KUREGANA : PAUL KAGAME ANANIWE NA DIPLOMATIE NONE ATANGIYE GUTA IBITABAPFU

Yanditswe na Nema Ange

Nk’uko bimenyerewe, Perezida Kagame yakunze kwumvikana ashaka kwigira nk’ufite ijambo rikomeye muri Afurika, ndetse akarenga aho ngaho, akigira umuvugizi wayo, kugeza n’ubwo akanya kose gacaracara kaba agatorerwa mu miryango mpuzamahanga ahuriramo n’ibindi bihugu, cyangawa agashyirwaho, yumva hajyamo intumwa ze, zikazaba izo kumvikanisha ibitekerezo bye nk’uko byagenze ubwo Dr. Donald Kaberuka yatorerwaga kuyobora Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD/AfDB) cyangwa ubwo Louise Mushikiwabo yatorerwa kuyobora OIF.

Si n’aba bonyine kuko hirya no hino hagiye hashyirwaho intumwa zoherejwe na Paul Kagame nk’aho Valentine Rugwabiza ari intumwa y’Umunyamabanga Mukuru wa ONU muri Centrafrique, Aissa Kirabo Kacyira akaba amuhagarariye muri Somalia n’abandi n’abandi.

Kuri iyi nshuro bwo byaranze ubwo mu mu nama iheruka y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), ntako atagize ngo uwo yashakaga ayobore Ikigo Nyafurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC), ariko abayitabiriye bararenga bitorera umunyekongo Dr. Jean Kaseya nk’Umuyobozi Mukuru w’iki kigo.

Ku itariki ya 19 Gashyantare 2023 nibwo Inteko y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe yatoye Dr. Kaseya ngo ayobore kiriya kigo kuri manda igomba kumara imyaka ine (4). Paul Kagame yumvise atewe icyuma mu rubavu, kuko hatowe umuntu ukomoka muri RDC, igihugu bahanganye kurusha ibindi ku isi, maze atangira inzira yo kuregana, ndetse yandikira Assoumani Azali, Perezida w’Ibirwa bya Comores uheruka gusimbura Macky Sall wa Sénégal ku nshingano z’Umuyobozi wa AU, avuga ko muri iriya nteko « nta kiganiro mpaka cyigeze cyemerwa ku ishyirwaho ry’Umuyobozi Mukuru wa Africa CDC, nyamara ibihugu bitatu byari byasabye ijambo ».

Muri iriya baruwa yo ku wa 03 Werurwe 2023, Perezida Kagame yavuze ko mu itorwa rya Dr. Kaseya ari ho honyine kujya impaka byabujijwe. Ni mu gihe ngo ivugururwa ry’inzego zigize AU ryatumye habaho impinduka mu buryo inama zerekeye uriya muryango zikorwamo ndetse n’uburyo abakozi bawo bahabwamo akazi, mu rwego rwo kugira ngo barusheho gutanga umusaruro, gukora neza ndetse no gukorera mu mucyo.

Dr. Jean Kaseya w’imyaka 53 y’amavuko, yatorewe kuba Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Africa CDC nyuma yo guhigika bagenzi be 180 bari bahataniye uwo mwanya. N’ubwo yarushije bagenzi be ku buryo bugaragara, Perezida Kagame yamwangiye ko ari umunyekongo gusa maze avuga ko nyuma ya ririya tora, raporo yatanzwe n’Umujyanama mu by’amategeko ku myanzuro ya Komite y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yerekeye Africa CDC, ‘‘nta bisobanuro yatanze ku mpamvu umukandida w’umugore wari ku mwanya wa mbere atatowe.’’

Uyu mukandida wundi Perezida Kagame yakomozagaho ni Dr. Magda Robalo Correia E Silva usanzwe ari Umuyobozi w’Ikigo Gishinzwe Ubuzima n’Iterambere ku Isi. Ni inshingano yahawe nyuma yo kuba Komiseri Mukuru ushinzwe kurwanya COVID-19 ndetse na Minisitiri w’Ubuzima mu gihugu cye cya Gunnée-Bissau. Uyu mudamu kandi kuri ubu ni Visi-Perezida wa Komisiyo ishinzwe Imyitwarire n’Imiyoborere, yigeze no kubera Umuyobozi Mukuru, ndetse anaba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’Ikigega mpuzamahanga cyo kurwanya SIDA, Igituntu na Malaria muri Afurika y’Iburengerazuba n’iyo Hagati.

Perezida Kagame yumvaga aho kugira ngo umwanya ukomeye nk’uyu ujye muri RDC ahubwo wajya mu bihugu bya kure aho batamuzi, kugira ngo abashe gukorera mu wari gutorwa. Ubwo Dr. Kaseya yatorerwaga kuyobora Africa CDC, Paul Kagame yahise yegera Dr. Robalo maze amwereka ko yibwe amajwi ndetse ko yasaba ko bisubirwamo, ariko ntibyagira icyo bitanga, ahitamo kwandikira Perezida Assoumani Azali.

