Itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Nyakanga 2021, nk’uko turikesha urubuga rwa Minisitiri w’Intebe, riratwereka ingingo ya mbere igira iti « Hashyizweho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu. Iyi Minisiteri nshya izibanda ku kwimakaza ubumwe bw’Abanyarwanda, kubungabunga umurage w’amateka no gutoza uburere mboneragihugu ».
Uyu mwanzuro watumye abasesenguzi bibaza ibibazo byinshi cyane ko raporo ya Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge iherutse gusohoka mu mwaka wa 2021, yavugaga ko ubumwe n’ubwiyunge bwagezweho ku kigero cya 94.7%, ukaba rero wakwibaza niba iyo Minisiteri ishyiriweho abanyarwanda 5.3% basigaye cyangwa niba hari ikindi kibyihishe inyuma. Abenshi bagahuriza ku itekinika rya FPR n’agatsiko kayoboye u Rwanda.
Inama y’Abaminisitiri ijya ifata ibyemezo ?
Abasesenguzi hafi ya bose bakiriye ibi byemezo byo ku wa 14/07/2021 nk’ibyemezo bikomeye byaba byarafashwe mu gihe cy’imyaka itanu ishize. Bakabishingiraho babona ko Inama y’Abaminisitiri itajya ifata ibyemezo, ahubwo biba byatekerejwe n’agatsiko gato cyane kegereye Paul Kagame, noneho abaminisitiri bakabimenyeshwa gusa, nta jambo babifiteho. Kuba bitabanza kuganirwaho ni akaga gakomeye!
Urugero rworoshye ni umwanzuro wa mbere gushyiraho Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, nyuma y’imyaka 27 kandi hari Komisiyo ebyiri zose zakoraga izo nshingano.
Muri make, u Rwanda rusanzwe rufite Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC) ndetse na Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG). Izi komisiyo zombi zifite inshingano zirimo guharanira ubumwe n’ubwiyunge (unity and reconciliation) ndetse no kwigisha uburere mboneragihugu (civic education). Aha rero umuntu ubireba neza yibaza icyo iyi Minisiteri bahaye inshingano zo kwigisha amateka (history) n’inshingano mboneragihugu (Civic engagement), yategereje muri iyi myaka 27 yose ishize FPR na Kagame bafashe igihugu ku ngufu.
Niba Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge yaratangaje ko ubumwe n’ubwiyunge bugeze ku gipimo cya 94.7% mu mwaka turangije, noneho iyi Minisiteri igiye kuza yigishe abandi 5.3% basigaye? Cyangwa ni rya tekinika rya FPR, abantu babona bakarivugira mu matamatama, batinya ko babihingutsa ikabamena umutwe?
Imibare y’ubumwe yari isanzwe itekenitse
Umusesenguzi akaba n’umwarimu wa Kaminuza, Dr Kayumba Christopher, aganira na UKWEZI TV, yatangaje ko iyi Minisiteri ije ikenewe kuko yahuje ubumwe n’ubwiyunge, yongeramo uburere mboneragihugu. Akabishingiraho rero abona ko n’Itangazamakuru rizamo, kuko Abanyarwanda bose bagiye guhabwa ijambo bakaganira ku bibazo byugarije igihugu. Niba koko yatekerejwe muri uwo mujyo ntako byaba bisa!
Yagize ati “Nkanjye ukora ubushakashatsi nsanga uburyo bukoreshwa mu kubona iriya mibare budahagije”. Yongeyeho ko uburyo bukoreshwa (methodology) ari ubwitwa “survey” bwo kubaza Abanyarwanda uko babona ubumwe n’ubwiyunge, ariko ntibuhagije na gato kuko bubuzemo ubundi buryo bubiri aribwo “content analysis”. Ni ukuvuga gukora isesengura ry’ibyo abanyarwanda bavuga ku bumwe n’ubwiyunge, uko baganira umunsi ku wundi, haba ku mugaragaro cyangwa mu rwihisho.
