KUKI RMC (Rwanda Muslim Community) YIYITIRIRA ABAYISILAMU KANDI IKORERA FPR ?

Spread the love

Yanditswe na Remezo Rodriguez

BA BAYISILAMU BAMAZE IMYAKA ITATU BAFUNGIYE UBUSA BASANZWE ARI ABERE BARAREKURWA

Mu mpera z’umwaka wa 2018 nibwo abayisilamu bagera kuri 40 batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifite aho bihuriye n’iterabwoba. Babanje gukatirwa gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, barabijurira ariko nyuma yo gusubika urubanza inshuro nyinshi nta mpamvu igaragajwe, baje gukatirwa gufungwa imyaka irindwi, nayo barayijuririra biba iby’ubusa, ariko nyuma y’imyaka irenga itatu bafungiye muri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, baje gufungurwa bagizwe abere, ku wa 20 Mutarama 2022, inkuru nziza itaha mu miryango yabo, inkuru mbi itaha ku bagambanyi bitwaje amatiku asanzwe mu idini ya Isilamu, maze babafungisha igihe kingana gutya ku maherere, bashinjwa gushaka kugirira nabi Paul Kagame, ariko byose byari ibinyoma gusa.

Ni urubanza rwashyizwe mu muhezo rugitangira ku mpamvu umushinjacyaha yagaragazaga ko zishingiye ku mpungenge z’umutekano w’igihugu. Ibyaha bari bakurikiranyweho birimo iby’iterabwoba, ubuhezanguni, ubugambanyi, no gushishikariza abandi kurema umutwe w’abagizi ba nabi. Umushinjacyaha yavugaga ko hari bamwe bafotowe ku kibuga cy’indege bashaka kwerekeza muri bihugu bya Syria na Iraq ngo gufasha umutwe wiyita Leta ya Kisilamu. Umushinjacyaha yongeyeho ko hari abandi bafatanywe amafaranga menshi ngo bakaba bari bashinzwe gushakisha urubyiruko no kurwigisha amahame y’imitwe y’iterabwoba irimo Al- Shabaab na Boko Haram.

Ariko igihe uru rubanza rwari rutarashyirwa mu muhezo, hari bamwe bumvikanye mu rukiko bavuga ko bazira amakimbirane yari mu muryango w’abayisilamu mu Rwanda, ko hari ababafungishije bashaka kubihimuraho. Ibi rero ntawe byatunguye ku bamenyereye imikorere y’umunyagitugu Paul Kagame na FPR ye.

Ku itariki itazibagirana, ku wa 20/01/2022, nibwo Urukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka, ruri i Nyanza ku cyicaro cyarwo, rwemeje ko aba bagabo ari abere. Ni icyemezo cyahise gitungura buri wese kuko iyo warebaga uburemere bw’ibyaha bihimbano bacuriwe n’agatsiko karangajwe imbere na FPR Inkotanyi, wabonaga ko ibyabo byarangiye kera, hasigaye kurushya iminsi gusa. Ariko kuko mu Kinyarwanda bavuga ngo “umwanzi agucira akobo, Imana igucira akanzu”.

Aba rero nabo icyanzu cy’Imana kigaragaje ari ku munsi wa 5, abayisilamu bita “ijumaa”, ukaba n’umunsi mutagatifu kuri bo. Nyuma y’isomwa ry’uyu mwanzuro, abagize imiryango y’aba bamaze imyaka isaga itatu bafungiye ubusa, yahise ijya kuri gereza ya Nyarugenge iri i Mageragere, kugira ngo babafashe gutaha amahoro. Abagize iyi miryango bari bahageze ku wa kane maze barababima, babwirwa ko hari impapuro zigomba kubanza kuzuzwa, bituma bataha bagaruko umunsi ukurikiyeho, ku wa 21/01/2022, nabwo barahirirwa, babahabwa igicuku kinishye. Bahahuriye n’akaga gakomeye kuko bamwe bakubiswe abandi bahicirwa n’inzara, ariko byarangiye ari bya bindi bavuga ngo “ntawe uvuma iritararenga”.

Nyuma ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, iryavuzwe ryaratashye maze bamwe bo mu miryango yabo baherekejwe n’abanyamakuru bangirwa gufata amafoto agaragaza gereza. Mu by’ukuri abambari ba FPR bari bafite isoni nyinshi zo gufunga abantu b’inzirakarengane imyaka itatu n’igice irenga. Abanyamakuru nabo si ibicucu bahise bafata ingamba zo gufotora izi nzirakarengane bateye umugongo inyubako za gereza.