Mu ibaruwa Dr. Robalo aheruka kwandikira AU, abigiriwemo inama na Paul Kagame, yagize ati :

« Namenyeshejwe amakuru yizewe ko ari njye mukandida wahabwaga amahirwe kurusha abandi kuri uyu mwanya, mu gikorwa gikomeye cyo gutora cyasuzumye ubusabe bw’abakandida barenga 100 ». Yabwiye AU kandi ko agendeye ku itangazo ryayo rihamagarira abantu kuza gupiganira uriya mwanya, bisa n’aho wari ufunguye ku mpuguke zose zo muri Afurika kandi hakaba nta bisabwa byakenewe kugira mgo umukandida runaka ashyigikirwe na za Guverinoma z’Ibihugu bigize uriya muryango.

 Dr. Robalo yongeyeho ati : « Iyo abakandida baza kuba bashyigikiwe na za Guverinoma zabo, buri gihugu cyagombaga kuba gifite umukandida umwe gusa, nyamara abakandida benshi baturutse mu gihugu kimwe ». Yunzemo ko ibyavuye muri ririya tora bitajyana neza n’ejo hazaza ha kiriya kigo byitezwe ko kigomba kuba ikigo cyizewe, gikomeye, kiyobowe n’impuguke zibishoboye kandi zatowe hagendewe ku kuba zibikwiye, mu mucyo ndetse n’ubunyangamugayo. Ibi byose akaba yarabibwiwe n’intumwa Paul Kagame yamwoherereje.

Amakuru avuga ko itorwa rya Dr. Kaseya wasimbuye umunya-Cameroun John Nkengasong, ryaje rikurikira urugamba rwa diplomatie Perezida Antoine-Félix Tshisekedi yari amaze amezi atandatu arwana. Perezidansi ya RDC yabaye iya mbere mu gutangaza amakuru ye, mu butumwa yanditse kuri Twitter, iti : « Birarangiye ! Dr. Jean Kaseya atorewe kuyobora CDC. »

Ibi rero byakorogoshoye Perezida Kagame, maze nyuma yo kohereza intumwa ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr. Vincent Biruta, yahise yandikira Perezida wa Comores, maze amubwira inenge zagaragaye muri ariya matora yabereye mu nama iheruka ya AU i Addis-Abeba, ndetse ko zigomba kuzaganirwaho mu nama itaha y’uriya muryango.

Perezida Kagame avuga ko zimwe muri izo nenge harimo kuba nta mukuru w’igihugu n’umwe cyangwa uwa guverinoma witabiriye inama ya Komite ya AU iheruka, uretse Perezida Assoumani Azali wenyine ndetse n’izindi ntumwa zo ku rwego rwa ba minisitiri biherereye batora Dr. Jean Kaseya.

Zirimo kandi ngo kuba Perezida wa Sierra Leone yarabujijwe gutanga raporo ku ngingo yavuzeho inshuro ebyiri zose bigateza umwuka mubi, naho Perezida wa Ghana we akaba yaraciwe mu ijambo inshuro ebyiri zose, bigatuma adasoza ijambo rye, igihe yabazaga uko bamwe bashyizwe mu myanya barimo na Dr. Jean Kaseya wagizwe Umuyobozi Mukuru hari Perezida umwe n’abaminisitiri gusa.

Si kuri aya matora yonyine Perezida Kagame yatsinzwe ku rugamba rwa diplomatie, akitabaza inzira yo kuregana gusa, ahubwo aherutse no gushinja RDC gutegeka ko u Rwanda ruhezwa mu nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu byo muri Afurika yo Hagati (CEEAC) iheruka kubera i Kinshasa.

Inama ya CEEAC yabaga ku nshuro yayo ya 22 yabereye i Kinshasa ku wa 25 Gashyantare 2023. Mu bakuru b’ibihugu bayitabiriye harimo Denis Sassou N’Nguesso wa Congo-Brazzaville, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Faustin-Archange Touadera wa Centrafrique, Idriss Deby Itno wa Tchad na Ali Bongo Ondimba wa Gabon.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu 11 bigize uyu muryango, ku buryo byari byitezwe ko Paul Kagame yari kwitabira iriya nama cyangwa akayoherezamo intumwa imuhagararira i Kinshasa, ariko birangira u Rwanda rudatumiwe, bityo ntirwanahagararirwa. Nabwo Paul Kagame ntiyabyishimiye yongera ibirego muri AU.

Perezida Kagame, mu ibaruwa yandikiye mugenzi we Assoumani Azali w’Ibirwa bya Comores, uyobora AU muri iki gihe, yamubwiye ko Congo-Kinshasa yategetse ko u Rwanda ruhezwa muri iriya nama. Mu ibaruwa twavuze haruguru, Paul Kagame yandikiye mugenzi we wa Comores, amumenyesha inenge nyinshi zayigaragayemo yifuza ko zazaganirwaho mu nama itaha ya AU, maze ku musozo wayo avuga ko Congo- Kinshasa yategetse ko u Rwanda ruhezwa mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu bigize CEEAC, nyamara rusanzwe ari umunyamuryango wuzuye w’uriya muryango.