Habuzemo kandi “tracking” ni ukuvuga uko Itangazamakuru rikurikirana ibitangazwa ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge. Hakarebwa imibanire y’Abanyarwanda, hagasuzumwa ibibazo bigira biti “Ese abacitse ku icumu bafashwe bate? Ese abacitse ku icumu baracyagirirwa nabi? Ese baracyatemerwa inka cyangwa bakarandurirwa imyaka? Ese ntibagifungirwa ubusa? Ese nta banyarwanda bagitukwa ku mbuga nkoranyambaga, hakurikijwe uko umuntu yavutse, cyangwa aho akomoka? Ese amateka ya buri wese ahabwa agaciro?”
Ibi bibazo ndetse n’ibindi nibyo biba bigomba gukorerwa tracking nyuma bigakorerwa isesengurwa (analsyis). Nyamara siko bigenda kuko Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, itanga impapuro zikuzuzwa n’abantu bafite ubwoba ko ibyo batangaje bizabagiraho ingaruka, bakaba batanga amakuru adafite aho ahuriye n’ukuri cyangwa yaba anahuye n’ukuri abayakiriye ntibayasesengure neza, bigatuma babeshya Abanyarwanda n’abanyamahanga ko tugeze kuri 94.7% mu bipimo by’Ubumwe n’Ubwiyunge, ariko mu by’ukuri bitaragera no kuri 25%.
Ibice bibiri bya Abanyarwanda biboneka mu itangazamakuru
Iyo witegereje neza ibitekerezo bitangwa ku nkuru ziba zasohotse kuri murandasi, haba mu binyamakuru bibogamiye kuri Leta nka IGIHE.COM, RUSHYASHYA, IMVAHO NSHYA, RADIYO RWANDA, RTV, THE NEWTIMES…. cyangwa ukareba ibitegamiye kuri Leta bikorera mu Rwanda cyangwa bikaba ari mpuzamahanga, usanga abatanga ibitekerezo bagabanyijemo ibice bibiri:
- Igice cya mbere ni abadakozwa itekinika rya FPR bahita bamaganira kure ibinyoma byayo. 2) Igice cya kabiri ni inkomamashyi zihita zisamira hejuru ibibeshyo bya FPR, zikumva ko ari ukuri, zikabikwirakwiza mu bandi ku ngufu, utabyakiriye akitwa igipinga n’ikigarasha.
Abasesenguzi babona ko kugira ngo ugire ibipimo bifatika ku bumwe n’ubwiyunge, hakwiye kwifashishwa ibipimo bitandatu kugira ngo hagaragare amakuru akwiye gushingirwaho. Ibyo bipimo birimo: 1) Kureba icyo Abanyarwanda bavuga ku mateka y’u Rwanda; 2) Kureba icyo Abanyarwanda bavuga ku mutekano; 3) Kureba icyo Abanyarwanda bavuga ku mibanire yabo; 4) Kureba imyumvire y’Abanyarwanda ku bukungu; 5) Kureba uko Abanyarwanda bumva politiki; 6) Kureba urwego rw’Iterambere Abanyarwanda bagezeho.
Nyuma yo kubona ibi bipimo haba hagomba gushyirwaho ikipe y’abahanga muri buri domaine, noneho bakajya impaka zishingiye ku busesenguzi bw’ibipimo Abanyarwanda babashubije ku rupapuro, mu gihugu hose,hatibagiwe Abanyarwanda baba mu mahanga, hanyuma ibyo bipimo bigasuzumwa n’abahanga mu mateka, abahanga mu mibanire y’abantu, abahanga mu bukungu, abahanga mu mutekano, n’abahanga mu bya politiki, ikivuyemo kigahurizwa hamwe, akaba ari cyo gishingirwaho mu gufata ibyemezo binogeye Abanyarwanda bose.
