#KWIBOHORA28 : UMUNSI WITWA UWO KWIBOHORA USIGIYE 27% BY’URUBYIRUKO RURWAYE AGAHINDA GAKABIJE 

Kuri iki cyumweru, tariki ya 3 Nyakanga 2022, ubwo haburaga umunsi umwe ngo twibuke ku nshuro ya 28 umunsi FPR-Inkotanyi yafatiyeho ubutegetsi, ariko ikagenda iwuhindurira amazina, kuko mu myaka ya mbere witwaga uwo « Kwibohoza », nyuma bakaza kuwita uwo « Kwibohora », Abanyarwanda benshi bakurikirana ibitangazamakuru bya Leta bikorera muri RBA (Rwanda Broadcasting Agency), birimo Radio Rwanda na TVR bakubiswe n’inkuba bumvise imibare yatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (Rwanda Biomedical Center-RBC), aho cyatangaje ko imibare y’urubyiruko rurwaye indwara y’agahinda gakabije rwavuye kuri 17% mu mwaka wa 2018/19 none 2021/22 byageze kuri 27%. Ni ukuvuga ko umuntu umwe muri bane b’urubyiruko aba arwaye iyi ndwara. Abantu benshi bahise bavugira rimwe bati :

« Kwa kwibohora twabwiwe kuzatugeraho ryari ko urubyiruko ari zo mbaraga z’igihugu, zari kuzatubohora, none rukaba rugenda rurushaho kurwara indwara zo mu mutwe? », abandi ntibatinye kuvuga ko mu kigenda kirangiza ubuzima bwo mu mutwe bw’urubyiruko Leta iri ku isonga.

Ababyemeza batya batanga ingero nyinshi nk’akarengane Leta ikorera abaturage, urubyiruko rukisanga rutagifite icyizere cy’ejo hazaza, rukishora mu biyobyabwenge no mu zindi ngeso mbi. Byageze n’aho urubyiruko rutakaza icyizere, rwadukana imvugo zigira ziti : « Nta myaka 100 tuzamara ! » cyangwa ngo

« Nta gikwe ! », zishaka kuvuga ko kubaho kw’Abanyarwanda ari ukubara ubukeye kandi ko gukora ubukwe bidashoboka mu Rwanda rukimeze gutya, aho ¼ cy’urubyiruko kirenga cyugarijwe n’indwara zo mu mutwe. Leta y’u Rwanda nk’uko isanzwe ishakira ibibazo aho bitari, aho kugira ngo bakemure ikibazo gituma abantu benshi cyane cyane urubyiruko batakaza icyizere cy’ahazaza, RIB yasohoye amatangazo ivuga ko imvugo ya « Nta myaka 100 !» ari iy’ibyihebe, bityo uzongera kuyivuga azahanirwa iterabwoba. Namwe mwumve !

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe imivurire y’indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr Iyamuremye Jean Damascène, yasobanuye ko ngo agahinda gakabije mu rubyiruko gaterwa n’uko ruba rutarabonye ibintu bibi bikomeye byinshi, binateye ubwoba, noneho byaza bikarugwaho, rwa rubyiruko rukananirwa kubyakira, rukavuga ruti : « Noneho turashize ! », bigatuma urwinshi rwisanga rwarwaye agahinda gakabije.

Nk’Abaryankuna rero twashatse gucukumbura ngo tumenye icyo iyi mvugo y’uyu mugabo ihishe, kuko wabobaga avuga ibintu asa n’aho atabyemera nk’uko isura ye yabigaragazaga. Burya biragoye ko wabona ibara ry’umweru ngo nuryita umukara, ngo isura yawe ibure kugutamaza, ibyo bita « body languages ».

