Ubwo yitabiraga irushanwa rya “Miss Rwanda 2019”atunguranye bigatuma akundwa n’abantu benshi cyane,abajijwe umushinga yakora aramutse abaye Miss Rwanda,yavuze ko agiriwe ikizere yakwita ku bana bafite ikibazo k’imirire mibi aribyo bakunda kuvuga ko ari abana bafite ikibazo cy’igwingira ry’abana.
Nubwo atambitswe ikamba rya Miss Rwanda 2019 wuzuye,yahawe ikamba rya “Miss Popularity 2019” bivuze uwakunzwe cyane kurusha abandi. Ibyo byatumye abakunzi be bumvise igitekerezo yari afite bamushishikariza gukomeza uwo mushinga we kabone n’ubwo atabaye Nyampinga wuzuye.
Ikibazo cy’umushinga we cyafashe indi ntera ubwo Umudepite wo muri Canada usanzwe akorana n’abari n’abategarugori b’Indashyikirwa hirya no hino ku isi, Depite Eve Torres yakirwaga na na MWISENEZA Josiane ku kibuga cy’indege i Kanombe mu ijoro ryo kuwa 11 Gashyantare 2019 mu rwego rwo kumushyigikira mu kunoza no gushyira mu bikorwa uwo mushinga .
Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru,yarihamirije ko ari icyo rutoki kimugenza mu Rwanda,kuko yumvise inkuru ya MWISENEZA ikamukora ku mutima,yakubitiraho uwo mushinga akumva ari ingirakamaro ku Rwanda ndetse no muri Afrika muri rusange.
Uwo Mudepite yaje aherekejwe n’undi munyapolitiki muri Guverinoma ya Canada ufite inkomoko mu Rwanda Bwana Jean Claude Aimé KAMUYANGE, umushakashatsi n’impuguke mu iterambere n’ubukungu bigamije imibereho myiza y’Abirabura batuye muri Canada.
Kuwa 17 Gashyantare nibwo MWISENEZA yatangaje ko umushinga we azawubimburira mu Karere ka Rwamagana afatanyije na bamwe mu bakinnyi b’amafirimi ndetse n’abanyarwenya bamenyerewe mu Rwanda aribo Clapton Kibonke,Samusure,Njuga,5K Ethienne,Japhet na Kankwanzi bagatangira banyuza ubutumwa bwabo mu dukino dusekeje nk’uko basanzwe babikora,nyuma abayobozi bagatanga ubutumwa bukangurira abaturage kugaburira abana indyo yuzuye no kubitaho bakiri bato.
Guhitamo akarere ka Rwamagana si impanuka kuko amakuru ijisho ry’Abaryankuna mu Karere ka Rwamagana ryamenye ni uko yabanje guhura na Vice Mayor ushinzwe imibereho myiza UMUTONI Jeanne,maze akamwemerera gutangiza umushinga we muri aka Karere ndetse akanamufasha kumenya amakuru y’umurenge ushobora kuba wiganjemo ikibazo k’igwingira ry’abana kurusha iyindi ariwo wa Fumbwe.
Ubwo yari yiteguye gutangiza ku mugaragaro uwo mushinga we kuri uyu wa 19 Gashyantare 2019,yatunguwe no guhagarikwa n’Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Bwana MBONYUMUVUNYI Radjab,wamutangarije ko Akarere ayoboye ari nta mwana n’umwe urangwaho imirire mibi ndetse ko nta gwingira ry’abana rirangwa mu karere ka Rwamagana.
Iyi mvugo n’iki gikorwa by’uyu Mayor byatangaje benshi kandi binabatera kwibaza kuko hari hashize amezi 4 gusa we ubwe atangaje ko ikibazo cy’imirire mibi kitashira muri Rwamagana 100% ko ariko hari intambwe irimo guterwa. Ubwo yishimiraga aho ijanisha ku bana bagwingiye riri kuri 25% mu Karere ka Rwamagana mu gihe mu gihugu hose ijanisha riri kuri 38%,mu magambo ye ubwe yagize ati:
“ Ntawakwihandagaza ngo avuge ngo birashimishije uri umuyobozi,kuko niyo haba hari umwana umwe ufite imirire mibi tubatugomba kumwitaho kugeza igihe tumuvaniye mu mirire mibi… Uturima tw’igikoni n’igikoni cy’Umudugudu biri mubyafashije kuba Akarere ka Rwamagana kari mu tudafite ikibazo gikabije cyane cy’imiririre mibi.”
