MILIYONI 6,8$ NI IKIGUZI CYI INGABO ZA AFURICA YEPFO MURI MOZAMBIKE, NI ANGAHE KU ZU U RWANDA ?





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Ikiguzi gihanitse cyi ingabo zizoherezwa kurwanira muri Mozambike gikunze kugarukwaho.

Ramaphosa ejobundi yabwiye inteko ishinga amategeko yo muri Afurica Yepfo ko kohereza ingabo za Afurica Yepfo, SANDF, muri Mozambike bizatwara ama rand ajya kugera kuri miliyali imwe, ari ukuvuga miliyoni 6,8$ bya amadorali ya america.

Afurica yepfo ikaba izohereza muri Mozambike ingabo zigera ku 1.500 kugira ngo bafashe Mozambike kurwanya iterabwoba. Perezida Ramaphosa yabwiye kandi Inteko Ishinga Amategeko ko koherezwa kwizo ngabo muri Mozambique ari ukurwanya ibikorwa by’iterabwoba n’intagondwa z’urugomo mu ntara ya Cabo Delgado. Ingabo za Afurica yepfo zikaba zizaguma muri Mozambike kugera ku i tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Umuntu agendeye ku umubare watangajwe na Afurica yepfo, umuntu ashobora kubara mu buryo bwa kimuga bita kubara umuntu agereranya ariko agahuza, amafaranga kohereza ingabo zu u Rwanda muri Mozambike bizatwara ashobora kugera kuri miliyoni 3,4$ (+/-30%) mu gihe zaba zizavayo uku i Tariki ya 15 Ukwakira 2021.

Muri iyi nkuru turakuramo ko kugirango umukuru wi igihugu yohereze abana bi igihugu ahagarariye agomba kubigeza ku inteko ishinga amategeko ngo harebwe amategeko abigena kandi niba ari kubahirizwa. Birenze ibyo abikora mu mucyo aho atangaza amafaranga bizatwara ndetse ni igihe giteganyijwe.

Mu Rwanda rero siko byagenze kuko tutazi amategeko yakurikijwe, Inteko ishinga amategeko bigasa nkaho icyo kibazo cyitayireba. Ikindi kintu gitangaje nuko nta umuntu uzi igihe giteganyijwe ko RDF izamara muri Mozambike.

Ese umukuru wi igihugu cyu u Rwanda ahugiye mu biki uburyo atarajya imbere ya abaturage ngo ababwire impamvu yashoye abana bu u Rwanda mu ntambara za kure. Mu gihe FPR yananiwe gushyira iherezo ku intambara Umunyarwanda arwana nundi Munyarwanda, ntibishoboka ko yarangiza intambara Umunyamozambike arwana nundi Munyamozambike. Ni izihe nyungu u Rwanda rubifitemo ? Ndinde uzishyura ? Ninde uzabazwa abana bu U Rwanda bazagwamo ? Ibyo ni ibibazo umukuru wi igihugu cyu u Rwanda agomba gusubiza.

Constance Mutimukeye