga cyangwa bakica uwo bashumurijwe wese. Hakaza indi mitwe igizwe n’abasivili ariko yitwara gisirikare irimo NISS, DASSO, Inkeragutabara, abanyerondo n’abandi benshi cyane baba bari muri kompanyi z’abasirikare bakomeye bitwa abashinzwe umutekano, bakarinda ibipangu by’abakire, n’izindi nyubako za Leta zo ku rwego rwo hejuru. Aba banyuma ubasanga mu mashuri no mu bitaro byose.

Ariko ikibazwa ni ukumva ngo izi nzego zashyizwemo amafaranga atagira ingano, zihabwa imbaraga nyinshi zidakenewe, ariko bazishora ahadakenewe kuko tudasiba kumva abahohotewe, abamugajwe n’abishwe n’abo bita “abagizi ba nabi”, bikarangira batamenyekanye, mu gihugu gifite inzego z’umutekano zingana kuriya.

Ese ni ubuswa zitozwa cyangwa ni rya yozabwonko (lavage de cerveau) zikorerwa rituma zitabasha kwitekerereza, igihe cyose bagategereza amategeko avuye aho bita hejuru, ubuzima bw’abaturage bukahasigara? Birababaje kubona inzu ishya ikarinda irangira, abapolisi bashinzwe kurwanya inkongi z’imiriro, baraho n’ibikoresho karundura, bihenze cyane, nyamara ntibagire icyo bakora, bagategereza amategeko y’abakuru, inzu yamara gukongoka, bakaza gusuka amazi mu ivu ngo barazimya kandi ntacyo bakiramira.

Kuwa gatandatu tariki ya 05/02/2022 hacicikanye inkuru kuri YouTube Channels nyinshi zivuga ku mwana w’umukobwa wo muri Ecole Secondaire de Ruhango, riri mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y’amajyepfo, wahohotewe akorerwa ibya mfura mbi, asambanyirizwa mu bwiherero, ariko ngo uwamusambanyije ntiyamenyekanye.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yahuye n’uruva gusenya, ubwo yasohokaga aho abanyeshuri barara yerekeje mu bwiherero, ku isaha ya saa kumi za mu gitondo. Avuga ko akigera ku bwiherero yahahuriyemo n’umugabo utazwi maze amufatiraho icyuma, amubwira ko nataka arahita akimutera, umwana ahitamo kwigura araceceka. Uyu mugizi wa nabi yamuciriyeho imyenda, ubundi aramusambanyaaaa, yimara agahinda, arangije amusiga aho ngaho aragenda, umwana abanza guceceka, ariko nyuma abibwira abayobozi b’ishuri.

Abayobozi b’ishuri bamaze kumva aka kaga yagize basabwe kumujyana ku bitaro bya Kinazi biri muri 54 Km nyamara aho byabereye, mu ntera ya 1 Km gusa hari Ibitaro by’Akarere ka Ruhango. Aha rero niho duhera tubona ko Leta ya FPR ishyira imbaraga zidakenewe mu bidakenewe, ikirengagiza ibikomeye. Ibi nta wundi bigiraho ingaruka uretse umuturage, ariko binamunga ubukungu.

Ni gute imodoka zuzuye abasirikare, izindi abapolisi, za DASSO na ba maneko utabara bakora 108 Km, bava mu Ruhango baherekeje umunyeshuri wasambanyijwe ku gahato, bamujyanye i Kinazi, mu gihe muri 1Km imwe gusa hari Ibitaro byo ku rwego rw’Akarere? Ubundi se Isange One Stop Centre bahora barata mu Ruhango ntihari ? Aho kujya guhiga umugizi wa nabi, ingufu zose zaherekeje uwahohotewe, arakomeza arahohoterwa, kuko yakomeza guhatwa ibibazo bamushinja gushaka gusiga icyasha ishuri yigaho. Ni akumiro !

Ikindi cyababaje abantu benshi ni uko guhohoterwa kuri uyu mwana amaze kubigira akamenyero kuko no mu mwaka wa 2021, yigeze gutemagurwa n’abantu batazwi bamusiga ari intere, nk’uko nyina umubyara, Nyirahakizimana Jeanne, abitangaza. Mu mvugo yuje ikiniga, agahinda n’amarira, uyu mubyeyi yavuze ko byamunaniye kubyakira, akaba yiteguye kwiyambaza inzego zose kugeza kwa Perezida wa Repubulika ariko uyu mwana akabona ubutabera.

