Yanditswe n’ Umusomyi w’Ijisho ry’Abaryankuna
RCD MU NSHUSHO NSHYA YO KURWANYA LETA YA KONGO NO GUTEZA ABATURAGE BO MUBURASIRAZUBA IBYAGO
RCD (Rassemblement congolais pour la Démocratie en 1998) n’ishyaka ryaje rikurikirana AFDL (1996) ryashyikije President Laurent Désiré Kabila ku butugetsi ashyigikiwe n’ibihugu by’u Rwanda na Uganda, avanyeho Mubutu Sese seko wari ubumazeho imyaka isaga 30 ku butegetsi bw’igitugu cyahoze cyitwa Zaire/RDC. Nyuma y’igihe cy’umwaka umwe Laurent Désiré Kabila ategetse DR.Congo yaje kutumvikana na Leta ya Kagame, ahitamo kumutera. Amaze gufata Bukavu na Goma, Kagame yaje kwifashisha RCD ya Azarias Ruberwa na Moise Nyarugabo wagizwe V/Perezida, intambara y’u Rwanda ihinduka iy’Abanyamulenge nicyo cyatumye abantu bicwa umusubirizo mu bice byose bya Congo. Intambara yafashe imyaka itari mike, izakurangizwa n’amasezerano ya Sun City (Africa y’Epfo), ubwo imitwe yose yari mu ntambara ya Congo yahuriye muri Gouvernement yiswe 1+4 yayobowe na Joseph Kabila. Ariko kubera ko u Rwanda rutigeze rwifuza kuva muri Congo rwakomeje kwitwaza Interahamwe rugaba ibitero runarema imitwe inyuranye irimo CNDP, M23 za Mai-Mai zo ntiwabara. Ubu umutwe ugezweho ni uwitwa ACP (Alliance Congolaise pour la Paix).
Mu mwaka wa 2017 nibwo hatangiye intambara yo gusenyera Abanyamulenge bari batangiye kwiyubaka nyuma y’intambara z’urudaca zari zigamije kubakura mubyabo no kubamenesha ngo bajye gutuzwa mu Nkambi z’u Rwanda (Kiziba, Gihembe,…)
Muri uwo mwaka nyine wa 2017, nibwo abaturage ba Zone ya Uvira igizwe ahanini na Groupement ya Bijombo basenyewe ariko ntibyigera byamaganwa n’abanyamulenge bari muri Leta, ahubwo bakomeza gukangurira abaturage kwigomeka kuri Leta.
Nti byateye kabiri, Me Azarias Ruberwa, Me Moise Nyarugabo na Miller Ruhimbika bageze mu Minembwe bagiye kwibaruza, aho abaturage bari biteze ko bababwira ijambo ry’ihumure, ahubwo babwirwa ko basize ibitero byo kurasa abana babo, bari babacungiye umutekano. Ntabwo byagarukiye aho, Gen Padiri n’abandi basirikare baraje ariko ntibigera bafata ingamba zo kurangiza intambara cyangwa ngo bazihagarike, ahubwo intambara zarakomeje kugeza uyu munsi abaturage bakaba bari mu kangaratete, nyuma yo kwamburwa amatungo yose, gutwikirwa amazu yose, gutwikirwa imirima, kwicwa urw’agashinyaguro, abasigaye bagakusanyirizwa mu nkambi 3 arizo Murambya, Mikenke na Minembwe.
Mu mwaka wa 2018 nibwo abana batangiye kuva hirya no hino bajya gutabara ababyeyi babo, ariko RCD yihutiye kuyobya abana, bababeshya ko Leta yahagurukijwe no Kurasa Nyamusaraba. Ayo makuru ntabwo yariyo, ahubwo Leta y’u Rwanda niyo yari yatanze condition y’uko RCD yikiza Nyamusaraba ngo Kagame akazabafasha kurwanya Leta ya Congo, ngo bakazabageza kubutegetsi bwa Kivu. Niyo mpamvu mwabonye hashyirwaho inzira yahurije abana kwa Col Sematama wari woherejwe mu bice byo mu Rurambo abifahijwemo na Gen. Padiri wari mu buyobozi bwa Region ya 3 y’igisirikare cya Congo FARDC.
