LT GERALD TINDIFA YAHISHUYE UKO BEN RUTABANA YISHWE BUNYAMASWA NA BRIG GEN VINCENT NYAKARUNDI KU MABWIRIZA YA KAGAME.





Yanditswe na RUBIBI Jean Luc

Lt Tindifa wahoze akorera igisirikare cy’u Rwanda (RDF) mu ishami ryacyo rishinzwe iperereza akaba aherutse guhunga u Rwanda anyuze muri Uganda, yatangarije ikinyamakuru “Soft Power” cyandikirwa muri Uganda ko we ubwe yiboneye na maso ye uwari shebuja Brig Gen Vincent Nyakarundi yica bunyamaswa Ben Rutabana.

Nkuko tubikesha iki kinyamakuru Soft Power, mu iperereza cyakoze rikaza kukigeza kuri Lt Tindifa wihagarariye ku rupfu rwa Ben Rutabana, bikaba kandi bije bishimangira amakuru y’Ubusumyi bw’Abaryankuna, Ben Rutabana yageze mu maboko y’inzego z’iperereza za Kagame azihawe n’umwe mu bayobozi bakuru ba M23 iki kinyamakuru kitavuze izi zina ariko twe tukaba twarabatangarije na mbere hose ko ari Gen Sultan Makenga. Uwahaye amakuru Soft Power wo muri M23, avuga ko mbere y’uko Ben Rutabana ashyikirizwa inzego z’iperereza za Kagame yabanje kwamburwa amatelefone ye n’ibyo yarafite byose. Mu bamwakiriye na Lt Tindifa yarimo.

Mu magambo ye Lt Tindifa yagize ati: “Nakiriye Rutabana kandi nakurikiranye ibintu byose. Niboneye njyewe ubwanjye uku Afande Nyakarundi yamwishe bunyamaswa” Tindifa akomeza anerekana ko kuba yarakurikiranye iby’iyicwa rya Ben Rutabana umuntu wari ufite ubwegihugu bw’Ubufaransa ari kimwe mubyatumye afata umwanzuro wo guhunga yagize ati: “Mu Rwanda iyo wagize uruhare muri operation nk’iriya, uba uzi neza ko umunsi umwe mwese abayiziho muzicwa mu rwego rwo kuzimangatanya burundu ibimenyetso. Ndashima Imana ko njye n’umuryango wanjye twabashije gucika amahoro, kandi ndanafata mu mugongo umuryango wa Rutabana”

Lt Gerald Tindifa mwene Ngumbayingwe. Arashinja Brig Gen Vincent Nyakarundi kwica Ben Rutabana bunyamaswa!

Lt Tindifa abajijwe n’ikinyamakuru Soft Power niba yumva nta nkomanga afite ku mutima kukuba yaragize uruhare mu bavanye Ben Rutabana muri Congo bakamugeza i Kigali aho avuga ko ubuzima bwe bwarangiriye, Tindifa yasubije ko ntayandi mahitamo yari afite, kuko iyo bitamera gutyo nawe aba yarishwe yagize ati: “orders are orders” (amabwiriza ni amabwiriza!)

Tindifa kandi yatangaje ko yumva ahangayikiye bagenzi be basigaye mu kazi bazi cyangwa bagize uruhare muri iyi “case”ya Rutabana kuko ubu akeka ko batangiye kwicwa kubwo gutinya ko nabo bacika bakaba bagira ibyo bashyira hanze!

Lt Tindifa yahishuye ko iyo inzego z’iperereza za Kagame zibashije gukora igikorwa nka kiriya hakurikiraho umukino wo kuyobya uburari babeshyera abahe n’abahehe, ibyo yise mu magambo ye “Psychological operations” . Yanongeyeho ko u Rwanda rubinyujije mu baruvugira bahembwa akayabo, rukoresha uburyo bwo kubeshyera ibihugu bituranyi mu kugira uruhare mu bikorwa nyamara biba byateguwe kandi bigashyirwa mu bikorwa narwo!

Bibaye ubwa mbere haboneka umuntu witangariza ubwe ko yiboneye iyicwa rya Ben Rutabana, kandi yiciwe mu Rwanda nyuma y’aho abagize uruhare mu guhuza Ben Rutabana na Sultan Makenga wahindukiye akamuhereza Kagame na Nyakarundi we, bakoze uko bashoboye bakayobya uburari bahereye cyane cyane ku muryango wa Ben Rutabana ubwawo. Ijisho ry’Abaryankuna ntiryahwemye kwerekana irengero rya Ben Rutabana na babigizemo uruhare bose, ariko ngo urengurira intumva amara ibintonko! Umuntu yakwibaza Ibiza gukurikiraho nyuma y’aya makuru ashyizwe hanze na Lt Gerald Tindifa.

Brig Gen Vincent Nyakarundi. Amaraso ya Ben amuri ku gahanga.

Uyu mwishi wa Ben, Brig Gen Vincent Nyakarundi yazamuwe kuri iyi ntera muri Mutarama 2018 maze ashingwa urwego rw’ubutasi bwa gisirikare DID (Defence Intelligence Department) ku ya 03 Nzeri 2019. Kimwe na bagenzi be bivuguruse mu maraso y’abanyarwanda ku mabwiriza ya Kagame, ubu nawe abaye igikabuke akazajya agendana amaraso ya Ben Rutabana ku gahanga kugeza ubwo azamuta ku gasi nk’uko bizagendekera ako gatsiko kose.

RUBIBI Jean Luc

2 Replies to “LT GERALD TINDIFA YAHISHUYE UKO BEN RUTABANA YISHWE BUNYAMASWA NA BRIG GEN VINCENT NYAKARUNDI KU MABWIRIZA YA KAGAME.

  1. Abashinje Kayumba ngirango mubonye ko ibyo mwavuze ari ibinyoma. Umuryango wa Ben Rutabana tuwufashe mu mugongo.

    1. ariko mu bantu bagwanya Kagame harimwo ibigoryi vyinshi!!!
      kweli iyo nkuru ya TNDIFA hari umuntu yoyiha agaciro
      mbe ko yemera ko yamwishe ngo “order is order” haaa
      bad order ntawuyikora!!
      rero nabanze yishikirize ubutabera kubera ko yishe umuntu ibindi bikurikire
      Par ailleurs, Kagame service zishe Ben ? none ntiyari kurugamba! baramurasa nyene
      yizera ko urugamba ari gukina bille!!!
      kura ku ripa

Comments are closed.