Ku ruhande rumwe uyu mugabo yavuze ukuri, n’ubwo atashatse kubyerura, kuko nta kuntu abana bakiri bato babona ababyeyi babo basenyerwa inzu batuyemo imyaka n’imyaniko; nta kuntu babona ababyeyi babo bakubitwa bakambikwa amapingu bakajugunywa mu magereza; nta kuntu babona imitungo yabo itezwa cyamunara bakajya kwangara mu muhanda; nta kuntu babona ababyeyi babo bafungirwa mu ngo, bakabwirirwa bakaburara hagamijwe kubahisha abashyitsi kuko basa nabi; nta kuntu babona barara bahagaze bakwa amafaranga atagira ingano, ababyeyi babo bakarara mu bihuru, n’andi mabi menshi FPR ikorera abaturage, ngo bareke kugira agahinda gakabije. Nibyo rero Dr Iyamuremye yise « kubona ibintu bibi bikomeye byinshi, binateye ubwoba », urubyiruko rukananirwa kubyakira ! Amaherezo se ni ayahe ?

Ubwo niba urubyiruko rugeze kuri 27% ku barwaye agahinda gakabije, mu bakuze ho babigereranya n’ubwicanyi ndengakamere babonye, yaba imihoro n’amahiri y’Interahamwe, ukongeraho agafuni n’akandoyi by’Inkotanyi, ubwo ho bimeze bite ? Dr Iyamuremye yirinze gutangaza imibare ariko buri wese yayibwira. Kwibwira ko imibare y’abakuze barwaye indwara zo mu mutwe iri munsi y’iy’urubyiruko byaba ari ukwibeshya.

Urubyiruko nirwo hazaza h’u Rwanda. Nirwo rwakabaye rushingirwaho iterambere ryose, kuko rugize igice kinini cy’Abanyarwanda, hejuru ya 65%, kandi rugifite imbaraga zo gukora, rukaba rutagira n’inshingano nyinshi. None umwe muri bane arwaye agahinda gakabije. Kandi iyi ni imibare dukesha Leta ya FPR yazobereye mu gutekinika, ushobora no gusanga imibare itangwa yikubye kabiri cyangwa gatatu, nka kwa kundi uwari Mayor wa Musanze, Musabyimana Jean Claude, yigeze kuvuga ko abana bagwingiye barenga 70%, Akarere ke kaba aka nyuma mu mihigo, bahita bamukuraho, bashyiraho Winnifrieda Mpembyemungu bukeye avuga ko ari 40%. Ubwo se mu minsi ibiri yari amaze kuvura ubugwingire ba bandi 30% basigaye cyangwa yari yinjiye mu mujyo FPR ishaka wo gutekinika ?

Igitangaje ni uko wa Mayor wari wagaragaje 70% yahembwe kuba Guverineri igihe gito ahita agirwa Umunyamabanga Uhoraho (PS) muri Ministeri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI). Ubanza ahari baragira ngo ajye gushyigikira politiki y’Ubuhinzi n’Ubworozi irwanye imirire mibi no ku kugwingira kuko nyuma y’umwaka umwe gusa Leta yahise itangaza ko abana bagwingiye bageze kuri 38%. Babuzwa n’iki kugwingira mu gihe amafaranga yakabaguriye ibibatunga aba yagiye mu mifuka ya FPR, ikabakama ikageza no ku yo mu ihembe,abaturage bahatiwe guhinga igihingwa bashaka, barangiza ngo tujye kubyina ko « Twibohoye » ?

Mu busesenguzi twakoze twasanze impamvu urubyiruko rurwara agahinda gakabije ( dépression sévère) ari nyinshi kandi zishingiye kuri Leta. Niba mu mashuri biga ibidashobora kubahesha akazi, bakazisanga mu bushomeri ubuziraherezo, babuzwa n’iki kurwara agahinda gakabije ? Ababuze akazi bakinjira mu turimo duto, nko gucuruza Me2U, bagahura na FPR ibaka amafaranga atagira ingano babuzwa n’iki kurwara agahinda gakabije ? Ntabwo Abanyarwanda bazibagirwa umukobwa w’i Nyamasheke wishwe azira udufaranga yakuye mu gucuruza Me2U, mu kuzimanganya ibimenyetso abasirikare bakarasa abasore babiri babashinja urupfu rwe, bitagombye kujya no mu nkiko. Ubu se imiryango y’aba bose irwaye agahinda gakabije wayirenganya ?