Iri sesengura rero ridashingiye ku mibare gusa, ahubwo rishingiye ku buryo abanyarwanda batanze amakuru ashingirwaho mu nyandiko, niryo ryatugeza ku bipimo nyakuri by’ubumwe n’ubwiyunge.
Reka rero twizere ko iriya Minisiteri yatekerejwe nyuma y’imyaka 27 kuko hakigaragara ibikenewe gukorwa. Byaba ari na byiza hongewemo gutuma Itangazamakuru riha urubuga Abanyarwanda bose kugira ngo baganire ku mibereho yose y’igihugu. Itangazamakuru rikomeza guha ijambo abantu bamwe, ntacyo ryagezaho u Rwanda. Hakwiye Itangazamakuru ridaheza kuko ibitekerezo bitica, ahubwo byubaka iyo bihawe umurongo mwiza. Nta terambere twakwitega igihe haba hacyumvwa ibitekerezo by’abantu bamwe kandi bake cyane.
Kuki FPR yaba yashyizeho iyi Minisiteri ?
Biragoye kumenya impamvu iyi mininisiteri yashyizweho.Kugira umuntu azimenye ni uko yaba aba mu bwiru bw’agatsiko ko muri FPR. Gusa hari impamvu zihurirwaho n’abasesenguzi benshi, bahise batangaza bumvise Minisiteri nshya itarahise ishyirwaho FPR ikimara gufata ubutegetsi mu 1994.
Abasesenguzi rero bahera ku bintu bine (4) bishobora byarabaye imbarutso yo gushyiraho iriya Minisiteri:
- Kwiyongera k’ubuhezanguni (extremism): Ibi ubirebera ku bicicikana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane ibinyuzwa kuri Twitter na Facebook. Ubirebera kandi kuri commentaires zishyirwa ku nkuru ziba zasohotse kuri murandasi. Usanga umunyakuru bitewe n’uwo yaganiriye nawe, ashobora kwitwa Ikigarasha cyangwa agashinjwa gukorera DMI, cyangwa akitwa ibintu bibiri kuko yaganiriye n’abantu badahuje ibitekerezo. Biroroshye kubona Abanyarwanda bataganira nk’abantu basangiye ejo hazaza h’igihugu. Ahubwo ubona ko bagabanyije mu bice bibiri.
- Ubwiyongere bw’abantu barwanya Leta cyane cyane baba hanze (external Opposition):
Usanga mu bihugu byo mu Burayi n’Amerika, abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kigali bakomeje kuyotsa igitutu. Birashoboka ko hakorwa diplomatie ya bucece, abafite ibyo banenga bakegerwa, bagashyirwa mu butegetsi, kuko usanga nta n’icyo ibitekerezo byabo byakwica, ahubwo byakubaka. Iyi nayo ikaba indi mpamvu abasesenguzi basanga yatumye hajyaho Minisiteri ishinzwe kubaganiriza, ngo nabo bagire aho binyagamburira. Imitwe myinshi itavuga rumwe na Leta ya FPR, nabo ni Abanyarwanda bakeneye gutanga ibitekerezo byabo, kuko ntacyo ibitekerezo byubaka bitwara igihugu, ahubwo biracyungura.
- Igitutu cy’Abanyapolitiki bari mu Rwanda (Internal Opposition): Usanga abanyapolitiki batavuga rumwe na Leta ya Kigali nka ba Madamu Ingabire Victoire Umuhoza, Me Ntaganda Bernard n’abandi bakorera i Kigali badahwema gusaba Leta ya Kigali urubuga rwo kugaragarizaho ibitekerezo byabo, mu rwego rwo kubaka u Rwanda.
