LETA YAMUTWAYE UBUTAKA, IMUHAYE INGURANE ABAPOLISI BA RIB BAYIGABANA NA NDATENYIRIGIRA, NYIRI UBUTAKA AHABWA 1/3!!!

IJISHO RY’ABARYANKUNA MU MURENGE,

UMURENGE WA BYUMBA – AKARERE KA GICUMBI.

Abantu benshi bumvise ko Leta yakoze amavugurura mu nzego z’igipolisi ubwo yatangazaga ko yashyizeho ikigo gishinzwe ubugenzacyaha (Rwanda Investigation Bureau : RIB),maze bakoma amashyi, bibwira ko ahari ibintu bigiye koroha, ariko ibyo basigaye babonera kuri icyo kigo ni agahomamunwa!

Ijisho ry’Abaryankuna mu Murenge wa Byumba ryakurikiranye ikibazo cy’umuryango w’Umusaza GATARI Anaclet mwene NKOKO Paul

na MUKANGWIJE Alivera,utuye mu Kagari ka Nyarutarama,umurenge wa Byumba , Akarere ka Gicumbi, Intara y’ Amajyaruguru, aho muri Nzeri 2016 Leta yatwaye ubutaka bwe maze ikamugenera ingurane y’amafaranga ingana na Miliyoni eshashatu n’ibihumbi Magana atatu na mirongo icyenda na kimwe na Magana arindwi na mirongo itanu n’icyenda y’u Rwanda, (6.391.759 Rwf).

Kuberako uwo musaza yari afunze “bashakishije ngo umuntu usobanutse mu mu ryango” maze bazana  NDATENYIRIGIRA Chantal bakunda kwita UWANYIRIGIRA Chantal , utuye mu Gatenga, Akagari ka Gikondo,akarere ka Kicukiro, mu Umujyi wa Kigali aba ari we baha ayo mafaranga.

Chantal yagiye kubaza umusaza Gatari uwo azamuhera amafaranga maze umusaza amubwira ko ayamuhera umuhungu we witwa UWITONZE Jean Marie

Vianney. Chantal yamuhaye Miliyoni ebyeri gusa (2,000,000 Rwf) asigaye asaga Miliyoni enye arayifunga! Umuhungu w’Umusaza Gatari yakomeje kuyamwaka arayimwima,ageze aho yitabaza umukuru w’umuryango wabo witwa MUZIGURA Robert biba iby’ubusa icyakora muri Mutarama 2017 abaha inyandiko ivuga ko yigurije ayo mafaranga yose uko yakabaye…ko azayabishyura!

Ukurikije amategeko Ndatenyirigira Chantal yakoze icyaha cyo kwihesha umutungo w’undi giteganywa kandi kigahanwa n’ingingo ya 322 y’itegeko-ngenga nomero 01/20120 ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda.

Ubwo twakurikiranaga iki kibazo twasanze umusaza Gatari umwaka uri hafi kunogoka yaratanze ikirego kuri station ya Polisi ya Gicumbi , abinyujije mu iposita ku wa 28 Ugushyingo 2017 . Iposita igishyikiriza polisi kuwa 30 Ugushyingo 2017, cyakirwa na OPJ MUBILIGI Eugène.

Aho gukurikirana icyo kirego abapolisi baciye ruhinga nyuma bashaka uregwa maze bumvika uko bagomba kubigenza maze bakanyonga iyo dossier. Aho kugira ngo amafaranga ahabwe nyirayo igice kimwe gihamanwe na Chantal ikindi kijye mu bapolisi ba RIB,mu gihe ubutaka bw’umusaza bwatwawe kandi n’abo bapolisi akaba ari abakozi ba Leta bagenerwa umushahara buri kwezi.

Igihe gikomeje kwisunika,umusaza yongeye gutuma kuri polisi  umukobwa wabo witwaga UMUPFASONI Angelique (yaje kwitaba Imana nyuma) ngo bamubarize,bamusubiza ko agomba kuza yitwaje urwandiko rumwemerera guhagarari uwo musaza (Procuration) .Umupfasoni  arayishaka arayizanye, bati akira numero mujye muhamagara mubaze aho bigeze!

Amakuru twakomeje gukurikirana ku kibazo cy’uyu muryango atubwira ko basubiye kuri RIB,bakababwira ko nta kirego kigeze kihagera!

Mwene Samusure avukana isunzu! RIB yari yitezweho gukora kinyamwuga,none niyo ishimuta ninayo ibarizwamo Ruswa!

 Nyuma yo kuzimiza iyo dossier  bati ahubwo kuva uwo murega adatuye hano nimujye kumurega aho atuye mu Mujyi wa Kigali. Ayo matike n’amacumbi yo gusiragira ku kure y’aho batuye bikaba bigaragara ko abapolisi ba RIB bazi ko abo baturage bazarambirwa bakabireka!

Ubundi amategeko avuga ko iyo ikirego kidatangiwe igihe kizima. Abaturage bakaba bagira bati iyo biza kuba nta ruswa yabayemo ngo ayo mafaranga bayagabane,nibura ubugenzacyaha bwari gushyikiriza ikirego ubushinjacyaha cyangwa bugahuza iyo miryango. Byananirana ubushinjacyaha nabwo ntibugikurikirane nibura  umusaza akaba yagira n’amahirwe yo kuba yarega atisunze ubushinjacyaha.

None ubu uyu musaza akaba ari mugihirahiro akaba atazi uzamurenganura uwo ari we,n’igihe azarenganurirwa icyo ari cyo n’uburyo azarenganurwamo! Abure isambu,abure n’amafaranga!

Ni mugihe amaraporo menshi asohorwa n’Ikigo cy’igihugu k’imiyoborere myiza (RGB) akunda kuvuga ko Polisi y’u Rwanda ari urwego rwizigiwe n’abanyagihugu ku kigero kiri hejuru ya 80% ,Kandi u Rwanda rukaba ruri mu bigugu bya mbere bitarangwamo Ruswa muri Africa ndetse no ku isi !!!

Ku nzego bireba cyangwa undi wese washaka kumenya ukuri ku bivugwa muri iyi nyandiko yakwishakira ukuri ahamagara abavugwa muri iyi nkuru kuko Abaryankuna bavuga inkuru ya “Mpuruyaha” ikigamijwe ari ugukubitira ikinyoma ahakubuye:

Uwifunze amafaranga asaga Miliyoni 4 z’Umusaza Gatari:

NDATENYIRIGIRA Chantal  

+250783168876/+250723168876.

Umuhungu w’Umusaza Gatari wahawe uburenganzira bwo guhabwa amafaranga na nyir’ubwite:

UWITONZE Jean Marie Vianney

+250783695378

Umukuru w’Umuryango wa Gatari

MUZIGURA Robert

+250788572030

Umukozi w’Iposita washyikirije ikirego cy’Umusaza Gatari Station ya Police ya Byumba

Samuel NKURUNZIZA

+250788465035

Numero ya RIB Byumba Umuryango wagomba kujya ubarizaho aho ikirego kigeze:

+250788311631.

UMURUNGI Jeanne Gentille

Intara y’Amajyaruguru.