LETA YA KAGAME IRIMO IRIMA PASIPORO RUBANDA RUGUFI

Yanditswe n’Ahirwe Karoli

Amakuru yageze ku ijisho ry’Abaryankuna ni uko rubanda rugufi rurimo rurimwa pasiporo. Ibyo birimo biraba nyuma yuko mu kwezi kwa Kanama ku I tariki ya 14, urwego rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwatangaje ko Pasiporo zatanzwe mbere ya tariki 27 Kamena 2019 zizata agaciro ntizongere gukoreshwa kuva tariki 28 Kamena 2021.

Kuri ubu abantu batse pasiporo bemerewe kuyaka, basabwa gutanga ibyangombwa no kwishyura. Umuntu ushaka pasiporo akaba atanga :

  • 25 000 Frw kuri Pasiporo y’umwana imara imyaka ibiri,
  • 75 000 Frw kuri Pasiporo y’umuntu mukuru imara imyaka itanu,
  • 100 000 Frw kuri Pasiporo y’umuntu mukuri imara imyaka icumi.

Umuntu warangije gutanga ibyangombwa n’amafaranga iyo agiye gukurikirana bamubaza ibibazo byinshi : « ese ubundi wajyaga he ? ko imipaka ifunze uzagenda gute ? uzafata iyihe ndege ? Ugiye gukora iki ?, ugiye kwande ? ».

Aho Pasiporo yabonekaga nyuma y’iminsi itatu cyangwa ine, ubu birangira rubanda rugufi rutayibonye. Umuturage waganiriye n’Ijisho ry’Abaryankuna yarangije avuga ati : « Noneho U Rwanda Rwabaye Gereza » !

Ahirwe Karoli