MISS RWANDA : URUGERO RWUKO ABAHUTU N’ABATUTSI BADAFITE UBURENGANZIRA BUMWE MU RWANDA

Spread the love

Ntawiswe umuhutu wemereye kuyijyamo!





Yanditswe na Nema Ange

Bimaze kumenyerwa ko FPR n’abambari bayo biyita intore nyamara twerekanye neza ko izi ari intozo nta ntore zizirimo kuko nta butore buzirangwaho. Imwe yitwa Rameck Gisanintwari yazivuyemo yerekana ko FPR itagamije ubumwe bw’Abanyarwanda, ko ahubwo ari amacakubiri ashingiye ku bwoko, kugeza n’aho abiyamamariza kuba aba Misses bahura n’urwo Mwiseneza Josiane yahuye narwo igihe yiyamamazaga.

Uyu Gisanintwari si mushya kuko yaje agera ikirenge mu cya bagenzi be bakomeje gukwirakwiza amacacubiri ashingiye ku bwoko, muri bwa bucucu bwinshi bushingiye ku kinyoma cya Speke, kivuga ko Abanyarwanda badakomoka ahantu hamwe. Ese ubu birakwiye ko abana b’u Rwanda bakomeza kurebera ku mazuru?

Uyu wiyita Rameck Gisanintwari ntaho ataniye n’abandi bambari ba FPR Inkotanyi, biyita intore nyamara nta kindi bagamije uretse kubiba urwango mu bana b’u Rwanda. Uyu arakugendeye, ubwo hari hamaze gusohoka amashusho agaragaza abakobwa barimo guhatanira ikamba rya Miss Rwanda 2022. Ni nyuma y’uko hari hamaze gutoranywa abakobwa bazahagararira Intara y’Amajyaruguru, nyuma hagatahirwa gutoranya abazahagarira Intara y’Uburengerazuba, aho iki gikorwa cyabereye ku Gisenyi, hakitabira abakobwa 40.

Nyuma y’uko aba bakobwa bagaragariye ku mbuga nkoranyambaga, uyu mwambari wa FPR yatoranyijemo abakobwa babiri ashingiye ku ngano y’amazuru yabo maze amafoto yabo ayashyira ku mbuga zose akoresha avuga ko badakwiriye kuba Miss Rwanda, ko ahubwo ikibakwiriye ari uguhinga amashyamba. Mbega akaga.

Icyo uyu murenzamase wa FPR yanditse kuri Twitter kiragayitse ku buryo nta mukunzi w’u Rwanda wakirebera ngo areke kucyamagana. Yaragize ati “ Mwarakoze kwigirira icyizere, mukiyandikisha muri Miss Rwanda 2022, icyo cyizere cyonyine mwigiriye cyahagurutsa indege. Mugikoreshe mwiteza imbere mu guhinga amashyamba”. Ibi rero bitwibutsa ko amoko yo mu Rwanda atari amoko afite isano- muzi y’amaraso, ahubwo ibyiswe amoko byashingiye ku mibereho n’imyuga abantu bakora.

Ni uko abahinzi biswe Abahutu, aborozi bitwa Abatutsi naho ababumbyi bitwa Abatwa. Nyamara imigani myinshi ihuriweho n’Abanyarwanda yaremezaga ko Gatutsi, Gahutu na Gatwa bavukana.

None se Banyarwanda, Banyarwandakazi, ubu aka kanya twibagiwe amagambo yabwiwe Mwiseneza Josiane ubwo yitwaga ingagi, mu 2019, bashingiye ku mazuru ye? Ubu se twibagirwe Hon. Dr. Frank Habineza ashinjwa kuba ingagi? Nyamara yaratuje arahembeshwa igitiyo. Uzumve yongere avuge nabi FPR ihora imukamira. Yakwemera akagurisha n’abana be yibyariye agatanga imisanzu muri FPR, kandi yitwa ngo yashinze ishyaka rya opposition ryitwa Democratic Green Party for Rwanda (DGPR), ariko ibyo yarishingiye ubanza yarabyibagiwe kuko ataracikwa na rimwe ngo avuge ku Bidukikije. Akumiro ni agacuma, akeso bakoramo! Ubu se uyu mudepite wumva Abahutukazi biswe ingagi, kuki atavuga ngo zikamwe ayo zitahanye!