Ati : « Nagira ngo kandi nkumenyeshe ko u Rwanda rwahejwe kwitabira inama ya 22 isanzwe ya ECCAS/CEEAC yabereye i Kinshasa muri RDC ku wa 25 Gashyantare 2023, ku mabwiriza yatanzwe n’igihugu cyari cyayakiriye. Ibi byabaye mu gihe hari urwandiko rwemewe n’amategeko rwo muri Komisiyo ya CEEAC rwanditswe ku wa 14 Gashyantare, rwemera u Rwanda nk’umunyamuryango wuzuye, bityo rero rwagombaga kwitabira iyi nama mu buryo bw’ikoranabuhanga ariko rwarahejwe ku buryo hasabwe n’ibisobanuro ku iyica ry’amasezerano agenga uyu muryango wa CEEAC. »

Perezida Kagame yashimangiye ko inzego zigize umugabane w’Afurika zitazigera zifatwa nk’izifitiye gahunda abaturage b’uyu mugabane ndeste n’abafatanyabikorwa bawo, mu gihe byakomeza kwemerwa ko hari abaperezida bakora ibintu uko bishakiye, akemeza ko ibyo Congo-Kinshasa yakoze bikwiye kwamaganwa.

Nyamara ikibazo arakirengagiza abizi neza, iyi nama yakiriwe na Congo-Kinshasa mu gihe umwuka utifashe neza hagati yayo n’u Rwanda, kuba yasaba ko ruhezwa bikanakorwa, ni igitego cya diplomatie RDC yari itsinze u Rwanda, na cyane ko Kinshasa ishinja gufasha umutwe wa M23, ndetse n’ibindi bihugu bikomeye birimo Leta zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’ibindi byakomeje gushinja u Rwanda guha intwaro n’ingabo uyu mutwe, u Rwanda rwananirwa kubihakana rukavuga ko biterwa n’uko FARDC ikorana n’umutwe wa FDLR ugambiriye kuruhangabanyiriza umutekano.

Mu cyumweru gishize, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, aherutse gutangaza ko amahoro adashoboka mu gihugu cye mu gihe u Rwanda n’umutwe wa M23 bitafatirwa ibihano.

Ni ibitekerezo yagejeje ku ba-diplomates bahagarariye ibihugu biri mu muryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’intumwa z’Inteko ishinga Amategeko y’u Budage, ubwo bagiranaga ibiganiro ku wa Kane, tariki ya 09 Werurwe 2023, i Kinshasa. Minisitiri Lutundula yamenyesheje aba ba-diplomates n’abashingamategeko ko umutwe wa M23 ahamya ko ufashwa n’u Rwanda, yanze guhagarika imirwano muri Territoires za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko hakwiye gukurikiraho ibihano, bitaba ibyo amahoro agakomeza kuba iyanga. Yagize ati : « RDC irasabira ibihano M23 n’umwarimu wayo, u Rwanda. Bitabaye ibyo, imyanzuro y’imishyikirano ya Nairobi ntizakora. Kubahiriza imyanzuro ya Luanda n’iya Nairobi ni zo nzira zonyine zo gusohoka muri iki kibazo. »

Nyuma yo gusabira u Rwanda na M23 ibihano, Lutundula yahamije ko igihugu cye kibanye neza n’ibindi bihugu bituranye, kandi ngo nta kibazo kiri mu moko 450 y’Abanyekongo. Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi ni umwe mu miryango mpuzamahanga ifatira ibihano ibihugu bitandukanye n’abantu ku giti cyabo. Leta ya RDC rero ikaba ibona ko aba ba-diplomates bashobora kugeza amajwi yayo mu bihugu byabohereje, bikaba byafatira hamwe ibyemezo yifuza, u Rwanda n’umutwe wa M23 bigafatirwa ibihano birimo kuraswaho kugira ngo intambara ikomeje guca ibintu mu bice byinshi byo mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ihagarare.

Ng’uko rero uko Paul Kagame yananiwe intambara ya diplomatie none akaba atangiye guta ibitabapfu ngo umunyekongo Dr. Jean Kaseya yatorewe kuyobora Africa CDC, atamushaka yishakira ko hatorwa umunya- Guinnée Bissau, Dr. Magda Robalo Correia E Silva, yanagiye mu matwi ngo yanjye ibyavuye mu matora bifata ubusa, ubundi akajya kuregera Perezida Assoumani Azali w’Ibirwa bya Comores ko u Rwanda rwahejwe mu nama ya 22 y’abakuru b’ibihugu bigize CEEAC ku mabwiriza ya Antoine-Félix Tshisekedi.

Twizere ko ubusabe bw’ibihano bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula ku ba-diplomates bahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi n’abagize Inteko ishinga Amategeko y’u Budage buzakirwa maze u Rwanda rukavana ingabo zarwo muri Congo-Kinshasa rwakwanga rugafatirwa ibihano, kuko umunsi rwaretse gufasha umutwe wa M23 uzibwiriza ugahagarika intambara cyangwa ukabikora ku ngufu z’ibihugu, nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize, ubwo ingabo SADC zazaga.

Nema Ange