MOZAMBIKE : ABACIVILI BARI MU TURERE RDF YAFASHYE KO BATAVUGWA ?

Spread the love




Yanditswe na Mutimukeye Constance

Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 30 Nyakanga 2021, CDD, ikigo kitegamiye kuri Leta giharanira iterambere rya Demokarasi muri Mozambike, gihagarariwe na Adriano Nuvunga uvuga rikijyana mu ba diplomates bo muri Mozambike, cyabajije impamvu Ingabo zu Rwanda zivuga ko bishe inyeshyamba 14, ariko ntibavuge ku bikomere cyangwa ku imfungwa zi intambara ndetse no ku Abaturage babaga mu duce iyo twita KDF (Kagame Defense Forces) yafashe.

Kuri icyo kigo, ingabo zi gihugu icyo ari cyo cyose, aho zitandukanira ni iterabwoba ni ugukurikiza amahame yu ubutabazi. Icyo kigo kiragira giti : “Ingabo zisanzwe, tutitaye ku gihugu bakomokamo, bategekwa kubaha amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu mu bikorwa byayo bya gisirikare.  Ibyo bituma ingaruka zamakimbirane yitwaje intwaro zigabanyuka.” Muri ayo mahame harimo kurinda abatitabira imirwano. Urugero ni abakomeretse cyangwa abarohamye mu bwato, abarwaye cyangwa abajyanywe ari imbohe zi intambara. Icyo CDD itazi cyangwa izi nuko kugeza kuri uyu munsi ntawuramenya imfungwa zi intambara APR yafashe, mu ntambara zo mu myaka ya 90, aho ziherereye. Ibya abacivili byo uwasomye Mapping Report arabizi.

Tugarutse ku abacivili bari basanzwe baba mu bice inyeshyamba zifite, niho CDD ihera ibaza niba aho imirwano yabereye nta abacivili bari bahari? CDD ibaza uko bibabye ari byo, ingabo za KDF zaba zarabyitwayemo ?. Ikomeza ibaza niba ingabo zu U Rwanda zikorana na abasivili kuko mu bice bya kure nka Mocímboa da Prai, bizwi ko mubirindiro bimwe byari bifitwe ni imitwe yi iterabwoba harimo abasivili bahisemo kubana nazo, “ni ngombwa rero kumenya gutandukanya uwiterabwoba nu umusivili”, nkuko CDD ibivuga.

Undi wabajije icyo Kibazo ni Zenaida Machado, umushakashatsi ufite uburambe mu kazi muri Human Right Watch, wagize ati : “Cyiratangaje, icyegeranyo RDF yatanze ku bikorwa byakozwe ni ingabo zu u Rwanda muri Mozambike mu ntara ya Cabo Delgado. Ingabo zo muri Mozambike zari zikwiye kwiga uko itumanaho rikorwa. Ku urundi ruhande, nari kwifuza kumva niba barahuye na abaturage mubitero bagabye nuko babyitwayemo”.

Ibyo bibazo birimo birazamuka, nyuma yaho hashize ibyumweru bitatu gusa KDF igeze muri Mozambike, umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda aherutse kwerakana ibikorwa byagezweho hagati ya 24 na 28 Nyakanga mu mashyamba ya Cabo Delgado. Umuvugizi wa KDF yavuze ko mu minsi itanu, byibuze inyeshyamba 14 zishwe na Abanyarwanda bari mu rugamba mu turere twa Mbau na Awasse, duherere ahitwa Mocímboa. Hanatangajwe kandi ko mu ngabo zu u Rwanda hakomeretsemo umuntu umwe.

Gusa harahiswahiswa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, bivuze ko ayo makuru ataremezwa ni inzego zu Ubuyobozi ko hari abasirikare benshi bu u Rwanda bapfiriye mu mirwano ariko Leta ya agatsiko ka FPR igendera ku binyoma ikaba yaranze kubitangaza.

Urugamba FPR yashoyemo abana bu u Rwanda mu ntambara umunyamozambike arwana nundi munyamozambike, amakimbirane abasesenguzi benshi bemeza ko gukoresha intwaro bidahagije ahubwo ko hakwiye gushaka igisubizo cyinyuze mu biganiro ari ukuvuga icya politiki, rukomejwe kuvugwaho byinshi. Urugero ni isesenguzi rya Rugema Kayumba, yanditse kuri Facebook. Ubwo busesenguzi twabushyira mu bice bibiri. Icya mbere ni amakuru Rwigema Kayumba afitiye ibimenyetso  twe tudafite. Icya kabiri ni ubusesenguzi buri Munyarwanda yakwikorera. Rwigema Kayumba akaba yavuze ko kuva RDF yagera muri Mozambike :

1.1. Abasirikare nta communication bafitanye kuko haba sataliti cyangwa telephone, ibyo byombi ntibarabasha kubona generators.

1.2. Bagereye mubico buri munsi barabica namwe muzi uko kigali ikunda intumbi kurusha za Kagoma nibyo bakabaye berekana. (Aha nanone ni ibimenyetso twe tudafite).

2.1. Ntibibaho ko inyeshyamba zigaba igitero ngo kibure kwica umwanzi kuko ziba zamutase mbere yo kumutera.

2.2. Ntibibaho ko inyeshyamba zitega igico umwanzi ntizimwice ngo zinamwambure kuko zitega igico zizi umwanzi uko agenda, uko angana, nubutabazi uko bwamugeraho. Rero ibico byinyeshyamba bihitana umwanzi, Rwivanga arabeshya.

2.3 RDF ntifite ibikoresho bihagije kuko ntabyo batwaye umwanzi ntacyo bamurusha murwego rwibikoresho urugero indege,imodoka zimitamenywa zintambara ndetse nimbunda zirasa ikibatsi kinshi.

Aha reka tubibutse ko KDF yagiye kurugamba mu ndege ya gisivili ya RwandAir, aho ibindi bihugu nka Afurica Yepfo cyangwa Botswana byagiye mu ndege za gisirikare.

  • RDF yagiye mugice itazi inyeshyamba ziri iwabo, ni abantu barwanira iwabo barwana intambara yabo. Iyo bahagurutse [KDF] abaturage babwira inyeshyamba zikihindura nkabandi baturage, zikaza kubarasa barushye badafite agatege.

Aha ikigamijwe si ukwemeza ibyo Rugema Kayumba avuga ahubwo gushishikariza buri wese kwitekererezara kugirango Kigali itazakomeza kudutamika ibinyoma. Ikindi iyi ntambara umuntu yayigereranya niyo muri Mali cyangwa Afghanistan, intambara zirwanwa na abasirikare bi ibihugu birusha imbaraga zi intwaro u Rwanda nku Ubufaransa cyangwa Leta Zunze Ubumwe za America, intambara zimaze imyaka myinshi zitarangira.

Twihanganishishe Abana bu u Rwanda bashobora kuba baraguye muri iyo ntambara.

Constance Mutimukeye