Mu 2019, Mwiseneza Josiane yiswe Interahamwe yaje muri Miss Rwanda, nyamara ababimwise bose nta n’umwe wabihaniwe. Byaramenyerewe ko mu Rwanda utuka Abahutu agororerwa, wakomoza ku Batutsi ugacibwa umutwe. Ibi se nibyo bwa bumwe n’ubwiyunge bigeze kuri 94.7%? Byasetsa n’uvuye guta nyina.

Mu 2022 umugabo arihanukiriye ateruye abana b’abakobwa babiri muri 40 ati “aya mazuru yanyu ntiyemerewe kugaragara muri Miss Rwanda”. Byose FPR irabireba ariko ntacyo yakora kuko bayishimiye aho yaribwaga. Ubu Rameck Gisanintwari iyo avuze mwene izi mvugo zuzuye amacakubiri, haba hategerejwe ngo RIB imuhamagare, tumubone kuri za parades bamenyereye gucishamo abo babeshyera n’abo badashaka? Ubu se siyo ngengabitekerezo ya Jenoside yanyayo?

Guhinga si umurimo usuzuguritse kuko hejuru ya 93% by’Abanyarwanda batunzwe n’ubuhinzi. Ariko kuba umwana w’umukobwa yahagurutse iwabo, akaza kwiyamamaza muri Miss Rwanda, akwiye kwibutswa ko ari umuhutukazi, akavutswa amahirwe yemerewe? Ibi FPR irabibona ikishima kuko igamije gutanya abenegihugu.

Ni gute irushanwa ryitwa ko ryateguwe n’igihugu, abana babiri b’abakobwa bavutswa amahirwe mu gihugu kitwa ko kimirije imbere uburenganzira bw’abagore? Uyu Gisanintwari ateye ikibazo gikomeye ku Rwanda.

Amateka y’u Rwanda asesengurwa uko ari. Niba hari igice cy’Abanyarwanda kitiriwe ubwoko kuko ari abahinzi, uyu munsi kubwira abakobwa babiri ngo “mujye guhinga”, nta kindi bimenyesheje uretse kubibutsa ko ari Abahutukazi, hari aho bemerewe kugera n’aho batemerewe kurenga. Ngubwo ubumwe bw’Abanyarwanda.

Kumva ko uwaciyemo ibice Abanyarwanda, igice kimwe kikagaragara nk’igisuzuguritse kubera ubwoko kitihaye, tujye aho twemeze ko nta Mututsi uhinga? Ese guhinga bisuzuguritse bite bitunze isi yose? FPR irakabya cyane.

Icyo dukwiriye kwibaza ni uburyo umwambari wa FPR yatoranyije abakobwa babiri muri 40 akabohereza “guhinga amashyamba”. Iki ni ikibazo gikomeye kuko kitwibutswa amateka ya “Peuplement du Rwanda”, kuko dufite ibirari bivuga ngo “tumaze kwanda hanini, igihugu ni kigari”. Ibi byatumye ku kwaanda havaho u Rwanda, umurwa mukuru witwa Kigali. Ubu FPR iba yumva igamije iki mu kuzura aka kari karaboze kera? Ubu ntidukwiye gukanguka tukibuka aho amacakubiri yatugejeje? Abahutukazi bahezwe tubirebere?

Ibi bimaze igihe kinini, niyo mpamvu dukwiye guhumuka tukabona ko nta cyiza FPR yatuzaniye niba ivanye amoko mu ndangamuntu ariko abambari bayo bagakomeza kuyarebera ku mazuru, haba mu guhabwa amashuri, akazi ndetse no kujya mu myanya y’ubutegetsi, ni ubugoryi n’ubugome bukomeye FPR irimo gukora.

Amarangamutima ya muntu ni intwaro ikomeye FPR yifashishije mu gucamo ibice Abanyarwanda, ku buryo hari abasabitswe n’iyo ngengabitekerezo, bakayikwirakwiza mu bo babyaye, kuzabisubiza mu buryo bikazagorana. Ni iki iyo Gen Kabarebe yihereranye urubyiruko arubwira? Bimaze iki kwimakaza amacakubiri?

