KWIBUKAJENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI KU NSHURO YA 25 TUBYITEGEHO IKI?

Imyaka iranze ibaye uruhererekane twibuka. Twibuka jenoside yakorewe abatutsi,bikaba n’igihe buri mu ntu ku giti cye kwibuka ibihe yabayemo muri icyo gihe…Nyamara uko imyaka igenda ishira indi igataha,bigaragara ko ko habayeho kwibeshya mu gushaka umuti!

Imyaka 25 irashize mu Rwanda habaye jenoside yakorewe Abatutsi yaje ikurikira andi mahano menshi yabaye mu Rwanda atewe n’inzigo yabibwe n’ubukoloni igamije kwihutisha inyungu z’abakoloni, ikaryamira inyungu rusange z’umunyarwanda. Uko ni ko umunyarwanda yahindutse umwanzi w’umunyarwanda ikibatanya gihabwa intebe, ikibahuza kirimurwa, bibyara jenoside yakorewe Abatutsi yabanjirije kandi ikurikira ubundi bwicanyi bwahitanye benshi.

Buri mwaka kuva tariki 07 Mata buri mwaka Abanyarwanda bayobowe n’ubutegetsi binjira muri gahunda yo kwibuka jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994. Iyi ni gahunda yakabaye igamije kwibutsa ibihe by’umwijima baciyemo kuva umukoloni yagera mu Rwanda, kugeza ubwo basubiranyemo bakicana.

Nyamara kandi uyu mwaka wa 2019, ubwo ubutegetsi bwa RPF bumaze imyaka 25 buyobora u Rwanda, kandi bunavuga ko ubumwe n’ubwiyunge byagezweho mu banyarwanda, ariko uyu ni umwaka wahinyuje ibyo bivugwa n’ubutegetsi, kuko amarushanwa y’ubwiza bw’abakobwa ya miss Rwanda uyu mwaka yagaragaje ko ntaho biragera, ndetse ko inzika iri mu mitima y’abanyarwanda imaze gufata indi ntera, ku buryo hatabaye kwitonda no guhindura ingendo yazatanga umusaruro wo kwihorera mu bihe biri imbere.

Irushanwa rya “Miss Rwanda” 2019,ryerekanye ko ubutegetsi ntakindi bwakoraga atari ukubeshya ubwiyunge!!!

Imwe mu ngingo zigaragaza umwihariko w’uyu mwaka ubwo twibuka ku nshuro ya 25 ni ukuba abari abana bato cyane igihe iyo jenoside yakorwaga ubu ari bakuru, abavutse icyo gihe nabo ubu bamaze gukura, abavutse nyuma yayo gato nabo ubu baciye akenge. Ibi bituma buri wese yakwibaza niba ingendo ikwiriye gukomeza kuba imwe cyangwa se niba hari ibigomba guhinduka.

Ntagushidikanya ko hari impamvu nyinshi zituma duhamya ko ibintu bigomba guhinduka;

  • Ukuri kose ku mahano yabaye mu Rwanda kumaze kujya ahagaraga, ubu umwanzi w’abanyarwanda n’abafatanyabikorwa be bose bamaze kumenyekana.
  • Uyu mwaka nibwo ibinyoma bya FPR byinshi byagiye hanze bigaragarira abanyarwanda bose muri rusange n’abanyamahanga.
  • Abari abana mu gihe cya jenoside, abavutse muri icyo gihen’abavutse nyuma yayo gato, bageze mu myaka yo gutanga umusanzu wabo mu kwiyubakira igihugu.
  • Hari ishyaka ryinshi mubakiri bato cyanecyane abari mu nzira ya kiryankuna igamije kurandurana n’mizi inzigo yanaye karande mu banyarwanda, nyuma yuko urubyiruko rumaze kubona neza ishyano u Rwanda rwagushijecyane cyaneurwo kuyoborwa n’impyisi n’abajura batagamije ikizacy’abanyarwanda ahubwo bashyize imbere inda zabo guhera kuri Repubulika ya mbere kugeza kuri iyi ya Kagame na FPR.