Muri buri gihugu umutekano wacyo uba ushinzwe mbere na mbere Leta. Niba abaturage babyutse bumva ngo hirya no hino abaturage barashwe bazira ubusa babura gute kurwara agahinda gakabije? Nta n’umwe uyobewe ukuntu abangavu baterwa inda babaho mu buzima bushaririye. Babura bate kurwara agahinda gakabije? Niba Leta itanga raporo ko abarenga 20,000 bahohoterwa buri mwaka, ababahohoteye bagakomeza bakabakina ku mubyimba, ninde wundi washinja agahinda gakabije atari ubutegetsi bwa FPR?

Iyo urebye amagambo mabi avugwa na bariya bagore bacuruza agataro cyangwa abishoye mu buraya, usanga nta kindi kibatera “Nervosité ”, uretse ubuzima bubi bashyizwemo n’ubutegetsi bw’agatsiko ka FPR. Uburakari bavugana ntibuba buturutse ku bakiriya ahubwo buba buturutse ku cyatumye baba abazunguzayi cyangwa bacuruza agataro. Buri gihe biragaruka bikajya kuri Leta yimirije imbere kubashyira mu bukene bukabije.

Twasanze rero mu bintu bya mbere bitera agahinda gakabije harimo kudasaranganya ibyiza by ’igihugu kuko igihe cyose bamwe bazigamba ko batunze za miliyari abandi baburaye ntabwo indwara zo mu mutwe zizabura. Uzasanga bamwe bajya gutsemba umutungo w’igihugu mu tubari two ku Gisimenti, bakagura amayoga ahenze, bagahamagaza abakobwa bakubita ku mabuno, nyamara hafi yabo hari urubyiruko rudashobora no kwigurira amazi, barwanira kwiranguza amacupa abakire basize. Ibi ntaho bigeza igihugu kuko byose birangirira muri transit center. Byabura kuharangirira se bite mu gihe abarwayi bo mu mutwe baruta abazima?

Nta na rimwe agahinda gakabije kazabura mu gihe amasoko ahabwa abatayashoboye bagaha akazi abagashoboye ariko uwakoze akazi kose ntahembwe na 15%, kuko usanga umukire utarize, ariko ukomeye muri FPR ahabwa isoko agashaka aba sous-traitants baminuje nyamara akikubira umusaruro hafi ya wose. Iki giti dusoroma twese kitwa u Rwanda, niba hari abarya imbuto abandi babuze n’ibibabi, ntabwo agahinda gakabije kazabura kwiyongera, mu gihe FPR yabyimye amaso ikirebera abayisahurira rubanda gusa.

Leta ya FPR ishyiraho BDF (Business Development Fund) yavugaga ko igamije guteza imbere urubyiruko n’abagore, ariko raporo ya Auditor General y’umwaka ushize wa 2020/2021 yagaragaje ko amafaranga yari abagenewe yahawe abanyamahanga n’abaherwe bagashije, birangira batanishyuye, barangiza ngo bazajya bahanga imirimo mishya 200,000 buri mwaka? Abayihawe se ni bande? Ni abo barwayi bo mu mutwe?

Nyamara muri kwa gutenika kwa FPR, ukumva umuntu avugiye mu kiganiro cya RBA cyitwa « Kazi ni kazi » ngo yahereye ku igi none yubatse etage. Byahe byo kajya ko baba babwiwe ibyo bavuga bidahuye n’ukuri ? Aba nibo uzasanga biyahuje inzoga abandi bakishora mu mibonano mpuzabitsina ikozwe mu kajagari.

Kuba ubusambanyi n’ubujura bizamuka ni ikimenyetso gikomeye cy’uburwayi bwo mu mutwe. Nyamara se Leta ibirwanya ite ko usanga Minisitiri muzima yirirwa kuri Twitter asangiza ibyo yavanye ku rubuga rw’umu- slay queen ? Ubu se mwene aba bakobwa batunzwe n’amafaranga yabagabo babura gute kurwara agahinda gakabije ? Ubucuruzi bw’abantu bwarangira bute se hakiri agahinda gakabije gafite iri janisha ?