Abahanga mu mibanire y’abantu bemeza ko ugiye kumara igihugu ahera ku rubyiruko. Twe dusanga n’iyo FPR yavaho, tuzasigarana abantu bazima bake cyane, abandi bazaba barwaye indwara zo mu mutwe.

Iyo urebye intambara yabaye mu Rwanda itejwe na FPR, mu 1990-1994 igasozwa n’amezi atatu yaranze amahano ya Jenoside, usanga uruhare rwa FPR rutaba zeru. Ibi wabishingira ku bantu yishe aho yagiye inyura hose za Byumba, za Ruhengeri n’ahandi utabara, ikica Abihayimana i Gakurazo, igatsemba imbaga y’Abahutu n’Abatutsi bari bahungiye i Kibeho, igakomereza muri Congo, ikohereza abatekinisiye gukora Jenoside  na n’ubu ikica uyivuzeho wese, wiba amaherezo ukayabura. Ubu se twemere dupfire gushira kandi hari uburyo bwo kwirengera no guharanira kwisanzura ?

Abanyarwanda barapfuye ku mpande zombi, amaraso yatembye nk’inzuzi. FPR ntishobora guhunga uruhare rwayo. Imfumbyi n’abapfakazi buzuye mu gihugu. Aba bose bagwije agahinda k’indengakamere, kandi ububare ntibugira ubwoko. Nyamara abapfushije FPR yanze ko bose bibuka kimwe. Hari abemerewe kwibuka n’abatemerewe kwibuka. Icyo FPR n’abambari bayo bakora ni ugucisha ijisho mu baturage, babona batangiye kubana neza, bakazamura undi mwuka wo kubaryanisha muri gahunda ya “Divide ut imperes” cyangwa “Diviser pour régner/ Divide and rule”. Ibi nibyo bishimisha FPR kuko iba yumva ari byo byayigumisha ku butegetsi. Nyamara se ibi bizamara igihe kingana iki? Aka nk’ako guhumbya karahagije ngo ikinyoma kirangire!

Kubona abantu nka ba Tom Ndahiro, Ingabire Marie Immaculée, Tito Rutaremara n’abandi bambari ba FPR birirwa bigisha amacakubiri nyamara bakishimira icibwa ry’umutwe wa Nyamihirwa cyangwa Mutagatifu Kizito Mihigo, waranzwe no kwigisha ko abapfushije bose barira kimwe, ni agahinda gakomeye, umukunzi w’u Rwanda wese adakwiye kwihanganira. Ni iki gikwiye ngo Abanyarwanda babone ko bahemukiranye basase inzobe? Hakwiye impuruza zingana zite ngo Abanyarwanda bumve ko ari bene mugabo umwe, bavukana?

Iri shyaka riyoboye u Rwanda rizi neza amabi ryakoze, ntiryakwihanganira ko abana b’u Rwanda bakwiyunga, kuko yaba ari yo marembere yaryo. Ubu icyo rikora ni ugukomeza gukongeza umwiryane, kugira ngo ejo abana b’u Rwanda bataziyunga bakayiviraho inda imwe. Ariko bitinde bitebuke bizaba ku manywa y’ihangu.

FPR irabizi neza ko abantu bashinjwe ibyaha bya Jenoside bahanwe, n’abatarahanwa umutimanama wabo ubacira urubanza, ariko icyo igambiriye ni uguhora igonanisha imitwe abarokotse ubu bwicanyi kugira ngo babirangariremo, ikomeze ibayobore. Umunsi ukuri kose kw’ibintu kwagiye hanze FPR izashwekura yiruke.

Iyi rero niyo mpamvu FPR ihora iteka ishishikajwe no kuryanisha bene mugabo umwe. Amacakubiri y’abana b’u Rwanda ni inyungu ikomeye kuri FPR. Bitari ibyo izakomeza yice Abanyarwanda abandi barebera. Bitwaza amoko bakaza nk’abaje gukemura ikibazo nyamara nta n’icyo bakemura. Amaraso ntahera. Buri wese wishe undi amuziza uko yavutse azabibazwa byaba ejo cyangwa kera.

