MOODY’S : YEREKANYE KO HARI IMPUNGENGE KU ICYEREKEZO CY’UBUKUNGU BW’U RWANDA

Yanditswe na Ahirwe Karoli

Ikigo gitanga amanota y’ubukungu Moody’s cyatangaje ejo ku i tariki ya 13 Ukwakira 2020 ko cyagabanyije amanota y’ubukungu bw’u Rwanda, aho icyerecyezo cy’ubukungu cyavuye ku manota « stable – adahindagurika » akajya kuri « negative – azahinduka mu buryo bubi». K’urundi ruhande amanota y’ubushobozi bw’u Rwanda bwo gufata umwenda yagumye kuri B2.

 Kuri iki kigo, ayo “amanota mabi” aturuka ku ngaruka z’icyorezo cya coronavirus k’ubukung bw’u Rwanda. Biteganijwe ko Covid-19 izagira ingaruka zirambye ku nzego zimwe na zimwe z’ubukungu bw’igihugu, cyane cyane ubwikorezi n’ubukerarugendo, ibyo bikaba bizahombya Leta y’u Rwanda ku shoramari rya mbere ya Covid-19.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana ati umubare w’ubukerarugendo uzagabanyukaho 30% gusa, itekinika ?

Ukuzamba k’ubukungu bw’u Rwanda, kuzagira ingaruka ku ingennamigambi ry’imali nkuko Moody’s ibigaragaza, ibyo bikaba bishyira mu manegeka ubushobozi bwa Let aya Kagame bwo kwishyura umwenda munini yafashe.

Kuba u Rwanda rwagumanye amanota “B2”, ni uko icyo kigo kibona ko u Rwanda ruzakomeza kugira amahirwe yo guterwa inkunga m’ubukungu nubwo ibikorwa rukeneyemo gushora imali bikomeje kwiyongera.

Nk’uko iki kigo kibitangaza : « Inkunga yo hanze itangwa n’ibigo byinshi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu iterambere bizafasha mu gukemura ibibazo bya guverinoma bikenewe kandi bigabanye umuvuduko mu gukenera amafaranga».

Kandi Amanota B2, iki kigo cyashingiye ku bikorwa bya guverinoma yerekana uburyo bwo guteza imbere politiki n’imicungire myiza y’ubukungu, ikoresha inkunga y’ibigo mpuzamahanga ziyiha. Aya manota kandi azirikana ko ubukungu bw’u Rwanda bushobora kujegajera bitewe ahanini n’ingaruka za politiki mbi u Rwanda rufite, cyane cyane mu buryo bwa politiki yo hanze y’igihugu.

Moody’s yasobanuye kandi ko ishobora kongera kugabanya amanota y’u Rwanda, politiki y’u Rwanda yo hanze ntidahinduka.

Ikigatangaje ni uko iki kigo kigendara ku mibira itekinitse ya FPR. Ko ubukungu bw’u rwanda buri mu manegeka twari twarabitangaje kuva kera. Turabibutsa ko Kagame aherutse gutanga inkunga ayikuye mu ideni yafashe mu izina ry’Abanyarwanda. Aya manota mabi ashobora kutazazamuka.

Kagame ideni yafashe mu izina ry’abanyarwanda aritanzemo inkunga

Ahirwe Karoli