Twababwira ko nta kwibohora na kumwe gushoboka mu gihe Leta yigamba ko abarwayi bo mu mutwe biyongereye. Nta kindi gishobora gukemura iki kibazo kereka kwigisha abagikanyakanya ko ikizakemura iki kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe ari ugushyira hamwe, twese nk’abitsamuye tugaharanira gukora ibyananiye agatsiko kari ku butegetsi i Kigali, bikubiye mu ngingo z’ingenzi… zikurikira :

(1) Gukomeza kurwanya akarengane, ivangura iryo ari ryo ryose, itonesha n’ibindi bitandukanya Abanyarwanda ;

(2) Kurwanya kugundira ubutegetsi FPR yimakaje ;

(3) Guhererekanya ubutegetsi mu mahoro ;

(4) Gusaranganya ubutegetsi nta bwikanyize ;

(5) Kurwanya igitugu no kwikubira biranga FPR ;

(6) Gucyura impunzi no gukuraho ibitera ubuhunzi ;

(7) Kugira Leta yita kuri bose kandi iha agaciro ubutabera ;

(8) Kwimakaza umuco w’ibiganiro na Politiki y’amahoro, FPR ikemera kuganira n’abayinenga ;

(9) Kwihanganirana mu gutanga ibitekerezo bitandukanye no kutazira ibitekerezo bidahuye n’ibyo FPR ishaka ;

(10) Gusangira umugati w’igihugu ntawe usigaye inyuma, buri wese akagira amahirwe angana n’ay’undi ku byiza by’igihugu ;

(11) Gushyigikira ukwishyira ukizana kwa buri muntu, buri wese akagira uburenganzira bungana n’ubwa mugenzi we ;

(12) Gushyigikira ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo gutanga ibitekerezo mu bwisanzure no gushimangira demokarasi. Bitari ibyo tuzahora tugosorera mu rucaca duhanganye n’uburwayi bwo mu mutwe.

Niba imibare yerekana ko hari urubyiruko rumaze kujyanwa inshuro zirenga eshatu Iwawa, ugasanga rudasiba mu bigo by’inzererezi, Let aya FPR ibona ibi bikemura iki ? Aho gushaka gukemura ikibazo ngo yashyize za car free zones mu Gisimenti n’ahandi nk’aho. Ubu noneho byatangiye kwimurirwa mu yindi mijyi nka Muhanga, Huye, Musanze n’ahandi. Uretse kujijisha rubanda se ubusinzi n’ubusambanyi byakemura ikibazo cy’agahinda gakabije cyangwa birakongera ? Ariko wabona FPR iharatira abanyamahanga ukagira ngo hakorerwa ibyiza.

Inama twagira abafite abarwayi bazahaye ni ukubegera bakabereka ko bakiri abantu. Ariko uburyo bwiza bwiza bwo gukemura ikibazo ni ukuzana ibisubizo. Ntacyo byaba bimaze kugira abajyanama b’ubuzima baruta umubare abaturage bakirirwa bapima abana ibiro, nyamara nta bumenyi na bukeya bafite ku buzima bwo mu mutwe. Iki ni ikibazo cya MINISANTE, kuko niba uyu munsi u Rwanda rugwije abihebye, bazakomeza barebe ibintu macuri, ingaruka zizabe guhora « tuboshye » ubuziraherezo, nyamara tubeshywa ko « twibohoye » ! Kwibwira ko watunga miliyari mu gihugu kigwije abarwayi bo mu mutwe ni ukubara nabi bikomeye, ntabwo amamodoka y’abakire azagenda mu mihanda yuzuye abarwayi bo mu mutwe, ngo abure kumenwa ibirahure !!

FPR, WATUBESHYE KWIBOHORA, UTUBOHA KURUSHAHO, IGENDERE, NTITUZAGUKUMBURA !!!

Remezo Rodriguez

Kigali