Mu rugwiro rwinshi izi nzirakarengane zaganiriye n’imiryango yazo, zishira igishyika, ubundi zirataha. Gusa wabonaga bose baguye mu rujijo, kuko batumvaga uburyo ibyaha karundura baregwa babigizweho abere, nyamara bamwe bari baramaze kwiheba, kuko bumvaga nta mpamvu ishobora gutuma bacika igihome.

Nk’uko bigaragazwa mu mwanzuro w’urubanza, ibyaha baregwaga byagiye bihindagurwa bya hato ariko birangira bagizwe abere ku byaha byo gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ubwinjiracyaha mu byaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho cyangwa Perezida wa Repubulika, ibyaha by’iterabwoba rishingiye ku nyungu y’idini ya Isilamu cyangwa indi ngengabitekerezo.

Gusa abaregwaga ibi byaha byose uko ari bitatu barabihakanaga bakemeza ko bafungiye amatiku yavutse mu idini ryabo, maze hacuka agatsiko gashyigikiwe na FPR, kabajyaho kabituniraho, kabashinja ibishoboka n’ibidashoka, ariko birangira babaye abere bose, kandi ku byaha byose bashinjwaga. Nta n’umwe wasigaye muri gereza, bose baratashye.

Abagizwe abere bose uko ari batanu ni Nizigiyimana Yazidi, Kabengera Abdallah, Rumanzi Amrani, Rurangwa Ibrahim na Uwimana Justin Omar. Twibutse ko uru rubanza rwatangiye haregwa abagera kuri 40 ariko bamwe bagiye bataha hasigara hafunze 13, muri bo 8 bafunguwe nyuma y’imyaka ibiri, hasigaramo 5 nabo baje kuba abere, ariko nyine ntibasabye impozamarira ku kuba barafungiwe ubusa iyi myaka yose, kuko batabitinyuka. Birasanzwe ko mu Rwanda n’iyo wafungwa imyaka uzira ubusa iyo uvuyemo nta kindi ukurikirana, ahubwo wishimira ko Imana ikuvanye mu rupfu, ukayishimira ukajya gutangira ubuzima bushyashya. Ari nk’ahandi mu bihugu biha agaciro uburenganzira bwa muntu, abafunguwe bakagenewe impozamarira y’uko bafungiwe ubusa, maze bakayiheraho bajya guhanga imirimo izababeshaho kandi neza.

Mu gushaka gusobanukirwa imiterere y’iki kibazo twarebye icyo abasesenguzi babiri bakivugaho maze biduha umucyo ku nkomoko y’ibi byaha karahabutaka aba bere bashinjwaga. Aba basesenguzi bakurikiranye uru rubanza kuva rugitangira, ndetse kugeza rugeze mu mizi, rurinda rupfundikirwa bakirukurikirana. Nibo rero baduhaye uko kose kuri aba bavandimwe, ku ifatwa ryabo, ifungwa n’ifungurwa ndetse n’ibyagishingiweho byose.

Umwe muri aba basesenguzi witwa Bihibindi Nuru, asanzwe ari umunyamakuru ukora inkuru nyinshi ku bayisilamu no kubuyisilamu. Abimazemo igihe kitari gito ku buryo ubunararibonye bwe budashidikanywaho, yagiye akura mu gukora umwuga w’itangazamakuru amazemo imyaka isaga 12. Uyu kandi afite ikinyamakuru kitwa Umuyoboro.rw acishaho amakuru yose ajyanye n’ubusilamu mu Rwanda no mu mahanga.

Undi musesenguzi wagize icyo avuga kuri iyi nkuru ni Bashir Nzabonimana, akaba nawe ari umuyisilamu utuye i Nyamata mu Bugesera, akaba yarinjiye muri iki kibazo kuko babiri mu bafunguwe bari basanzwe baturanye. Akaba rero atari guterera agate mu ryinyo kandi abavandimwe be bari mu menyo ya rubamba.

Aba basesenguzi bombi bahuriza ku kuba abakekwagaho ibi byaha barabanje kujya bafatwa umwe umwe bagafungirwa ahantu hatazwi, ariko nako bakorerwa iyicarubozo rikomeye kugira ngo bemezwe ibyaha, noneho nyuma bakazerekwa itangazamakuru, ariko nta wusanzwe uzi uko byabagendekeye aho babaga.

Aba basesenguzi bavuga ko aba bafunzwe igihe kiri hagati y’amezi ane n’atandatu, bafungiye ahantu hatazwi, bakorerwa iyicarubozo kuva mu kwezi kwa karindwi kwa 2018, ariko beretswe itangazamakuru barazahaye mu kwezi kwa 2 kwa 2019. Urubanza rwasubitswe inshuro utabara, ari nako ibyaha bihindurirwa inyito, kugeza birangiye bibaye biriya bitatu twavuze haruguru. Akarengane bahuye nako kari gateye ubwoba bikomeye.

