Yanditswe na Irakoze Sophia
Amasezerano hagati y’U Rwanda n’ubwongereza yo kohereza abimukira basaba ubuhungiro muri icyo gihugu , ubusabe bwabo bukigirwa mu Rwanda mu gihe bwaba bwemewe bagahabwa ibyangombwa bagatura mu Rwanda , ni amasezerano yuzuye ubugome ndetse no guhonyora uburenganzira bw’ikeremwamuntu nkuko byagaragajwe n’imiryango itegamiye kuri leta itandukanye yo hirya no hino ku isi .
Abasaba ubuhungiro ni abantu baba bakeneye kwitabwaho ntago ari ibicuruzwa nkuko HCR yabitangaje ariko nanjye ndunga mu ryayo ngira nti U Rwanda nta banyapolitique rufite baharanira inyungu z’abaturage ahubwo ruyobowe n’umucuruzi ( business man) akaba agaragiwe n’inkomamashyi umugambi wabo ukaba ariwo gucuruza igihugu n’abagituye batitaye ku burenganzira bwabo, icyo bashyize imbere ni ukuzuza imifuka yabo kuko bitabaye ibyo abadepite buzuye inteko ishinga amategeko bari bakwiye kuba imboni za rubanda bakagira bavuga kuri iki cyemezo kije gushyira mu kaga uRwanda. Aho gukora ibyo bari kubara umubare w’amapawundi bagiye guhabwa akabafunga amaso ku buryo ingaruka zose zakurikira aya masezerano batazibona.
Ariko njye sinakomeza kurebera ngo nceceke mu gihe mbona ko iki cyemezo cyizashyira urwanda mu kaga ndetse n’abo bimukira bakaba bagiye kuvutswa uburenganzira bwabo cyane cyane ko u Rwanda ari igihugu gihutaza uburenganzira bwa muntu ku rwego rwo hejuru . Nkaba namaganye aya masezerano nkaba mpaamagarira n’abandi banyarwanda kuyamagana kuko nta buyobozi bafite buzabareberera ngo buyamagane cyane cyane ko umuturage wo hasi nta n’inyungu na nto abifitemo ahubwo ni ibihombo gusa nkuko urwanda ari igihugu gito kikaba gifite n’abaturage benshi bityo ubucucike bukaba buri hejuru , na bwa butaka budabahagije bagiye kubusangira n’abimukira batazi aho baturutse , abo bireba bakaba bivanyeho inshingano zabo bakaba bagiye kuzitanga ku gihugu nacyo kidafite icyo cyimariye abaturage bacyo bacwa n’inzara .
Hari ikintu amahanga akwiriye kumenya neza ku Rwanda mbere yo kuruha inshingano ni uko nyuma y’isuku ndetse n’umutekano babona mu bice bimwe na bimwe by’igihugu baba beretswe nk’abashyitsi hari ukundi kuri gushaririye kuba kubyihishe inyuma ndetse n’ubuyobozi budashobora kwemera ko kumenyekana ndetse n’ugerageje kukugaragaza aricwa cyangwa agafungwa kinyamaswa, niba koko hari umutekano nkuko bivugwa abasirikare bafite imbunda baba bakora iki mu mihanda ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage kuva saa cyenda z’amanywa? Ese amagereza afite ubucucike buri ku kigero cyo hejuru kuko hari umutekano . ahubwo bakwiriye kuvuga ko hari igitugu cyo ku rwego rwo hejuru .
Irakoze Sophia