MAJ GASHEREBUKA AREMBEJE ABANTU BIZE AMASHAMI ASHAMIKIYE KU BUGANGA (PARAMEDICAL),ABASAHURA!

Ni nyuma y’aho mu rwego rwo gushaka uko biba abaturage mu mwaka wa 2016 hashyizweho urugaga ruhuza abantu bize amashami yose ashamikiye ku buganga nk’ubuzi bw’amenyo (Dentistry),ibijyanye no gutera ikinya (Anesthesia),ibijyanye n’ibizamini byo kwa muganga (Laboratory) n’andi maze bakababumbira mu rugaga rwiswe “Rwanda Allied Health Professional Council.” Maze Maj. Gasherebuka Jean Damascène ati nkaruyobora!

Ubundi mu Rwanda hari hasanzwe hari urugaga rw’ababyaza n’abafromo gusa,rukaba rwari ruhuriyemo abaforomo n’abarimu ba kaminuza bigisha ubuvuzi.

Kwinjira muri urwo rugaga umuntu agakora ikizamini bakamuha ikarita imwemerera gukora mu bitaro,

Kuko ntawemererwa kujya mukazi adafite iyo karita.

Nk’uko byamaze kuba umuco mu Rwanda,abari hafi y’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, buri wese yagiye ashakisha uko yakama abanyarwanda, niko hagiye havuka amashyirahamwe atabarika nk’asoresha parking kugeza ku muntu uparitse imbere y’urugo rwe cyangwa aho akorera, ashaka abakozi bo mu rugo,… kugeza n’ubwo havutse n’andi atangaje nk “Irondo ry’umwuga” n’andi menshi cyane. Ni uko n’urwo rugaga Rwanda Allied Health Professional Council rwavutse, rugamije kwishakira inyungu gusa,kuko kugeza ubu abantu bararira ayo kwarika kuko ibiberamo ari ubujura gusa bidafite aho bihuriye no guteza imbere cyangwa kongerera ubumenyi abanyamuryango b’urwo rugaga!

IBIMENYETSO 10 BIGARAGAZA KO MAJ GASHEREBUKA ICYO ASHYIZE IMBERE ARI UBUJURA GUSA:

  1. Icyo ashyize imbere ni ugukuramo abantu amafaranga si ubumenyi:
  2. Kwiyandikisha ukiri kuntebe y’ishuri,usabwa kwishyura 5,000frs,waba utakiri kuntebe y’ishuri ukishura 20,000 frws.
  3. Kwicara mu kizamini byonyine ugomba kwishyura 50,000frws. Iyo utsinzwe ukazakenera kongera gukora ikizamini urongera ukishyura nk’ayo n’ubundi!
  • Kubatsinze icyo kizamini, guhabwa uburenganzira (license) ugomba kwishura nanone 50,000 frws! Igitangaje kandi kinababaje ni uko urwo ruhushya rumara imyaka ibiri gusa. Kujya kurwongeresha urongera ukishyura 50,000frws waba ufite akazi cyangwa utagafite!
  • Iyo imyaka ibiri yarangiye nturwongereshe ugenda utanga amande ya 5,000frws ku kwezi!

2. Gufata ariya mashami yose bakayabumbira hamwe Kandi bitari bikwiye. Kubera ko,harimo “school of allied” na “school of public health” n’andi,byose akabishyira hamwe Kandi bose akabaha uruhushya (license) rwanditseho “Allied” Kandi barize wenda nka  “public health”! ugasanga bitajyanye na mba kuko uramutse warize “public health” bakagombye kuguha uruhushya rwanditseho “Public Health”. Kubihuza byose ukajya uha abantu ibipapuro binyuranye n’ibyo bize ni igihamya ko ibyo uba wishakira ari amafaranga atari ubunyamwuga!

3. Kuba ntabanyamwuga (Technicians) afite bamufasha gutegura abanyamwuga beza bahazaza. Iyo ugeze aho urwo rugaga rukorera ku Kimihurura,uhasanga abakozi hagati ya 4-5 gusa: Uwakira abantu,utanga ayo ma karita, Umunyamabanga n’Umuyobozi mukuru Maj Gasherebuka!

Niba urugaga rurimo abantu bize mu mashami (Departements) arenze 10 (Nutrition, dentistry, laboratory, anesthesia, physiotherapy…), hakagombye kuba hari abarimu cyangwa izindi nzobere babafasha mu gutegura ibizamini nibindi bikorwa. Kuba badahari,ni kindi kimenyetso cy’uko abo 4 ari itsinda ry’abambuzi riyobowe na Maj Gasherebuka rimufasha kwakira amafaranga gusa!

