Minisitiri w’Ubuhinzi n’ubworozi Dr.MUKESHIMANA Geraldine yeretse abarozi ko ibibazo bafite bitaraje ishinga Leta ya FPR.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr MUKESHIMANA Geraldine,politiki y’ikinyoma igiye kuzamugamburuza! Nta mubyeyi washobora isisibiranya rya FPR-Inkotanyi!

 Hashije imyaka irenga icumi mu Rwanda hatangijwe gahunda yo kubaka amakusanyirizo y’amata mu turere dutandukanye tw’igihugu cyane cyane ahiganje ubworozi bw’inka zitanga umukamo nka Nyagatare,Gicumbi,Rwamagana…mu rwego rwo gufasha aborozi mugukusanyiriza hamwe amata y’inka zabo, agapimwa ubuzirantenge, agashakirwa isoko ndetse bakanegerezwa serivisi nkenerwa zaburi munsi  muguteza imbere ubworozi bwabo.

Kuva gahunda yo gukwirakwiza amakusanyirizo yatangira hagaragayemo ibibazo by’itangwa  ry’amasoko yo kuyubaka ndetse no kugura ibikoresho by’ibanze  bikuruwe n’umurage mubi w’ubutegetsi bwa FPR wo kwigwiza ho imitungo ndetse no gukoresha abanyabumenyi buke hagendewe kucyene wabo; n’aho amwe mu makusanyirizo yuzuriye, gutangiza amakoperative azayakoreramo habayemo ikosa ryo gukora poropagande mu borozi bizezwa ibitangaza .

Koperative zirahinda, FPR ibibonye iti sinahatangwa  abayoboke bayo mu duce zirimo baraziyobora ubundi bavanamo ayabo barigendera izifunga zirafunga , izindi zisigara zicumbagira. Inkubiri y’imishinga nka EADD(East African Dairy Development), Land o’ lakes iza  kuzizahura birayinanira no kugeza ubu PASP(Post harvesting Agribusiness Support Project) , RDDP(Rwanda Dairy Development Project), Heifer International yaraniwe kuko aho gufasha abaturage usanga amafaranga menshi agendera mu bakozi badashoboye bahora bagaruka  mur’iyo mishinga kubera ikimenyane aho kuyafashisha aborozi

Rimwe mu makusanyirizo y’amata ryo mu Murenge wa Nyange ho mu Karere ka Ngororero.

“Nta gutekinika m’ubworozi koko!” kuri uyu wa kabiri taliki 19/03/2019 Dr. Mukeshimana Gerardine yeretse abanyarwanda ko ntawubariza amata ku kimasa,  ubwo yabwiraga  abadepite ko ikibazo  amakusanyirizo afite  ari amashanyarazi adahagije,ariko nk’abanyarwanda twakibaza niba na ziriya ntiti zatoranyijwe kudasimburwa muri MINAGRI ndetse no muri RAB yasanzemo  nazo ariko zibibona? Byaba biteye agahinda kuko nta mu nyarwanda utazi ukuri!Dore bimwe mu bibazo yirengagije :

  • Imicungire mibi itagira gikurikirana ,
  • Abayobozi bakoperative z’aborozi batoroye n’ikirondwe,
  • Amacakubiri mu buyobozi no mu banyamuryango b’amakoperative y’aborozi biturutse ku kwivanga kwa FPR,
  • Kwiharira amasoko y’amata n’ibiyakomokaho kwimitswe n’Inyange Ltd ya Jeanette Kagame  binaniza ba Rwiyemezamirimo mu bucuruzi  ndetse no mu gutunganya amata n’ibiyakomokaho,
  • Ikimenyane mu gutanga amahugurwa mu borozi,
  • Kwivanga kwa Reserve Forces mu mishinga igamije guteza imbere ubworozi,
  • Imyumvire y’aborozi bifite bumva ko amakusanyirizo ari aya rubanda rugufi itizwa umurindi n’inzego z’ubuyobozi ihombya amakusanyirizo,
  • Imikoranire mibi hagati ya RCA (Rwanda Cooperative Agency), MINICOM na MINAGRI.

Bajye babeshya abandi naho twe abaryankuna twiyemeje gukubitira ikinyoma cy’ubutegetsi bwa FPR n’abacanshuro  bayo ahagaragara. Nibarekeraho kwimika ibinyoma biyibagiza akababaro k’abanyarwanda!!!

Byamukama Christian

Komiseri Wungirije ushinzwe Itumanaho