LETA YA KAGAME IREMEZA KO ITAZI UWISHE N’IKISHE NYAKWIGENDERA KIZITO MIHIGO

“Nyakwigendera Kizito Mihigo yaba yariyahuye” ni umwanzuro w’i  itangazo ryashyizwe hanze n’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda kuri uyu wa Gatatu taliki ya 26 Gashyantare 2020 rifite umutwe ugira uti’’Itangazo kubyavuye mu iperereza k’urupfu rwa Bwana Kizito Mihigo , witabye Imana ku italiki 17 Gashyantare 2020 nkuko byatangajwe mu itangazo rya Polisi y’igihugu uwo munsi. Iryo tangazo ryari rigenewe abanyamakuru ryerekana ko urupfu rwanyakwigendera rwabereye aho yari afungiye i Remera azize kwiyahura.

Kuri uyu munsi ubushinjacyaha bukuru bwa leta ya Kagame buvuga ko bushingiye kuri raporo bwakiriye yatanzwe n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) yibyavuye mu iperereza aho Nyakwigendera Kizito MIihigo yarafungiye,raporo y’isuzuma ry’umurambo(Medical legal Autopsy report) yakozwe  na Rwanda Forensic Laboratory igaragaza ko Nyakwigendera Kizito Mihigo yaba yazize kubura umwuka bishobora kuba  byaratewe no kwiyahura   nkuko  basanze umurambo we umanitse mu mugozi ukoze mu ishuka  wari uziritse kuri giriyaje y’idirishya ryaho yarafungiye  ndetse n’ibyavuye mu ibazwa ry’abapolisi bucyeka ko Nyakwigendera Kizito Mihigo yiyahuye.

Abazi uko raporo z’ibyavuye mu gupima umurambo zandikwa cyinyamwuga bagirango nibwo buryo ino raporo ya Polisi ikozemo ariko Iki kinyoma cyuje  ugushidikanya  Leta ya Kagame yagisasiye  ivugako abapolisi babajijwe bari barinze nyakwigendera bemeje ko batashoboraga kumva ibibera mu cyumba yarafungiyemo kubera intera yari hagati yaho yari afungiye naho bari bari.

Ijisho ry’abaryankuna risubiye inyuma gato mu nkuru zaryo n’ibyatangajwe muri ir’itangazo rirabibutsa ko uku gushidikanya k’ubushinjacyaha kuvuguruzanya bikomeye n’itangazo ryashyizwe hanze na Polisi ya Kagame mu cyiswe itangazo rigenewe Abanyamakuru ryo Ku italiki ya 17 Gashyantare 2020, Nyakwigendera yasanzwe yiyahuye ariko ntirivuge uburyo yiyahuyemo dore ko uwo munsi polisi yabibonyeho ari nabwo yabitangaje itarabona izi raporo zose yagendeye ho ishidikanya.

Itangazo ryo ku wa 17 Gashyantare 2020

Imbaraga z’amaraso y’inzirakarengane aho zigaragarije,Ubushinjacyaha bukuru mu mwanzuro w’iri tangazo buremeza ko nyuma yisesengura ryimbitse rya raporo ry’ahawe n’impanga yaryo mu mahano RIB burashimangira ko  urupfu rwa Kizito rwatewe no kwiyahura kandi ko  nta kukurikiranacyaha rizabaho Kuri urwo rupfu bihabanye cyane no gushidikanya no kunyuranya kwabwo na Polisi.

Umurambo wa nyakwigendera

Mugusoma ir’itangazo ridasaba gusengura ngo humvikane kwivamo, Ijisho ry’abaryankuna nk’abandi banyarwanda bose bakunda igihugu n’umutima wabo bose  ntirishidikanya ko Kagame ariwe wishe inzirakarengane Kizito Mihigo , kandi ntiryatunguwe n’umwanzuro w’ubushinjacyaha bukuru w’uko ntakurikirana cyaha kuko umuryango wa Kizito Atari wo wa mbere wimwe ubutabera,tuboneyeho kubwibutsa ko nubwo ntakizere gihari cyo kubona ubutabera uy’umuryango wiyongere ye kuwa  Nyamihirwa Gerald, Rwigara Assinapol, Twagirimana Boniface ,Gasakure Emmanuel ,  Mutuyimana Anselme n’izindi nzirakarengane zose zishwe na Leta ya FPR.

Nt’amahoro y’umwicanyi, kagame n’abafatanya cyaha be amaraso ya Kizito Mihigo n’umwuka wose winzirakarengane ubageze mu mahina kugeza naho no gusasira ikinyoma binaniranye inzego zikabyina zisobanya!?

Kizito Mihigo yabivuze neza ubutumwa ni ingenzi kurusha ubutanga, mwica abantu ntimwica ukuri ahubwo ukuri kwabo dore niko guteye abanyarwanda guhaguruka basaba ubutabera, murarigitira he !!??

Byamukama Christian

2 Replies to “LETA YA KAGAME IREMEZA KO ITAZI UWISHE N’IKISHE NYAKWIGENDERA KIZITO MIHIGO

  1. I like what you do and I beseech Ntamuhanga to be very careful so that we cannot lose him next. However, if it happens, Ben Rutabana’s issue may jeopardize your credibility. Time will tell.

Comments are closed.