4. Ibizamini bitangwa byose bikurwa kuri murandasi(Google)

Kuko byaroroshe cyane nawe ufate urugero wandike “labaratory multiple choice” baraguha ibibazo byinshi! Uyu mugabo nawe nibyo agenda agaterura akaba aribyo yitangira mu rwego rwo kugumana amafranga yose yahawe.

Iki kizamini cyo gutomboza nicyo yizanira gusa. Ahanini ku nshuro yambere azana igikomeye rwose kuko akenshi na kenshi usanga hatsinda nk’1/10. Kugira ngo mwongere mukore mwishure yamafranga ! Hanyuma ubukurikiye akazana icyoroshye! Iyo aza kuba atagamije ubusambo,yagatanze nibura bimwe mu mibazo bifunguye umuntu akandika akamenya nibura ubushozi afite nk’umuntu uzakora ku buzima bw’abantu! Ariko ibyo ntabyo akora! We ikimuraje ishinga ni ukubonamo aye!

5.Ibyangombwa basaba ugiye gufata iyo karita nabyo usanga bigendaho amafaranga agera ku 20,000 frws (Aya yo ni ukwinjiriza Leta) : Gutanga diplome zombi ziriho umukono wa noteur , icyemezo cy’uko utafunzwe,amaform wuzuza  ukongera ukaya scaninga,nibindi byinshi… Ibi abenshi usanga  babisabwa bakirangiza  amashuri nta kazi na kamwe barakora!

6. Kwinjira muri uru rugaga bisaba gukora ikizamini.

Kandi gikorwa nyuma ya kurangiza amashuri (graduation). Umuntu aba yamaze kubona impamyabushozi . Igitangaje ni uko ubona iyo karita isa nk’aho irusha imbaraga impamyabushobozi wigiye igihe kirerekire.

Iyo karita niyo ikwemerera gukorera mu bitaro byo mu Rwanda. Ibi birerekana ko uyu mugambi w’ubusahuzi ari gahunda yateguwe n’ubutegetsi kuko Minisiteri y’ubuzima yabihaye umugisha!

7. Rimwe na rimwe,abantu bajya  gukora ikizamini hari abagifite! Amakuru yamenyekanye ni uko uwo bashaka cyangwa se ahari uwabahaye ruswa ikizamini aba agifite! Ibi si ibanga ni ibintu bimaze kumenyerwa . Nta gikurikirana kandi. Ibi bikagaragaza akaboko k’abari ku butegetsi muri uyu mushinga ugamije ubusahuzi gusa! Iki kibazo cya ruswa no guha ikizamini uwo ushatse akaba azi ibisubizo,nibyo usanga mu kazi hagiyemo udafite ubushobozi, abashoboye basigaye kubera icyenewabo!

8. Abantu benshi bagiye kureka umwuga kuko ikizamini cyabananiye kikaba cyarababere inkomyi kandi baravuye kaminuza baratsinze neza. Hariho abantu bamaze gukora inshuro nyinshi, bakaba bamaze kwiheba! Iyi politiki yayobeye abantu benshi! Kuko ni uburyo bwo gutesha agaciro ibyo umuntu yize, gusuzugura abantu,kwica amahame rusange,gukumira abantu mu kazi no kuburenganzira bwabo, byose biherekejwe n’ubujura bwaburiwe izina!

9. Kuba batajya bajya kwifashisha imbata y’amasomo (curriculum) abantu bize bakuye muri buri shami (department ) . Ibyo bituma akenshi abantu bajya mu kizamini bakisanga imbere y’ibintu batize kuko aba ari ibyavuye kuri google gusa. Uyu ni umugambi ugamije ubumamyi gusa!

10. Amafaranga yose yishyurwa mbere. Abize amashami ari muri uru rugaga basabye inshuro nyinshi kujya bishyura nyuma cyangwa se bari mu kazi biranga biba iby’ubusa! Ibi rero ntakindi byerekana byerekana ko ikigamijwe ari amafaranga atari uguteza imbere ubunyamwuga cyangwa gufasha abize aya masomo!

Kugeza ubu mu Rwanda aho ukandagiye hose usanga barira! Kuva ku muhinzi ujujubirizwa ku isambu ye,abatwara ibinyabiziga bahindutse ibiryo bihiye,abacuruzi babuze aho bahungira,abarimu bo bariranze,abasirikare bagiye kugwa ruhaba bamaze imyaka birirwa bagenda barara bagenda babaye nk’umugezi! Abanyeshuri birwa bakorerwaho ubufindo, abari munzu z’imbohe bo n’imiryango yabo agahinda karenda kubahitana, none n’abaganga nabo ni murebe urwo bapfuye!

Kugeza ubu abanyarwanda bose bamaze gusobanukirwa neza ko ubutegetsi bwa FPR ari gatumwa kandi akaba ari n’ishyano bagushije!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali