Lt Col Gakwerere Francis ni umwe mubakekwa ku isonga mu bahitanye Col Patrick Karegeya wiciwe muri Hotel i Johannesburg mu ijoro ryo kuwa 31 Ukuboza rishyira iya 01 Mutarama 2014. Uyu mugabo wafashijwe n’Uwitwa Vital Hitimana bahimba General mu gutegurira ibitero i Maputo muri Mozambique,yiyunze k’uwitwa Didier Rutembesa na Claude Nikobisanzwe n’abandi bicanyi benshi bose bakoraniye i Maputo aho bameze nkabubikiriye ngo bagabe igitero!
Uyu Nikobisanzwe n’uyu Rutembesa bombi birukunywe muri Africa y’Epfo aho bakoreraga muri Ambasade y’u Rwanda i Pretoria kubera uruhare bagize mu gufasha mu kwinjiza no mu gusohora mu gihugu, abicanyi bagerageje guhitana Gen Kayumba Nyamwasa, bitwaje akazi bakoraga nk’abadiporomate. Nyamara ubutegetsi bwa Kagame ntibugira isoni na nke,aba bwabahembye kubafunguriza ambasade yabo bigengaho i Maputo, aho Claude Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi n’uyu Didier Rutembesa akaba ari umwe mubakozi bakomeye muri iyi Ambasade!
Namwe nimutekereze kwirukana abantu 2 muri Afurika y’Epfo,ukabagarura muri Mozambique, ibihugu bihana imbibi! Ni nko ku kwirukana mu rugo ukajya ku irembo! Ibi biragaragaza ko hari icyo ubutegetsi bwa Kagame buri gutegura bukaba buvuga buti ni hahandi ha Mpyisi, ukoze…arangirizamo akaboko!
Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna ni uko hari hagiye gushira amezi 2 uwo ambasaderi mushya atanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Mozambique,ariko akaba atari yagahawe uburenganzira bwo gutangira. Twamenye amakuru ko kuri iki cyumweru taliki ya 16 Kamena 2019 aribwo uwo ambasaderi azagirana ubusabane n’abanyarwanda batuye i Maputo ngo akabasobanurira aho ambasade izakorera na service izatanga!
Urebye aba bicanyi bose bahuriye muri Maputo, ni abicanyi Kabombo! Uyu Lt Col Gakwerere,Ambasaderi Nikobisanzwe, na Didier Rutembesa, byakunze kuvugwa ko bafatanyije na Gen Jack Nziza ndetse na Dan Munyuza ubu ukuriye igipolisi cy’u Rwanda (Akaba anamaze iminsi mike avuye muri Mozambique) mu mugambi wo gutegura ibitero kuri Gen Kayumba Nyamwasa na Col Patrick Karegeya.
Aba bicanyi babigize umwuga baraza biyongera ku Bidishyi basanzwe bakoresha biyemeje gukorera igifu cyabo bakamarisha impunzi bagenzi babo. Abo ni Vital Hitimana bakunda kwita General, Byamungu Vianney na Bongwanubusa Damien.
Kwitabira ubwo busabane n’aba bagabo ni bimwe bita gusomana n’Impyisi! Naho guturana nabo ni uguturana n’umurozi ni ukwirebera! Ubundi bavuga ko ibuye ryagaragaye riba ritakishe isuka! Ariko biragaragara ko Kagame amaze kuba nk’ikihebe! Kuba byonyine agarura hafi y’Afrika y’Epfo, abicanyi yirukanye, niba atari ugupingana nayo, akaba atari no kugira ngo azongere arebe ko yayica mu rihumye, ni ukwihiga!
Ariko niba aba bicanyi babasha guhitana umuntu wo kurwego rwa Colonel kandi wayoboye ubutasi bw’igihugu, bakabasha kurasa bagakomeretsa General bakanatera urugo rwe, wowe muturage utazi iyo biva n’iyo bijya ubwo urabona batakuzinga intama imwe!
Ubundi usibye guhiga ubuzima bw’Abanyarwanda, ni ibihe bibazo byajyaga bibera ingutu abanyarwanda muri Mozambique, ngo tuvuge ko aribyo ambasade ije kubegera ngo ibafashe gukemura! Mutekereze!
Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.
CYUBAHIRO Amani
Ijisho ry’Abaryankuna