Mugihe Papa Francis, Umushumba wa Kiliziya Gatulika yageze i Maputo muri Mozambique abazaniye ubutumwa bw’Amahoro n’Ubwiyunge, mu birometero bicye mu majyepfo mu gihugu cy’abaturanyi ubushyamirane ni bwose hagati ya bamwe mu banyafurika y’epfo n’abanyamahanga bahakorera kubera urwango rushingiye ku kwanga abanyamahanga (Xenophobia).
Kuri uyu wa gatatu taliki ya 4 Kanama 2019 ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice ku isaha ya Maputo nibwo umushumba wa Kiliziya Gatulika Papa Francis yakiriwe ku kibuga cy’indege cya Maputo na Perezida wa Repubulika Filipe Nyusi, amuha ikaze mu rugendo rwe rw’iminsi 3 azagirira muri iki gihugu. Nyusi yaje kwakira Papa aherekejwe n’abahoze ari abakuru b’igihugu bakiriho aribo Joaquim Chissano , Armando Guebuza n’abafasha babo. Ibintu byiza tutigeze tugira amahirwe yo kubona mu Rwanda rwacu. Nkubu hari Pasteur Bizimungu wigeze kuba Perezida wa Repubulika ariko Kagame ntashobora gutuma ajya ahagaragara,usibye no kuboneka iruhande rwe!
Mu ijambo rigufi yavugiye ku kibuga cy’indege mu rurimi rw’Igiportigal gikoreshwa cyane muri iki gihugu, Papa Francis yagize ati “Mwahoze mu isengesho ryanjye, ndabahamagaririra mwese kwifatanya nanjye mu isengesho kugira ngo dusabe Imana Data wa twese, azane ubwiyunge bwa kivandimwe mu banyamozambike bose no muri Afurika yose, kuko aricyo cyizere cyonyine cy’amahoro akomeye kandi arambye!” Nyuma y’ubwo butumwa Papa yagiye mu modoka ye yabugenewe (Pope mobile), azenguruka mu mihanda ya Maputo asuhuza abantu uruvunganzoka bari ku mihanda bamupeperana akanyamuneza kenshi, mbere yo kwerekeza aho agomba kuruhukira (Apostolic Nunciature) muri iyi minsi itatu afite muri iki gihugu.
Mugihe Papa Francis avuga ubwiyunge bwa kivandimwe mu banyafurika nk’icyizere cy’amahoro arambye, hepfo gato muri Afurika y’epfo 7 bamaze kugwa mu mvururu zigiye kumara icyumweru muri iki gihugu, aho bamwe mu banyafurika y’epfo bigabije abanyamahanga bahaba cyane cyane abanyafurika bagenzi babo maze bakabatwikira amaduka, bakabasahura, bakabangiriza imirimo ndetse bakanicamo bamwe! Ibi byabaye cyane cyane mu duce twa Gauteng, Johannesburg Brixton, Sophiatown, Hillbrow, Alexandra, Pretoria n’ahandi .
Abanyamozambike nk’abaturanyi bahafi cyane kandi bafite abaturage benshi bakorera muri Afurika y’Epfo, kuva iyi ntureka yatangira bari kuyikurikiranira hafi, bameze nk’abaryamiye amajanja. Ku munsi w’ejo mu gihe bamwe bari ku mihanda bategereje Papa, abandi bari kuyindi mihanda bamagana urugomo ruri gukorerwa abanyamahanga muri Afurika y’Epfo!
Muri iki gitondo, abanyamozambike bashinzwe gutwara imyanda b’ahitwa Malhampsene, Matola, muri porovinse ya Maputo, bafashwe n’ishavu maze bazibira amakamyo y’abanyafurika y’Epfo bayabuza kwinjira mu muhanda (EN4) babahora ibiri kubera muri Afurika y’Epfo! Aba baturage batwitse amapine bituma amakamyo asubira inyuma. Ariko nyuma y’aho abashinzwe umutekano bahagereye, ubu twandika iyi nkuru ituze rimaze kugaruka.
Si abanyamozambique gusa babajwe n’ibirikubera muri Afurika y’Epfo, kuko abanyazambiya bamaze guhagarika gucuranga imiziki ya Africa y’Epfo ibiro n’amaduka bya MTN (Kompanyi ituruka muri Afurika y’epfo) nayo byatewe. Muri Nigeriya naho abaturage bagerageje gutera ubucuruzi bwa afurika y’Epfo (MTN, Shoprite…) ndetse banahamagarira bagenzi babo kutagura ibikorerwa n’ibikomoka muri Afurika y’Epfo. Si ibyo gusa kuko abanyanigeriya bo bageze n’aho basaba ibyihebe byo mugihugu cyabo “Boko Haram” kugaba ibitero kuri Afrika y’Epfo mu rwego rwo guhorera bene wabo bagiriye akaga muri icyo gihugu!
Abaturage batuye Mozambique ubusanzwe ni abanyamahoro,ariko iyo ubakoze mu jisho bihinduka ukundi. Iyo bataza kuba bafite Papa Francis nk’umushyitsi w’ikirenga, kuri iki kibazo k’ibiri kubera muri Afurika y’Epfo bakagombye kuba bakoze ibikomeye nk’uko byatangiye mu bindi bihugu!
NTAMUHANGA Cassien
Ijwi ry’Abaryankuna.