Bashir avuga ashimira ubutabera kuko bwabagize abere ariko akabunenga impamvu bwategereje iki gihe cyose, bugakomeza bugafungira mu buzima abantu batarangwaho icyaha. Mu gambo ye aragira ati “ubutabera butinze ntibuba bukiri ubutabera”. Anavuga ko bamwe muribo bamaze igihe kinini bafungiye ubusa yari asanzwe abaziho ubunyangamugayo, akibaza impamvu inkiko zo mu Rwanda zihutira gufunga abere, aho kumanuka ngo zijye aho bari batuye zibaze amakuru yabo. Agasaba inzego zose kubihagurukira.

Nzabonimana avuga ko aba bafunzwe bari abantu beza bazwiho gufasha abandi no kubagira inama. Akaba rero yaratunguwe n’ukuntu abantu bashinjwe ibyaha bikomeye nka biriya, nyamara bari abantu beza b’abizerwa, badashobora kugirira nabi bagenzi babo. Kuba barasizwe icyasha abibona nk’ikintu kibabaje.

Anenga bikomeye umuryango w’abayisilamu mu Rwanda wabatereranye ntugaragaze ko aba bakekwaga ari abere. Aba bantu batereranywe n’urwego rwari rushinzwe kubayobora, akibaza uko bagiye kubana nyuma. Kuri Muzehe Nzabonimana asanga inzego z’idini zitakiri izo kwizerwa kuko zirengagije inshingano zazo.

Nuru nawe yikoma bikomeye Rwanda Muslim Community (RMC), akayishinja kuba yarahisemo guceceka igihe umuyoboke wayo Mugemangango yarasirwaga i Remera ahitwa ku Cyamitsingi, ntacyo ashinjwa gifatika, ndetse ikongera kurebera aba bayoboke bayo bafunguwe igihe bicirwaga urubozo mu magereza atazwi, n’aho bagereye muri gereza izwi, hakaba nta wigeze abageraho ngo byibuze abahumurize. Ati “Biragayitse cyane kubona umuryango ufite ubuzima gatozi udashobora kurenganura abayoboke bawo, habe n’ubuvugizi! ” Avuga ko kuba Mufti w’u Rwanda yaritandukanyije na Mugemangango ari sakirirego. Anagaya kandi inzego za Leta zidashishoza mbere yo gufungira abantu ubusa.

Nzabonimana abona ko RMC ari umuryango wiyitirira abayisilamu ariko bagera mu bibazo ukabihakana. Akayishinja gukorera mu kwaha kwa FPR kurenza uko wakwita ku banyamuryango bawo. Icyo aba basesenguzi bahurizaho ni uko iterabwoba ririho ariko Leta ikabyitwaza igashyira mu gatebo kamwe abayisilamu bose. Kuba abakora iterabwoba biyitirira Isilamu asanga bibangamye kuko abarikora baba batayobewe ko Isilamu ivuga amahoro, bakumva nta mpamvu yo kwitiranya ibintu ihari. Bati “birababaje! ”

Birababaje kubona umuryango w’abayisilamu mu Rwanda (RMC) waramaze kwinjira mu kwaha kwa FPR, ukirengagiza gukorera abanyamuryango bawo ubuvugizi mu gihe baba barenganywa igihe n’imburagihe. Kumva ko abantu bafungirwa gusoma ibitabo by’amateka, nyamara byitwa ko u Rwanda rwateye imbere, biteye agahinda no kwiheba. Twakwishimira ko aba barekuwe ariko abakirengana baracyari benshi, inkiko nizihindure imikorere zireke gukomeza gukorera mu kwaha kwa FPR, zifungure abafungiye ubusa bose.

Ntitwashobora kandi gusoza tudashimiye buri umwe wese witanze kugira abana b’aba bagabo bari bafunze bakomeze bige, bakabishyurira ibikenewe byose, ndetse bakabasha gukomeza kubeshaho imiryango yabo. Ubu bufatanye buragahoraho, kuko iyo aba bayisilamu bagirwa abere, bagafungurwa, baza kugera iwabo bagasanga imiryango yabo yarasenyutse abana batakiga, byari kuba biteye agahinda kageretse ku kandi.

Na n’ubu ntiturumva impamvu FPR ihora yikanga ku buryo yumva ko hari abashaka kuyugirira nabi. Ibi ni bya bindi by’uko umunyabyaha yiruka nta kimwirukakanye. Iyi système ya FPR uretse kugaragaza ko igeze mu marembera nta kindi twayitegaho kibaho n’ikitabaho.

Remezo Rodriguez

Kigali