Uyu mubyeyi yababajwe no kumva abayobozi b’ishuri na RIB yo mu Ruhango bavuga ko uyu mwana ari ibyo yikoresheje, ariko akibaza ku cyo abaganga b’i Kinazi bashingiyeho bamuha imiti yo kunywa mu gihe cy’iminsi 28. Ubu se tuvuge ko abaganga ari bo bicucu kuko bajya gutanga imiti ikomeye kuriya ya « prophylaxie », batabanje gusuzumwa neza niba umwana yasambanjyijwe ku gahato ? Kuki RIB se ivuga ko ari ibyo umwana yikoresheje, inaniwe gusaba abaganga « rapport médical », bakareba niba abaganga batamusanzemo amasohoro ? Ibi rero ni kwa gushyira imbaraga ahadakenewe kuko RIB iri mu gashinyaguro aho gukurikirana umunyabyaha ngo ahanirwe ibyaha bye, ejo atazagira n’abandi bana akomeza kwangiza.

Ibi bikaba na none mu gihe umuryango wa Uwanyirigira Agnes wo mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, umaze igihe wibereye mu muhanda, nyuma y’aho usohowe mu nzu yabo, bavuga ko hagamijwe kubahirizwa icyemezo cy’urukiko. Uyu muryango uvuga ko umuhesha w’inkiko yawusohoye mu nzu wabagamo, ashingiye ku myanzuro y’urukiko bo batemera, kuko itabanyuze, kandi urubanza rukaba rukiri mu bujurire. Bakumva rero ari akarengane gakabije barimo gukorerwa. Bahisemo rero kugaragaza akarengane kabo bajya kuryama mu muhanda ariko Umurenge ntiwabyishimira. Bya bindi byo gushyira ingufu nyinshi ahadakenewe wahise uwugabaho igitero simusiga, umuryango wose urahungabana.

Ku cyumweru, tariki ya 06/02/2022, ubuyobozi bw’Akagari n’Umurenge bwari burangajwe na Gitifu w’uyu Murenge, Mugambira Etienne, bitwaje DASSO n’abanyerondo batagira umubare, maze bajya gutera uyu mupfakazi udafite epfo na ruguru, ariko bamuterana imbaraga nk’iz’abagiye guhangana n’ibyihebe bikora iterabwoba. Igitero kihageze abaturage barakubise baruzura, bereka za nzego ko babajwe n’akarengane gakorerwa uyu muryango, maze mu guhosha uburakari bw’abaturage, Umurenge wemerera uyu muryango kuwukodeshereza inzu ukwezi kumwe, kugira ngo bazakurikirane akarengane bakorewe, bafite aho batuye.

Nyamara utugufu duke gusa twari kuba twashyizwe mu kubuza umuhesha w’inkiko gusohora umuryango mu nzu ikiri mu rubanza twarirengagijwe maze hashyirwa ingufu z’indengakamere mu kwirukana uyu muryango mu muhanda. Ibi wibaza icyo FPR ibikorera ukakibura, ugasanga ari uburyo bwo kuburabuza abaturage gusa. Imvano y’iki kibazo ni urubanza Uwanyirigira Agnes yarezwemo havugwa ko inzu basigiwe n’umubyeyi wabo witwa Rwankesha, batemerewe kuyibamo kuko yari yaraguzwe n’uwitwa Sebera Emmanuel Victor, uyu muryango uvuga ko batamuzi, akaba atagaragara, ntihanagaragazwe amasezerano y’ubugure.

Gitifu w’Akagari ka Kabahizi, niwe mvano ya byose. Yegereye uwitwa Uwimana Innocent, bahimba procuration bavuga ko yatanzwe na Sebera Emmanuel Victor isaba ko uyu mutungo wandikwa kuri Uwimana Innocent kandi atari abo mu muryango wa Rwankesha, ngo nta n’igisanira cya kure bafitanye. Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwashingiye kuri iyi procuration mpimbano, ruvuga ko Uwanyirigira atsinzwe. Yahise ajurira mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, ariko mu gihe batarahabwa itariki yo kuburana, umuhesha w’inkiko azana na Uwimana Innocent, basohora ku ngufu uyu muryango, uhita ujya kuryama mu muhanda. None ngo, mu gukemura ikibazo, Umurenge wishyuriye ukwezi kumwe uyu muryango hejuru yo kuvanwa mu nzu basigiwe n’umubyeyi wabo Rwankesha. Akabi gasekwa nk’akeza rwose.

Mu kwanzura iyi nkuru ntitwabura kwibutsa abantu batandukanye bagiye birukanwa mu kazi bazira ko batikingije COVID-19, barimo abarimu nka Usabuwera Odette wigishaga muri E.P. Twiya, Bizimana Laurent, Mukeshimana Chantal, Mukabanyana Jeannette na Musabyeyezu Vincent bo muri GS Mushubi, Mukahirwa Eleda na Hategekimana Antoine bo muri GS Bitandara n’abandi benshi cyane bagiye bafungwa, bikarangira birukanwe ku kazi nta rindi kosa bakoze, uretse gusa kwa kundi Leta ya FPR ishyira imbaraga nyinshi zidakenewe ahadekenewe, maze ahakagombye gushyirwa imbaraga ngo akarengane gacike zikabura. Nta wakomeza kurebera kuko twazibuka ibitereko amazi yararenze inkombe.

Manzi Uwayo Fabrice