Ni gute FPR ifata abapfakazi babiri umwe ikamubwira iti “ihangane”, undi iti “ntiwemerewe kuvuga ibyawe”? Ese aba bapfakazi babiri FPR irashaka ko babana mu buhe buryo? Ikinyoma cyarambiranye!

Abantu bose biciwe n’Inkotanyi bagerageje kubigaragaza bose barishwe abandi barafunzwe. Ubu abagize agahinda kubera ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ariko bakakarenga bakavuga ko n’Abahutu bishwe bakeneye kwibukwa, bose barabizize. Ni gute uwari mu bihanganishwa wagize impuhwe zo kuvugira abatemerewe kwibuka abiryozwa akicwa cyangwa agafungwa? Ni muri urwo rwego hishwe Mutagatifu Kizito Mihigo, Niyomugabo arabizira, Déo Mushayidi abifungirwa ubuziraherezo. Ni nde utemerewe kugaragaza agahinda ke? Dukore iki ngo ubabaye wese yemererwe gutaka? Niba Aimable Karasira wiciwe n’Inkotanyi atemerewe gutaka azaganira iki na Callixte Nsabimana Sankara wiciwe abe n’Interahamwe?

Twe rero dusanga uwiciwe wese akeneye gutaka kandi akibuka abe nta komyi. Mushayidi watinyutse kuvuga ko mu gisirikare yahozemo bishe abantu, agakururirwa mu gereza, ubu mu by ’ukuri yazize iki? Mutagatifu Kizito Mihigo avuze ati “urupfu ni cyo kibi kiruta ibindi”, bati “ngwino ucibwe umutwe”. Amaherezo ni ayahe? Umuntu wese nakomeza gutaka ko yiciwe bakamukururira muri gereza hazacura iki?

Ku bana bakiri bato batabonye amahano yabaye kuva mu 1990 kugeza mu 1994, baba batangiye kwibonamo bagenzi babo, FPR ikabazanamo amacakubiri iba igamije iki? Ubu si ikimenyetso ko itabakunda? None uyu umuntu arikora akavana abana babiri b’abakobwa muri 40, agashingira ku mazuru gusa, akabahindura Abahutu, akumva batemerewe kwiyamamariza kuba Miss Rwanda. Kuki FPR yumva abatwikiwe mu 1959 bavuga agahinda kabo ariko abiciwe mu 1973 baka batemerewe kubivuga? Ese agahinda kagira ubwoko???

Utu tugambo twiza FPR yirirwa irisha ngo za “ngwino urebe ugende uvuge”, ngo za “visit Rwanda” n’utundi nk’utwo tudashinga twaraturambiwe. Mu gihe FPR yateraga u Rwanda byiswe kurubohoza none Abanyarwanda bose babayeho baboshye mu Rwanda, abahagurutse guharanira uburenganzira bwabo bakabyita “kwangisha ubutegetsi abaturage”.

Ibi byo kwita abaharaniye uburenganzira bwo ko bagiye mu mutwe w’iterabwoba turabirambiwe! Ubu se wavuga ko Paul Rusesabagina afunzwe azira iki? Uwashyira Paul Kagame na Paul Rusesabagina mu butabera buboneye, wasanga umunyabyaha ari nde? Nyamara uvuze wese ngo nacibwe umutwe?

Tuzakomeza duharanire ko Abanyarwanda bibona nka bene mugabo umwe. Uyu mugabo wohereje abana b’abakobwa babiri muri 40 kujya guhinga amashyamba nyamara iyo hagira uwohereza umwe kuragira, RIB yari kuba yahagurutse yashikoye. Ibi byo kurebera abantu ku mazuru byararambiranye. Tubyamagane. Nyaguhingisha igiti yananiwe kuvuga ibitagenda, aza yohereza abana b’u Rwanda guhinga amashyamba. Mu gusoza rero twavuga ko mwene aba bantu ntaho bageza u Rwanda hatari mu rwobo rwa Bayanga!

Nema Ange