Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Agatsiko ka FPR kari ku butegetsi i Kigali kakozwe mu jisho bikomeye n’ukuri gukakaye ndetse kuryana mu matwi kwakoreshejwe na Mary Robinson, wabaye Perezida wa Ireland, kuva mu 1990 kugeza mu 1997. Atariye umunwa, ubwo yari yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Iterambere ry’Umugore (Women Deliver), kuri uyu wa Mbere, tariki ya 17 Nyakanga 2023, Mary Robinson, yareruye anenga ku mugaragaro ubutegetsi bw’igitugu bwa FPR yashinje kuba bukomeje guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Binyuze mu Muvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, Leta ya FPR yahise yifatira ku gahanga Mary Robinson, abwirwa ko atari akwiye kunenga u Rwanda ari mu Rwanda, ngo na cyane ko iwabo mu Burayi no muri Amerika nabo atari shyashya mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Nyamara uyu muvugizi ntiyatoboye ngo yemeze ko Mary Robinson abeshya, kuko nawe azi neza ko yavuze ukuri kose. Intandaro yo kuvuga ukuri kwashegeshe ubutegetsi bwa FPR yabaye ikiganiro n’abanyamakuru bari bavuye hirya no hino ku Isi. Muri iki kiganiro abanyamakuru babajije ibibazo bitandukanye byiganjemo ibigaruka ku buringanire ndetse umwe muri boa za kubaza ubuyobozi bwa Women Deliver isomo bubona ibindi bihugu byakwigira ku Rwanda nk’igihugu kivuga ko cyashyize imbere uburinganire bw’abagabo n’abagore.
Mu gusubiza iki kibazo, Phumzile Mlambo-Ngcuka, uyobora Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Women Deliver yabaye nk’uca ku ruhande ahubwo ashimira ko u Rwanda rwakiriye iyi nama. Yagize ati: “Turashimira u Rwanda kuba rwatwakiriye ndetse rukaduha ikaze, muri Afurika, u Rwanda ni rumwe mu bihugu byaduteye ingabo mu bitugu mu bijyanye no guha abagore urubuga. Ni umusanzu ukomeye bitari ku Rwanda gusa ahubwo ku Isi yose, kubera ko iyo habayeho impinduka nziza mu gice kimwe cy’Isi, biratuzamura twese, uba utanze icyitegererezo, bishyira igitutu ku bihugu byose byo ku Isi bikiri inyuma.” Yakomeje avuga ko u Rwanda rwakoze akazi gakomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga kandi ntirwasiga inyuma abagore n’abakobwa.
Mu gihe Mary Robinson yari ahawe umwanya ngo agire ijambo rya nyuma abwira abanyamakuru bari muri iyi nama, ahita ajya ku bimaze kuvugwa na Phumzile Mlambo-Ngcuka, agaragaza ko n’ubwo ashimye u Rwanda, rutari shyashya mu guhonyora uburenganzira bwa muntu. Robinson adaciye ku ruhande yahise anenga u Rwanda ku mugaragaro, atitaye ku kuba rwaramwakiriye i Kigali. Yagize ati: “Turi kuvuga ahantu hari ukwishyira ukizana kandi hatekanye kuri buri wese, ibi iyo bigeze k’u Rwanda usanga ari ibibazo ndetse hari n’ibindi bibazo bihari mu bijyanye no guhonyora uburenganzira bwa muntu, ariko reka ndekere aha.” Aya magambo n’ubwo ari makeya ariko yari ashyize hanze ukuri kuryana.
Uku kuri Robinson yari ashyize hanze kwasamiwe hejuru n’agatsiko ka FPR, kamusubiza ko ibyo yagaragaje nta shingiro bifite, ndetse birimo kurengera kugeza aho uyu mugore ashaka gukosora u Rwanda yirengagije ibibazo u Burayi akomokamo bufite. Yolande Makolo abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Ese Mary Robinson atekereza ko iyi nama ya Women Deliver 2023 yari ikwiriye kubera he heza agendeye ku mahame ye? Ese ubu Uburengerazuba (u Burayi na Amerika) buri mu mwanya mwiza wo kwirata ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu?”
Makolo yakomeje avuga ko u Rwanda rutari mu bihugu byemera guhabwa amabwiriza n’abantu bigize abagenzuzi b’ibijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Ati: “U Rwanda kimwe n’ibindi bice by’Afurika, rwaje rukererewe mu muhango aho abantu nka Robinson biyimitse nk’abasifuzi mu bijyanye n’uburenganzira bwa muntu. Uko byaba bimeze kose, ntabwo turi muri ba bandi bicara bategereje guhabwa amanota cyangwa ngo bashyirwe mu cyiciro runaka. Ibyo u Rwanda rwagezeho muri uru rwego birivugira.” Nyamara nawe yari azi ko ibyo avuga atari ko kuri.
Kuko umutego wanga ikinyoma ushibuka nyirawo akiwuhagazeho, abaturage bo mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge, bavuze ko babangamiwe n’uburyo ubuyobozi buri kunyuza imihanda mu masambu yabo kandi butarabaha ingurane z’ibyabo. Iki cyahise cyereka Yolande Makolo n’agatsiko kamugize umuvugizi wako ko uburenganzira bwa muntu buhonyorwa kugeza n’aho aba baturage bo mu Midugudu ya Ruhengeri, Mubuga na Nyakirambi yo mu Kagari ka Nyamweru, bambuwe amasambu yabo acishwamo imihanda, babeshywa ingurane, ariko amaso yaheze mu kirere na magingo aya. Kuri iyi nkuru ubutegetsi bwaruciye burarumira ba cyane ko nta kindi gisobanura bwari bufite ku karengane.
