Yanditswe na Kalisa Christopher
Mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, hari abaturage babarirwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bishyuza uyu umurenge amafaranga 7.000 ubarimo kuva mu kwezi kwa Gicurasi 2020, bakaba bari gusabwa gufunguza konti ku mafaranga 7.500 kugira ngo bakunde bishyurwe.
Amafaranga uyu Murenge ubarimo ngo bayakoreye mu buryo bwo gukora uturima tw’igikoni iwabo, bateyemo umurama w’imboga z’imbwija, karoti, ibitunguru na beterave.
Kigalitoday dukesha iyi nkuru, ikomeza ivuga ko aba Babihinze mu kwezi kwa Gicurasi 2020, bizezwa amafaranga y’imibyizi itanu angana 4.000 frw, amafaranga y’ifumbire angana 3.000 frw ndetse n’insimburamubyizi zingana n’amafaranga 2.000 frw.
Muri rusange bagombaga kwishyurwa ibihumbi icyenda (9.000 frw), 2.000 frw by’insimburamubyizi babyishyurwa mu ntoki, hanyuma basabwa kugura simcard za telefone kugira ngo bazishyurwe asigaye hifashishijwe mobile money. Aba baturage baraziguze, amaso aranga ahera mu kirere.
Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna yemeza ko aba baturage babonye ko batishyuwe hakoreshwe mobile money nk’uko bari babisabwe, bakomeje kwishyuza. Uyu murenge wongera kubasaba na none gufunguza konti z’amatsinda bibumbiyemo. Izi konti na zo ntibazishyuriweho, babwirwa ko amafaranga bazayabona ari uko bafunguje konti buri wese ku giti cye.
Umuturage utarya na rimwe ku munsi, ntanabone naho akorera n’amafaranga 500. Yongera gushinyagurwa no gukinwa ku mubyimba ngo buri wese noneho nagunguze konti kuri Sacco y’uno Murenge ku mafaranga 7.500 ngo akunde yishyurwe 7.000. Umwe muri bo yabwiye kigalitoday ati « Ureba gufunguza konti ku 7,500 bazaguha 7000, ugasanga ntacyo waba ukora, cyane ko nta n’akandi kazi uba wizeye wazahemberwa amafaranga yawe agaca kuri iyo konti, ikindi kandi uri kwicwa n’inzara. »
Aba baturage ngo usibye n’inzara ibamereye nabi, ngo bafite n’ikibazo gikomeye cyo kwishyura ababakopye ifumbire bakoresheje batera izi mboga. Bakaba rero barabuze uko babyifatamo kandi babuze naho baregera ngo babe bakwishyurwa nk’uko bivugwa ba bamwe muri bo ngo nta nurega uwo aregera.
Umwe utaravuzwe amazina kubera impamvu z’umutekano we agira ati “Kuko ntagishoboye kwikorera numvaga nzakuramo ay’umuhinzi nkagura n’agakoko nkakorora, none byose byaranze, namenya ndegera nde ?”. Undi na we ati “Natekerezaga kuyaguramo amasaka nkapima ikigage kugira ngo njye mbasha kugura agasabune, none narayabuze. Nari nyitezeho n’amafaranga yo kwishyura inguzanyo nafashe mu ntambwe, none byaramfanye”.
Hari n’abandi bavuga ko urebye umurenge ubarimo ibihumbi 12 kuko hari na bitanu bari bakoreye mbere. Abo ni abacukuye imirwanyasuri n’ ibimoteri bakanatunganya uturima tw’imboga, bagombaga kwishyurwa ibihumbi bitanu.
Aba bose bifuza ko niba kwifashisha telefone ngo bishyurwe bitarakunze, hakwifashishwa konti z’amatsinda barimo kuko bose bari bagize uruhare mu kuzifunguza.
Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege, yabwiye iki gitangazamakuru ngo ko hari benshi bakoranye n’Umurenge wa Mbazi bamaze gufata amafaranga yabo, kuko bafunguje konti nk’uko babisabwaga. Abasigaye bakeya na bo ngo bazashakirwa uko bishyurwa mu cyumweru gitaha. Kandi ababa ahamya neza ko aziko aba baturage bagiranye amasezerano n’ubuyobozi bw’uno Murenge wa Mbazi.
Usibye ko ntawe uyobewe ikinyoma cya Leta ya FPR, kandi uyu muyobozi akaba ntakundi yavuga. Umuntu yakwibaza igituma byafashe aya mezi yose batishyurwa ndetse n’ibyo basabwaga byose barabyuzuzaga.
Ijisho ry’Abaryankuna ryamenye ko hari bamwe muri aba baturage bagiye kubaza iby’aya mafaranga bagakubitirwa kuri uyu Murenge wa Mbazi n’abayobozi bagakwiye kubarenganura.
Twabibutsako tariki ya 27 Mata 2016, inama y’abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida Kagame, yashyikirijwe raporo y’ibyiciri by’ubudehe. Aho ngo bagendeye ku mibereho y’abaturage.
Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376.192 zigizwe n’abantu 1.480.167. Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose. Muri icyi cyiciro ngo harimo abadafite inzu, batanabona uburyo bworoshye bwo kuyikodesha baninjiza amafaranga bibagoye, ababona ibibatunga bibagoye cyangwa ababyeyi bagasimburana n’abana kurya. Ni mu gice cya kane kirimo ingo 11.664 zituwe n’Abanyarwanda 58.069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose. Aba akaba aribo barya gatatu ku munsi bakaba bagasigaza. Abandi ngo uriye kabiri ku munsi ashima Imana. Ngicyo cya gihugu cyateye imbere.
Akarengane mu Rwanda gakomeje gufata indi ntera, ndetse n’abaturage bakabura uwo baregera. Izi ngirwa bayobozi se bakorera nde w’undi utari umuturage ?
Kalisa Christopher
Kigali