- Amateka yagoretswe ku bushake agatuma ibipimo by’ubumwe n’ubwiyunge bitagerwaho: Urebye neza ibipimo bya 94.7% bitangwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, usanga nta kuri kurimo kuko no mu bihugu bimaze igihe kinini bitarangwamo intambara nka Suède, Norvège, Finlande, n’ibindi, ntabwo ibi bipimo barabigeraho. Ntibyakumvikana rero ko u Rwanda rumaze imyaka 27 ruvuye muri Jenoside rwaba rugeze kuri ibi bipimo byo hejuru. Nta kindi kibiri inyuma uretse kugoreka Amateka byakozewa na FPR.
Izi rero nizo mpamvu zahurijweho n’abasesenguzi, ariko kumenya impamvu nyakuri zashingiweho byasaba kwegera abashinzwe Itumanaho n’Itangazamukuru muri Perezidansi, dore ko nabo ari bashya, bashyiriweho rimwe n’iyi Minisiteri, bakaba bashobora gutanga impamvu za nyazo zihishe inyuma y’ishyirwaho ry’iyi Minisiteri.
Mu gusoza rero twavuga ko iri tangazo ryazanye ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri bikomeye kurenza ibindi byose byafashwe muri iyi myaka itanu ishize. Nta gushidikanya ko bitapfuye guhutiraho, bifite icyo bihishe.
Minisiteri iri muri Gahunda ngari yo gutekinika
Kuri iyi Minisiteri rero nta wabura kwibaza icyo ije kumara kitakorwaga na za Komisiyo yaba iy’Ubumwe n’Ubwiyunge yagiyeho mu 1999, ndetse n’iyo kurwanya Jenoside yagiyeho muri 2000. Hakanibazwa niba zizavaho cyangwa zizagumaho zikabarirwa muri iyo Minisiteri nshya. Ariko byose ntacyo byatanga igihe FPR yaba igikomeje kwimakaza itekinika ryayo. Byaba bije kongera isesagura ry’umutungo wa rubanda gusa.
Ikindi cyatumye abantu bibaza cyane kuri ibi byemezo ni impinduka zabaye muri Perezidansi ahashyizweho Umunyamabanga wihariye wa Perezida, Irene Zirimwabagabo, umwungirije, Keuria Sangwa, umwungirije ushinzwe Itumanaho, Stephanie Nyombayire, umujyanama mu bya gisirikare, Lt. Col. Regis R. Sankara, umuyobozi w’ibiro bya Perezida, Juliana Muganza n’umuyobozi mukuru ushinzwe Itumanaho, Vivianne Mukakizima. Hanashyizweho kandi ushinzwe gusesengura amakuru muri MINALOC, Peacemaker Mbungiramihigo unasanzwe azwi cyane mu Itangazamakuru kuko yayoboye Rwanda Media High Council, n’abandi batandukanye muri za Minisiteri zinyuranye. Bose nta kindi bagiriyeho uretse gufasha FPR gutekinika.
Nta ubumwe bushoboka icumu ritarunamurwa
Urwego, tumaze kuvugaho, rwa Perezidansi umuntu yafata nka “Center of Power”, rukwiye kureka guca Itangazamakuru mo kabiri, amakuru agahabwa uyakeneye nta vangura no gucamo ibice Abanyarwanda.
Mu myaka ishize twagiye tubona abantu bajya imbere ya agatsiko ka FPR bakihakana abo bava indimwe ngo kuko bagiye ku uruhande rwa abatavuga rumwe na Leta bagakomerwa amashyi. Mu Rwanda kandi umuvandimwe aneka undi, umwana atinya se na nyina agatinya uwo yibyariye akajya ku bise. Ibi byose ikibitera ini icumu rya FPR yanze kunamura. Ubumwe ntibushoboka icumu ritarunamurwa. Iyi minisiteri impamvu zayo nyamukuru ni impungenge za FPR kubera Abanyarwanda badagikozwa itekinika ryayo.
Imana y’u Rwanda nikomeze irureberere kandi irurinde!!!
Umwanditsi wa Ndabaga TV