Ku rundi ruhande Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, riteganya ibijyanye n’uburenganzira bwo kwishyira hamwe, uburenganzira bwo guteranira hamwe ndetse n’aho uburenganzira n’ubwisanzure bugarukira. Ingingo ya 39 igira iti: “Uburenganzira bwo kwishyira hamwe buremewe, kandi ntibubanza gusabirwa uruhushya. Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko.” Ingingo ya 40 igira iti: “Uburenganzira bwo guteranira mu nama z’ituze kandi nta ntwaro buremewe. Ubu burenganzira bukoreshwa hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko. Ubu burenganzira ntibubanza gusabirwa uruhushya keretse igihe biteganyijwe n’amategeko.” Ingingo ya 41 ivuga ko “Mu gukoresha uburenganzira n’ubwisanzure, buri wese azitirwa gusa n’itegeko rigamije kwemera no kubahiriza uburenganzira n’ubwisanzure by’abandi ndetse n’imyitwarire iboneye, ituze rusange rya rubanda n’imibereho myiza muri rusange biranga Igihugu kigendera kuri demokarasi.”
Nyamara ibi biteganywa n’Itegeko Nshinga byarirengagijwe ubwo abayobozi bakuru n’abandi bo nzego zitandukanye bitabiriye ibirori by’iyimikwa ry’Umutware w’Abakono mu Kinigi, byaye ku wa 09/07/2023, kuri ubu bakaba batari kugaragara mu mirimo yabo nyuma y’uko batumijwe ngo bitabe i Kigali mu Cyumweru gishize, bikavugwa ko bamwe bafungiwe mu ngo zabo, abandi bakaba bafungiye mu mabohero atazwi.
Mu bavugwa ko bitabiriye ibi birori barimo Visi Perezida wa Sena, Nyirasafari Espérance, Gatabazi Jean Marie Vianney wahoze ari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe Imari, Ubukungu n’Iterambere, Andrew Rucyahana Mpuhwe, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze, Kanayogye Alex, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Majyaruguru, Umuyobozi wa RAB Sitasiyo ya Musanze, Aba-Gitifu batatu b’Imirenge, abasirikare bane bafite ipeti rya Colonel bakorera muri kariya gace ibirori byabereyemo n’abandi.
Muri ibi birori kandi hagaragayemo abaherwe nka Paul Muvunyi, akaba na nyiri hoteli yabakiriye ndetse n’umunyemari Kazoza Rushago Justin, ari nawe wimitswe ngo abe Umutware w’Abakono. Muri rusange ibi birori byitabiriwe n’abantu benshi b’imbere mu gihugu hakaba n’abakurikiranye uyu muhango mu buryo bw’ikoranabuhanga. Aba bose rero bagaragaye mu Kinigi bateye ikikango FPR ibura amahwemo none birangiye muri aba bose nta wukigaragara mu kazi nk’uko bisanzwe nyuma yo kujya kwitaba i Rusororo.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18/07/2023, nibwo FPR-Inkotanyi yasohoye itangazo rivuga ko imitekerereze, imigirire n’imyitwarire nk’iyo bigomba guhinduka, abanyamuryango babigizemo uruhare bazahanwa. Iri tangazo rigira riti: “Umuryango wa FPR Inkotanyi uributsa abanyamuryango bose ko kubumbatira ubumwe ari inshingano za buri wese. Nubwo hari intambwe yatewe, hari ibikwiriye gukosorwa kuko bishobora kuba intandaro yo kubangamira ubwo bumwe.” Rikomeza risaba abanyamuryango kugaragaza, kwitandukanya no kwamagana icyo ari cyo cyose gishobora gukoma mu nkokora intambwe yatewe. Rigasoza rivuga ko buri wese agomba kubazwa inshingano mu gihe habaye ikibi ntacyamagane, ngo yitandukanye na cyo cyangwa akagihishira. Nyamara FPR ubwayo irabizi ko ntacyo aba bafunzwe bakoze kinyuranyije n’amategeko, ahubwo ikiyiraje ishinga ni ukuryanisha Abanyarwanda ngo batabona amabi ibakorera, abandi ikabaheza mu bukene kugira ngo bazahore bayipfukamiye.
Muri ibi birori byiswe “Iyimikwa ry’umutware w’Abakono”, byabereye mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Kinigi, hari hemejwe ko hazajya hakusanywa umusanzu wo gufasha mu rwego rwo kugobokana ndetse mu busabane bw’abitabiriye iki gitaramo hatangwa inka zirenga 100 zo koroza abatishoboye. Ibi rero nibyo byariye mu mutwe agatsiko ka FPR kari ku butegetsi kuko kadashakira ineza Abanyarwanda.
Izi rero ni ingero ebyiri gusa muri nyinshi cyane zigenda zigaragara hirya no hino mu gihugu, aho batari bacye bagenda bahura n’akarengane gakozwe n’ubutegetsi bw’igitugu, zikaba rero zigaragaza ko ibyo Mary Robinson yatangaje abizi neza kandi ari ukuri kuzuye, n’ubwo kwakoze mu jisho abanyagitugu ba FPR, bakiha gutesha agaciro uku kuri, nyamara ingero zifatika zo guhonyora uburenganzira bwa muntu zirivugira. Turashimira abantu bose bamaze gusobanukirwa ukuri ku mabi FPR ikora bakaba biteguye ko kujya hanze.
Manzi Uwayo Fabrice