MAGERAGERE SI RUBAVU: CSP INNOCENT KAYUMBA YATANGIJE IMIRWANO ISHOBORA KUZAGWAMO BENSHI NAWE ADASIGAYE.

Urusaku rw’amasasu rwumvikanye kuri gereza ya Mageragere muri uyu mugoroba wo kuri wa 08 Nyakanga 2019  nyuma y’aho intureka zari zahereye mu gitondo zitewe na CSP Kayumba uyobora gereza ya Mageragere nyuma y’imirwano yahuje abacungagereza n’abafungwa, igakomerekeramo abatari bacye ku mpande zombi! Mu masaha ya mbere ya saa sita CSP Kayumba  yagerageje kubakangisha Karacinikov, bati: “ibeshye tukwereke ! Mageragere si Rubavu….” None kuri uyu mugoroba ibintu bihinduye isura.

Ijisho ry’Abaryankuna riri gukurikiranira ibiri kubera kuri gereza ya
Mageragere riri ahirengeye, ryabashije kubona abacungagereza barasa hejuru
bahagaze mu tuzu twabo bacungiramo umutekano bita “miradors” twubatse
hejuru y’igipangu cy’iyo gereza. Ibi bije nyuma y’aho baje gusohora umuyobozi
w’abafungwa n’uwa croix rouge y’abafungwa bagakubitwa bakagirwa intere bihimura ku mirwano yabaye muri iki gitondo.

CSP Innocent Kayumba uri ku mwanya wa mbere mu bayobozi b’amagereza bo mu
Rwanda ukorera abafungwa iyicarubozo kurusha abandi, aherutse kwimurirwa kuri
gereza ya Mageragere avanywe kuya Rubavu aho yaramaze kwamamara kubera gukora iyicarubozo muri iyo gereza! Imigambi ye yayimukanye kuri Gereza ya Mageragere iri mu mujyi wa Kigali. Amakuru aturuka kuri iyo gereza aravuga ko akihagera yahagaritse ikitwa ikiribwa cyose kinjiraga muri gereza giturutse hanze agamije kwicisha  abahafungiye inzara!

Igitangaje ngo ni uko yitiranyije uturere! Iyi gereza ya Mageragere ifunze
abanyamujyi biganjemo urubyiruko rwabonye kandi rwabonabonnye rudapfa gukangwa n’ikibonetse cyose. Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 08 Nyakanga yashumurije abafungwa abacungagereza babahukamo n’amaferabeto n’imigozi y’amashanyarazi barakubita ntiwarora. Abanyururu babonye bikomeye bihagazeho maze bunga urunani barwana n’abacungagereza bari binjiye muri gereza, babonye bikomeye bakizwa n’amaguru bakubitaho icyugi.
Iyo mirwano itamaze igihe kirekire ntiyari yoroshye kuko yakomerekeyemo
abafungwa benshi n’abacungagereza basaga icumi (10)! CSP Kayumba abonye ingabo ze zineshejwe yeguye imbunda ahagarara mu marembo ya gereza ayitunga mu bafungwa nabo bamuha induru bamubwira amagambo anyuranye bamwe bagira bati: “ibeshye duhite tuguhanagura nonaha...”; “Mageragere si Rubavu twe
tuzakwemeza...”; ” Iyo mbunda udukangisha ntiwaturushije kuyifata,
warasa bangahe ariko nawe ntiwasigara…”
Intandaro y’iyi mirwano yavuye ku ishavu abafungwa bagize ubwo uwo diregiteri
yatumaga abacunga umutekano imbere muri iyo gereza kumuzanira umusore wari
ukirutse ibikomere yatewe n’inkoni yakubiswe ku mabwiriza y’uyu mugabo none
akaba yashakaga kumusubira! Abafungwa bahise bahagurukira rimwe bamagana ubwo bugizi bwa nabi, bikubitiye kukuba uyu mugabo yarafashe icyemezo cyo kubicisha inzara biba bihumiye ku mirari! 
Umucungagereza umaze igihe akorera kuri iyi gereza yatubwiye ko uyu
mu diregiteri ari kwitiranya gereza ya Nyakiriba na gereza ya Mageragere.
Aravuga ko umunsi umwe ashobora kuzinjiramo bagasohora umurambo. Yatubwiye ko uyu mudiregiteri yabujije kwinjira n’ibyo abafungwa bari biguriye bikaba
bishobora guteza umwuka mubi kurushaho kuko byaguzwe ahemewe na gereza!
Yakomeje avuga ko yoshya abacungagereza kujya kuvana ibitemewe muri gereza
ariko bakanasohora n’ibiba byinjiyemo babiherewe uburenganzira: “Dore
nk’ibi icyateye imirwano ni agahinda k’ibintu by’abafungwa byasohowe byapakiwe
pick up 2…bikomeje gutya aba bakwica!”

Hashize igihe mu magereza hatangiye uburyo bwo guhima abanyururu ku buryo
bweruye! Iziri ku isonga akaba ari gereza ya Rubavu, iya Nyanza, iya Huye
n’iya Mageragere! Turakomeza kubakurikiranira uko biramuka kuri iyi gereza!
Ariko uyu CSP Kayumba niba Leta ntakikoze , abafungwa ntibagire icyo bamutwara
banyiri abantu bafunze nabo bashobora kumwikoreraho!

Ufite igitekerezo cyangwa ikibazo watwandikira kuri

Email: abaryankuna.info@gmail.com

Facebook; RANP Abaryankuna

Twitter: @abaryankuna

YouTube: kumugaragaro info


Rubibi Jean Luc

Umujyi wa Kigali.