KUKI UMUZINDARO WA FPR IGIHE.COM WAHARABITSE NYAKWIGENDERA DESMOND TUTU ?





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Mu nkuru yasohotse uyu munsi, tariki ya 27 ukuboza 2021, ifite umutwe ugira uti : “Uburyo Musenyeri Desmond Tutu yatabarije u Rwanda nyuma akarutaba mu nama”, umuzindaro wa FPR wongeye kugaragara wibasira ndetse unaharabika intwari yitabye Imana nkuko wabikoreye Kizito Mihigo.

Muri iyo nkuru dusangamo aya magambo  : “Uburyo Musenyeri Tutu yafataga u Rwanda mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi na nyuma yayo, byerekana neza ko yari asobanukiwe ibibazo u Rwanda rwari rumaze igihe gito runyuzemo, akumva imbaraga bizasaba kugira ngo rugere ku iterambere n’amahoro birambye ndetse agasobanukirwa inzira ndende bizacamo nk’umuntu wayoboye Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge. Icyakora nk’abandi benshi, uyu mugabo yaje kugwa mu mutego w’abarwanya u Rwanda, bakunze kurugaragaza nk’igihugu kitubariza amahame y’uburenganzira bwa muntu, kenshi ugasanga bikubiye mu mugambi muremure ugamije guharabika isura y’igihugu.Ubuyobe bw’uyu mugabo bugaragara mu bufatanye yagiranye n’abarwanya ndetse bagasebya Leta y’u Rwanda, barimo n’umwanditsi uzwi cyane muri ibi bikorwa, Michela Wrong….”.

Tudatinze ku nkuru y’umuzindaro wa FPR reka tubibutse amagambo Desmon Tutu yavuze arangije gusoma igitabo cyanditswe na Michela Wrong gihangayikishije FPR. Ayo magambo, yuzuyemo ukuri niyo ntandaro y’inzika FPR irimo iragaragaza ko ifitiye Desmond Tutu, agira ati :  ” Isi yose yakomeje gushaka kwemera igitangaza kiswe u Rwanda: Igihugu cyubatswe nyuma yo gusenywa bikomeye n’intambara umunyarwanda yarwanaga n’undi munyarwanda, n’itsembabwoko. Nyamara isi yaje kwirengagiza amajwi make yatabazaga ko mu Rwanda abatavuga rumwe n’ubutegetsi bicwa, bagakorerwa iyicwa rubozo, abandi bakaburirwa irengero. Twese dufite isoni z’ingaruka n’ikiguzi uko kwirengagiza kwacu no kwifuza ko inzozi zacu zihunduka ukuri byateye . Muri iki gitabo cy’ingirakamaro cyane kandi gitera kwibaza, Michela Wrong arashyira hanze ibintu byose byirengagijwe, ihohoterwa rikabije ry’uburenganzira bwa muntu ryirengagijwe ndetse n’ubugizi bwa nabi bwose bwemewe cyangwa bugashakirwa ibisobanuro (excuses) urwitwazo, kugeza igihe andi mahano yakorewe mu Rwanda. Madamu Wrong ntabwo ashaka kuvuga ko duhinduka Afro-pessimiste, ahubwo atubwira ko ubwisanzure buharanirwa buri gihe ariko kandi ko tugomba, mu magambo ya Amilcar Cabral, ‘kutabeshya, cyangwa ngo twishimire ingirwa nstinzi (victoires faciles)’.”.

FPR hama hamwe ibinyoma byawe byose bizajya bikubitirwa ahakubuye.

Uburyo muri Afurica Yepfo bakiriye urupfu rwa Desmond Tutu

Constance Mutimukeye