Col Sematama niwe watanze itegeko ko hatazagira umwana wazahirahira asanga Nyamusaraba kuko ngo baraye bari bumurase. Ubwo bwari uburyo bwo kugira ngo bareme umutwe bari bumvikanyweho n’u Rwanda rwakomeje gushyigikira imitwe y’abanyekongo (Maï-maï) ndetse n’imitwe y’amahanga nka RED Tabara, FOREBU mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’Akarere.
Ese hari isano riri hagati ya ACP na RCD?
Tuributsa ko ku itariki 25/03/2020, RCD (Rassemblement Congolais pour la Démocratie) yongeye guhindura inshusho yayo igamije kuyobya uburari, bagashinga icyo bise ACP. Ariko ikigenderewe ni ukurwanya Leta ya Congo nk’uko bisanzwe mu migambi yashebuja (Kagame), kuko RCD ya Me Azarias itigeze ihindura gahunda zayo zo gufatanya n’u Rwanda mu gukururira abaturage akaga mu nyungu z’u Rwanda.
Ndagira ngo nibutse ko igihe bari mu nzira zo gushakira Col Makanika inzira yo kujijisha abanyamulenge n’abaturage bo mu Burasirazuba ko nta sano Ubutabazi bwa Col Makanika buhuriye n’imigambi y’u Rwanda, mwiboneye mwenyine ko Me Azarias Ruberwa yanyarukiye i Kigali gusobanura icyanyujije Col Makanika mu Burundi.
Muri ibyo bihe muribuka uburyo Me Moise Nyarugabo yakubitaga hirya no hino nguwo, Uvira, nguwo i Mulenge n’ahandi ntiriwe mvuga, yabaga agiye gusobanura umugambi wa Balkanisation n’ishingwa ry’umutwe mushya uzakoreshwa mu gucamo Congo ibice.
Ese koko Balkanisation yaravuzwe cyangwa se iriho?
Impunzi z’abanyamulenge zituye i Bujumbura nizo zifite ibisobanuro bihagije ku ngendo za Me Moise Nyarugabo mu rwego rwo gusobanurira abaturage uwo mugambi. Kubera ko bazi ko uwo mugambi watahuwe, nicyo cyatumye Col Makanika atanyuzwa mu Rwanda kugirango Abanyamulenge batazamwishisha. Nibyo byatumye Azarias azindukira mu cyobise amasengesho yo gusengera igihugu yamujyanye mu Rwanda. Icyari kigenderewe kwari ugusobanura impamvu zatumye Col Makanika yaba yanyuze mu Burundi (Umwanzi w’ u Rwanda), byumvikane ko u Rwanda rwari rwatangiye ku mwishisha ko yaba yabapfutse kumaso akiri wa wundi wa kera wigeze kubaha isomo igihe cya Gen Masunzu.
ACP yashyizweho umukono n’abagabo 15 (Ababembe 4 n’Abanyamulenge 11). Turagira ngo tubibutse ko aba bagabo basuwe na Hon. Me Moise Nyarugabo incuro nyinshi tutakwirirwa tubara, abafitiye ubutumwa bwamugenzi we Me Azarias Ruberwa, burimo amafaranga n’ubundi buryo bw’itumanaho : ibyombo n’ibindi bikoresho by’itumanaho bya gisirikare nka Turaya ikoreshwa n’uwitwa Kamasa w’Umusevile. Ibyo byose n’uburyo bwo kujijisha kugira ngo imipango yabo idasakara imbura gihe.
Tukimara kumenya iyi nama twirinze kugira icyo tuyivugaho mbere y’igihe kuko nta gihamya cyari cyakatugeze mu ntoki, kubera ko abanyamulenge babaye nka Thomas uvugwa muri Bibilia kubera ko abanyamulenge banga kwemera ibyo bareba, kubera icyizere cy’abana babo ngo bahize abandi mu kumenya kuvuga ururimi rw’i igifaransa, byaduhumye amaso, twese bituma tudashishoza ngo tumenye ko abana bacu, bakuru bacu, barumuna bacu, babikije ubwenge bwabo abandi bagabo ko bo ubwabo badashobora kwitekerereza.
Mu kurangiza turabibutsa ibintu bike cyane, ariko byagombye kutubera isomo : Icya mbere : Mwibuke muri 1998 abantu twapfushije kubera ko RCD yemeye kwitwikira amakosa yose y’u Rwanda, ititaye ku ngaruka zo kwiyitirira intambara y’u Rwanda rwari rwafashe i Bukavu na Goma nta munyamulenge ubifitemo inyungu n’umwe. Ibyo byakozwe nyuma y’iminsi ibiri u Rwanda rwarafashe iyo Mijyi yombi. Abanyamulenge n’abandi batutsi twambitswe ibara rikidukurikirana kugeza none.
