LAURE UWASE ATSINZE MPAGA IKIPE Y’INTORE 600 N’ABAHASHYI MU NTEKO NSHINGAMATEGEKO Y’U BUBILIGI

Yanditswe na Byamukama Christian

Nyuma yaho Laure Uwase ashyiriwe mw’itsinda ry’impuguke zatoranijwe ngo zunganire Komisiyo idasanzwe ishinzwe gucukumbura ku mateka y’ubukoloni bw’u Bubiligi muri Congo, mu Rwanda n’ u Burundi  Leta ya FPR bihereye mu ntekonshingamategeko yayo yarasaze irasizora, intore z’isi yose zica umugara ngaha Data ntakitezwe kiza kuri ubushakashatsi mu gihe umutegarugori nka Laure Uwase yahabwa amahirwe kandi adashyigikiye FPR!

Si ukumusebya ikinyamakuru Igihe.com bihera ku mateka y’ababyeyi be apfundikanyije  yo kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994 adapfitiwe gihamya, kimwonsa urwango ku myaka 2 yarafite muri 1994 kimugira umujenosideri, kimushinja ko kuba abarizwa mu itsinda rya Jambo asbl nkaho ari icyaha maze  cyunga mo ko ntabumenyi n’uburambe afite bwo kuba mur’ir’yo tsinda nyamara hiyibagijwe amashuri ye n’uburambe mu birebana  n’amategeko .

Nyamara rwabuze gica ndetse byose bifata ubusa Laure Uwase atangirana n’izindi muguke, intore zibimenye  zikora umuzingo w’ibinyoma mw’ibarwa zasinyeho ari 600 maze zitabaza  zimwe mu nkoramutima zazo z’iri muntekonshingamategeko y’u Bubiligi  harimo umudepite  witwa Bjorn Anseeuw, wagaragaje ko Laure UWASE agomba kuvanwa muri iryo tsinda ry’impuguke vuba na bwangu kuwa 05 Ukwakira ubwo inteko nshingamateko y’Ububiligi yakiraga raporo yambere yiri tsinda ndetse .

Uy’Umudepite wifuzaga ko mbere yo kwakira raporo birukana Laure UWASE ntibyamushobokeye nubwo yamushinjaga kuba mu muryango utegamiye kuri Leta ya FPR wa Jambo wa uha ijambo Abanyarwanda barambiwe amabi ya FPR bahisemo gufata intwaro ngo bayibwize ururimi  yumva, kuko Perezida wa  Komisiyo wouter De Vriendt yavuze ko byaba ari agasuzuguro biganiriweho kukarubanda.

Mugihe Intore zari ziteze ko kuri uy’uwa mbere taliki 12 Ukwakira 2020 hatorwa ko Laure Uwase avanwa mur’ir’itsinda ry’impuguke zikamye ikimasa kuko ubwiganze bwemeje ko agomba gukomeza agatanga umusanzu we kandi ashoboye.

Kozwa ubwonko si ikintu intore zizi ko icyinyoma n’umuriri wazo bizahora bivuga rikijyana? Nyamara iyahigaga irimo irashya ijanja zishatse zava ibuzimu zikaza ubuntu.

Ukuri kuratinda ariko ntiguhera!!Abwirwa benshi akumva beneyo.

Byamukama Christian