Yanditswe na Mutimukeye Constance
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Africa Intelligence cyejo ku i tariki ya 24 mutarama 2022, Umuyobozi w’ikigo Total Energies, Patrick Pouyanné, azajya mu Rwanda gushimira Paul Kagame kuba yarohereje abana b’u Rwanda gutanga amaraso yabo kugirango Ubufaransa bushobore gukomeza gusahura Afurica.
Mu ncamake iyo nkuru ivuga ko kugirango Total Energies isubire gushaka gazi muri Mozambike, hakenewe ko muri kilometero 30 z’Afungi, ahazaba hari uruganda rwo gutunganya gazi , hazaba hacunzwe n’ingabo z’abanyamahanga kubera Total Energies itakizeye ingabo za Mozambike. Icyo kinyamakuru kivuga ko icyatumye Total Energies yitegura gusubira muri Afungi, aruko ingabo z’u Rwanda zemeye kuhaguma. “Kuba ingabo za Kagame ziri mu ntara ya Cabo Delgado bimushyira heza imbere y’ubutegetsi bwa Maputo ndetse nubuyobozi bwa Total”.
Ikibazo nyamukuru gihari kikaba ari uzariha ikiguzi cyo kohereza ingabo za Kagame muri Mozambike kuko kuri ubu ataramenyekana, icyo kinyamakuru kiravuga ko kuri uyu munsi u Rwanda ruriha miliyoni 20 z’amadolari y’america buri kwezi, umuntu agereranyije, kandi ko Kagame yavuze ko adashobora gukomeza kuriha icyo kiguzi gutyo akaba yarasabye abafatanyabikorwa ba Mozambike gutangira gutanga umusanzu wabo.
Ingabo za Kagame zatangiye ari 1000 none abasirikare n’abapolisi bari muri Mozambike bageze ku 2500. Hanavugwa kandi ko Ubufaransa bwaba ari bwo buriha u Rwanda. Aha niho umuntu yakwibaza niba Total Energies igiye gutangira kuriha ikiguzi cyo kohereza ingabo za Kagame muri Mozambike, ikabikora ishora imali mu Rwanda. Umusesenguzi kuri Facebook yavuze ko “Gusa bizayisaba kwitonda kuko amategeko atemerera Total Energies gutera inkunga abasilikare bi kindi gihugu haba ku buryo buziguye nu butaziguye”.
Constance Mutimukeye
HAAA komutavuga ko KAGAME abakubise incuro ubu mugiye kuyerera nta UGANDA, RDC, MOZAMBIQUE hose yabamenye
taha mwishikane ubundi murashira