Yanditswe na Mutimukeye Constance
Nkuko tubikesha ikinyamakuru Evidencias cyejo ku i tariki ya 18 Mutarama 2022, cyo muri Mozambike, Guverinoma yahakanye kuba hari ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Niassa.
Ibyo bikaba bivuzwe mu gihe Perezida yari yaratangaje ko ingabo z’Abanyamahanga zifite uburenganzira bwo kurwanya iterabwoba mu gihugu cyose. Ijambo yatangaje nyuma yaho imitwe ikoresha intwaro igabye ibitero mu ntara ya Niassa. Mu magambo ye Nyusi yari yagize ati : “inshuti zacu zakoze kuburyo zitegura mu kurwanya iterabwoba muri Mozambike, kandi kuri bo ntibivuze gusa mu karere ka Cabo Delgado”. Iterabwoba nirirasa iburyo cyangwa ibumoso, tuzarihasanga. Umwanzi arimo kwimukira mu turere akeka ko tuzamuhira ariko azahahurira ni igisubizo gikwiye.”
Hagati y’ukwezi kwa karindwi nukwa cumi na kabiri, ingabo zifatanyije ibikorwa zongereye imbaraga mu kurwanya iterabwoba. Muri ayo mezi, imitwe ikoresha intwaro yaratsinzwe kandi ni ibirindiro byayo birasenywa mu gihe yo yimukiye mu ntara ya Niassa. Judite Massengele, Guverineri wa Niassa, yegereye abaturage anyomoza amakuru yavugaga ko ingabo z’u Rwanda zaba ziri muri ako karere, aho yagize ati : “Ubuyobozi bwa gisirikare bwo mu ntara ya Niassa, bwongereye imbaraga ahantu haboneka nkahoroshye gutera. Hanabayeho kandi kongerera ubushobozi bw’ingabo za Mozambike FADM kugirango zikumire ibyo bitero”.
Mu kwezi kwa cumi numwe imitwe ikoresha intwaro yagabye ibitero mu ntara ya Niassa, ibitero byateye ubwoba mu baturage biba ngombwa ko bahungira mu ma karitsiye aboneka nkarushua andi umutekano. Karitsiye ya Mecula niyo yagabweho ibitero kurusha izindi ariko Minisitiri yijeje ko nta kibazo cy’umutekano abaturage bafite, kubera ko ingabo z’igihugu ndetse n’inzego z’umutekano zihari.
“Muri rusange abaturage bafite umutekano kandi urinzwe n’ingabo zo gutabara no kurinda umutekano FDS mu ma karitsiye menshi arimo nayagabweho ibitero”. Nkuko Massengele yabivuze, akanongeraho ko harimo harakorwa ibikorwa kugirango bakumire ugukwirakwira kw’ibikorwa by’iterabwoba mu tundi turere tw’Intara. Yagize ati “Ntabwo turakirangiza ariko tuzi ko hari ibikorwa bikomeje byo gushakisha amakuru y’ingirakamaro kugirango habeho gukumira ikwirakwizwa ryibyo bikorwa.” Kubijyanye na amakuru avuga ko hari ingabo z’u Rwanda mu turere tumwe tw’Intara ya Niassa, Guverineri yavuze ko “Ntabwo tubyemeza kandi ntabwo ari ukuri”.
Twanzura iyi nkuru, abasesenguzi bavuga ko Al-Shabab ibonye RDF igeze muri Mozambike yakoze amayeri yo gusiga ibirindiro byayo, ijya mu tundi turere, akaba ari nayo mpamvu itangiye gutera izindi ntara zo mu majyaruguru ya Mozambike. Ese Kagame azabona abasirikare bahagije bo gukwirakwiza igice cya Mozambike gikubye inshuro nyinshi u Rwanda? Ese Abafaransa bazakomeza barihe RDF mu gihe intambara yaba igeze mu karere katarimo inyungu zabo?
Tuributsa kandi ko intambara iyo ari yo yose ari ikimenyetso cy’ikibazo cya politiki kiba cyarananiranye kitarangizwa n’imirwano ahubwo n’ibiganiro.
Constance Mutimukeye