Yanditswe n’Uwamwezi Cecile
Umwaka utaha miliyari 3 z’amanyarwanda zizashyirwa mu mushinga wo kwagura umutako uzwi nk’ Inteko ishinga amategeko. Mugihe ibibazo by’ubukene bw’abaturage bikomeje gufata intera buri mwaka, mu gihe ingirwa abadepite ntacyo zikora mu kurwanya akarengane gakorerwa Abanyarwanda, mu Rwanda hongeye kwitwazwa “amateka yo guhagarika Jenoside” mu gushora amafaranga y’akayabo mu kwagura inteko ishinga amategeko.
Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda yatangarije RBA ko hakenewe amafaranga agera kuri miliyari 3 yo kwagura ingoro ikoreramo hakaba hanakenewe miliyoni 586 yo kwagura ikiswe ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside. Umushinga wo kwagura Inteko ishinga amategeko ukaba wari uteganyijwe uyu mwaka ariko ugasubikwa umwaka utaha kubera ingaruka za Covid-19.
Mu Rwanda hakaba hari hashize iminsi havugwa ko hagiye kubakwa ingoro nshya y’inteko nshinga Amategeko muri gahunda yo guha ubwinyagamburiro ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside nkuko RBA ibivuga.
Turabibutsa ko nyuma y’amasezerano ya Arusha ingabo z’inkotanyi zimwe zabaga mu nteko ishinga Amategeko, yari izwi nka CND, k’uburyo iyo nteko yabaye ibirindiro by’aho ingabo za RPA zahagurikiraga zitera ibitero aho zari zihanganye n’ingabo z’u Rwanda za Kera zizwi nka les FAR, cyangwa zijya gukora ubwicanyi ndengakamere zakoreye abari baturiye iyo ngoro, cyangwa zirokora bamwe mu bahigwaga n’interahamwe.
kwagura iyo nteko byaba ari ikibazo ?
Kwagura iyo nteko ntago ari ikibazo, ahubwo ikibazo ni uko :
- Atari wo mushinga wagombye kwihutirwa iyo umuntu arebye ibibazo by’ibihekane abanyarwanda bafite muri iyi minsi.
- Ingirwa abadepite zikaba ntacyo zamariye Abanyarwanda mu gukemura ibyo bibazo none zikaba zishyize imbere gutaka iyo ngoro yisanzwe ari umutako n’ubundi.
- Ukugoreka amateka y’u Rwanda bubaka ingoro bita “iz’urugamba rwo guhagarika Jenoside” kandi Abanyarwanda bazi neza ko intego ya mbere y’urugamba rwa FPR yari iyo kugera k’ubutegetsi aho urwo rugamba bita urwo guhagarika jenoside yakorewe abatutsi ahubwo ari urugamba rwo gutera iyo Jenoside.
Abaryankuna ntibazahwema kwibutsa ingirwa abadepite ibikorwa byihutirwa bagombye gushyiramo ingufu, kubwira Abanyarwanda gushirika ubwoba bagahaguruka bishyiriraho abadepite aho kubashyirirwaho na FPR no kwibutsa FPR ko tutazemera ko igoreka Amateka y’u Rwanda, kuko atureba twese nk’Abanyarwanda.
Uwamwezi Cecile