Icya kabiri : Muribuka ko intambara dufite uyu munsi yatangiye muri 2017 ku Ndondo, kugeza mu mwaka 2020 nibwo twumvise ijambo rya Me Moise Nyaragabo bamagana intambara ari uko yarangiye. Aha turashaka kumenyesha ko yagiye ku ma radio kuko icyo ba shebuja bashakaga cyari cyagezweho, ari cyo kudushyira mu nkambi nta kintu tugifite. Muribuka ko ariyo ntago y’inzira 1000.
Ese koko intambara yari yarangiye igihe Me Moise na Me Azarias bamaganaga Genocide?
Aha turagira ngo twibutse ko iyo Me Azarias na Me Moise bajya kuri Radio bakavuga intambara ya Minembwe gusa, ntabwo baba bibagiwe ko i Ndondo, Mibunda no hagati ya za Rwerera n’ahandi… hasenywe, ahubwo baba bashaka kwerekana ko abanyamulenge batasenyewe ahugwo ko intambara ikirimo irwanwa. Nyamara benedata, niba Abanyamulenge barasenyewe guhera 2017 mu kwa kabiri, ijambo rya mbere ryamagana rikavugwa muri 2020, hagati aha harimo hakorwa iki? Turagira ngo twibutse ko bariya benewacu batakiri abacu ngo tubategeho agakiza, kuko baturemyemo amacakubiri babibwirijwe n’abo bakorera (Rwanda), dore ko bababikije ubwenge n’ibitekerezo byabo. Muri bo (Me Azarias na Me Moise) ntawahirahira yamagana u Rwanda. Kubera iki? N’uko uwaguhatse utamuvaho bikoroheye. Ariko birirwa bamagana ibyabereye za Africa y’Epfo, za Kasai n’ahandi. Ese twavuga ko ibibera iwacu ko batabyumvaga cyangwa ko batabizi?
Uyu mutwe Alliance Congolaise pour Paix n’undi mutwe ushinzwe na Me Azarias n’abo basanzwe bakorana byahafi bagamije guhungabanya Akarere k’i Burasirazuba bwa Congo nk’uko mubibona, bagamije gusenyera abaturage, bashaka gusahura igihugu no gushaka terrain yo guteguriramo intambara zo gutera Akarere kose bahereye k’u Burundi.
Tukaba dusaba abaturage bose kwitandukanya n’umugambi mubisha wo kurwanya Leta cyangwa kuyiyonkoraho. Twabisabye abayobozi bacu kenshi mwagiye mubikurikira rimwe na rimwe ku ma radio tubasaba kwamagana abategura imirwano mu burasirazuba bwa Congo, ariko bakadutera utwatsi kubera ko babaga bariko bategura ibi mubona bya ACP bagamije kurwanya Leta ya Congo, berekeza kuri Balikanisation ariyo ba Me Azarias na Me Moise bategereje kuzagezwaho n’u Rwanda. Tukaba twibaza icyo Abanyamulenge barusha benewacu bo muri Nord-Kivu, bashutswe bikarangira bafunzwe cg bishwe.
Turasaba abanyamulenge kimwe n’abandi bakongomani bose, guhaguruka bakamagana, iriya mitwe nkaza ACP irimo kubakirwa mu Minembwe/Gakenke. Urugero twatanga ni kutumvikana kwa Gumino yahawe amasaha na ACP yo kuba bavuye muri Minembwe bitarenze tariki ukwezi kwa kane 2020, ngo kuko ibangamiye ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano bariya bagabo bakoranye na bashebuja, bagamije guteza intambara z’urudaca muri Congo.
Umusomyi w’Ijisho ry’Abaryankuna
Minembwe-Sud Kivu.
Ese izinkuru bashobuja baba baguhaye angahe ngo ubandikire ibi hinyoma imigambi yanyu turayizi kuzabeshe abandi gusa iminsi yanyu irabarirwa kuntoki.
Aho kugurisha ikinyoma bisaba amafaranga menshi…gutangaza ukuri bisaba kugira igihugu k’umutima, i machini yo kwandika, abasomyi bakunda ukuri. ibyo byose bigakorerwa ubuntu. Witandukanyije n’imyumvirire mibi…wasogongera k’ukuri k’ubuntu!