Mu mwaka wa 2014 ubwo imyaka yari ibaye 20 RPF iri ku butegetsi mu Rwanda, urubyiruko rwari rutangiye guca akenge, ku bigendanye n’imibereho rusange y’igihugu ndetse n’imiyoborere yacyo, rwishyize hamwe mu rugaga nyarwanda ruharanira igihango cy’amahoro (Rwandan Alliance for The National Pact/RANP-Abaryankuna) ruharanira “Impinduramatwara Gacanzigo”. Intego nyamukuru ni iyo kurandurana n’imizi, inzigo yabaye karande mu bantarwanda.

Muri uwo mwaka wa 2014 abari ku ruhembe rw’umuheto w’iyo mpinduramatwara barafashwe barafungwa nka KIZITO MIHIGO, NTAMUHANGA Cassien n’abandi, abandi baricwa nka NIYOMUGABO NYAMIHIRWA Gerard n’abandi.

Kuva mu kwezi kwa Nyakanga 2019, ubwo gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 24 byari birangiye, Abaryankuna bahisemo kongera kuzamura ijwi ryabo, no gukaza umurego muri gahunda zo gushyira mu bikorwa “Impinduramatwara Gacanzigo”. Ubutegetsi bwa RPF bubimenye bwaguye mu kantu, nabwo bwongera gukaza umurego mu ntambara y’ubutita n’urwo rubyiruko ndetse n’urundi rwose rufite ibitekerezo bishobora kuvuguruza umugambi mubisha w’ubutegetsi bwa RPF.

Uko ni ko hari urubyiruko rwinshi rwafashwe rurafungwa mu mpera z’umwaka wa 2018 harimo umunyamakuru Phocas NDAYIZERA n’abandi, ni muri iyo nkundura kandi ubutegetsi bwa RPF bwishe urubyiruko rutandukanye rurimo SAMUEL BAKER, Alexia UWERA MUPENDE ndetse na Lt Paul MUHWEZI mu mpera z’umwaka ushize wa 2018.

Umunyamakuru Phocas Ndayizera,yazize intambara y’ubutita iri Hagati ya FPR n’Urubyiruko rw’Abaryankuna.

Mu gihe twibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, ni ngombwa ko u Rwanda ruhindura ingendo. Abari impinja mu gihe cya jenoside ubu barakuze, abavutse muri ibyo bihe, ubu ni abasore n’inkumi, bacyeneye guhabwa urubuga bagatanga ibitekerezo byabo byubaka u Rwanda.

Ni ngombwa ko abari ku butegetsi bazirikana ibitekerezo by’urubyiruko rwo mizero y’igihugu cy’ejo hazaza. Tubabajwe na bagenzi bacu bishwe n’ubutegetsi bazira ibitecyerezo byabo bya politiki bigamije ineza y’Abanyarwanda, turanatabariza abafungwa umunsi ku munsi bazira ibitecyerezo byabo.

Uyu ni umwaka urubyiruko mu byiciro bitandukanye rushaka impinduka mu miyoborere y’igihugu cyacu rwose rugomba kwishyira hamwe, rugakosora ibigoramye.

Uyu ni umwaka kandi hagomba gushyirwaho iherezo ku ntambara y’ubutita iri hagati y’ubutegetsi bwa FPR n’urubyiruko rw’u Rwanda rugaragaza ko rucyeneye impinduka mu miyoborere y’igihugu cyacu, ari ururi mu gihugu imbere n’ururi hanze yacyo. Ibi bizakorwa ku neza cyangwa ku nabi, ariko umugambi ni ugukora kiryankuna tugaca inzigo mu banyarwanda.

Byateguwe n’Inama ishinzwe Politiki muri

RANP-Abaryankuna

Mubigezwaho na:

UMURUNGI Jeanne Gentille

Gicumbi-Intara y’Amajyaruguru.