Uyu mugabo yakomeje avuga ko kurwanya iki kibazo ari urugamba rurerure kuko hari ababyeyi bafite imyumvire mibi! None ubwo yari abonye abo kubimufashamo abateye utwatsi,yibagirwa ibyo we ubwe yivugiye mu mezi macye ashize,ndetse anavuguruza Vice Mayor we, unabibite mu nshingano kandi wari wamaze kwemerera Mwiseneza Josiane gukorera muri Rwamagana nta nkomyi.
NI IKI KIHISHE INYUMA Y’IRI TAMBAMIRA RY’UMUSHINGA W’UYU MUKOBWA?
Iki gikorwa cya Mayor Radjab cyababaje abantu benshi kinatuma benshi bibaza aho tugana birabashobera! Ibi bije nyuma y’amakuru akomeje gucicikana hirya no hino mu gihugu ko uyu mukobwa akomeje kutarebwa neza n’inzego z’ubutegetsi mu gihe arizo yari yiringiye gukorana nazo!
Kuba Abanyapoliki kugeza ku rwego rw’Abadepite muri Canada bafata urugendo rureru baje kubonana gusa na Josiane MWISENEZA ibyo gusa hari ababibonyemo ikibazo kurusha igisubizo.
Ikindi cyane kuba uyu mukobwa akomeza guharabikwa no gutambamirwa ariko abantu bagakomeza bakamukunda nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambag aho yahindutse ikimenyetso kigibwaho impaka, ibi nabyo bitera impungenge abategetsi ba FPR bari bamaze kwizera ko politike yo gutuza abantu mu bwoba no kubacecekesha yafashe,ariko bikaba bigaragara ko abaturage bari kugenda bayipakurura ku muvuduko urenze uwo bakekaga.
Ubwo nateguraga iyi nkuru navuganye n’umwe mu baganga bize ibijyanye n’imirire (Nutritionist) bakunze kwifashisha mu bushakashatsi maze ambwira ko imibare y’igwingira n’imirire mibi mu bana iri hejuru kuruta imibare itangazwa kuko iyo batanga, abashinzwe kuyitangaza iyo bagiye kuyitangaza bayigabanya cyane! Yagize ati:
“Iyo turi gukora ubu bushakashatsi tugendera kucyo twita Demographic Health Survey (DHS) ikorwa buri myaka 5. Ubu iyo tukigenderaho yakozwe muri 2015. Mukugira ngo twemeze umubare w’abana bagwingiye tureba abana bari munsi y’imyaka 3 tukareba niba:
- Uburebure bwe bujyanye n’imyaka ye (Height for Age : H/A)? Bitaba bijyanye akaba yaragwigingiye (Stunting).
- Ibiro bye bijyanye n’imyaka ye (Weight for Age : W/A)? Bitaba bijyanye akaba adashyitse (Underweight).
- Ibiro bye bijyanye n’uburebure bwe (Weight for Height : W/H)? Bitaba bijyanye akaba yarahorose cyane (Wasting).
Usibye ko ahenshi na henshi abakora ubushakashatsi aba atari na domaine (aba ataribyo bize) yabo, naho njyewe ngiye gukora igereranya nk’umuntu ubyikoreramo abana bagwingiye ku rwego rw’igihugu, ubu mu Rwanda bashobora kugera kuri 45% utazanyemo iby’itekinika”.
Ikibazo cya MWISENEZA Josiane kigenda kirushaho gufata isura ya Politiki n’ubwo we ari intama y’Imana ntabyo aba azi,ariko kigenda gitwikurura ibinyoma by’ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi cyane cyane ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge,ikibazo cy’amoko n’ingengabitekerezo ziyashamikiraho,ikibazo cyo gushirika ubwoba no gutangira gutangaza ibitekerezo n’ibyuyumviro by’Abanyarwanda,tutibagiwe no kugaragaza itekinika ry’ubutegetsi…
Gukora ibi byose rero ni cyo Abaryankuna bita “Gukubitira ikinyoma ahakubuye!”
Abantu benshi bazi ubunyamaswa bw’ubutegetsi buyoboye u Rwanda muri iki gihe,batangiye guhangayikishwa n’umutekano w’uyu mwana w’umukobwa.
BUREGEYA Benjamin
Intara y’Iburasirazuba