MOZAMBIQUE: Imigambi mibisha ya Kigali ikomeje kugaragarira buri wese.

Louis Baziga yavuye mu Rwanda ahunze…Yaje kureshywa ajya gusura u Rwanda,asabwa cyangwa ategekwa guhiga bagenzi be arabyemera. Yinjizwa mu cyama,ahabwa Pasport ahakana ubuhunzi…aba Perezida wa Diaspora! Yavanze Ubupasiteri n’ubucakura bwa FPR-Inkotanyi bimunanira byombi…

Iyi nkuru yateguwe n’umuturage uba Mozambique, nyuma yo gukurikirana inzira y’imigambi mibisha ya Kigali muri Mozambique.

Igihugu cya Mozambique cyakiriye impunzi  kuva 1995. Ni igihugu cyakunze kurangwa n’umwuka mwiza kandi giha agaciro buri muntu wese. Byatumye impunzi z’Abanyarwanda zishobora kwihangira imirimo yazibeshaho, cyane cyane mu bucurizi.  Byageze aho izo mpunzi zihamagarira inshuti n’abavandimwe bazo badafite imibereho myiza mu Rwanda kubasanga ngo nabo bakore. Abari impunzi hirya no hino, ndetse n’abari barabuze aho bahungira, bahoraga bihishe kubera guhigwa mu Rwanda bahungirayo.

Aho ubutegetsi bwa Kigali butangiriye kwahuka mu Banyarwanda bose nta kurobanura cyane cyane mu bari abayobozi, bamwe muri bo nabo berekeje iya Mozambique. Hagati aho ariko, Leta ya KAGAME Paul yari yaroherejeyo Intasi zayo, zitangazwa n’uko impunzi zimaze igihe n’izo zindi nshyashya zibanye neza, zifashanya, zisurana aho gushyamirana nk’uko Kigali yari ibyiteze! Nibwo yafashe gahunda mbi yo kwibasira impunzi ibanje kuzicamo ibice. Muri urwo rwego, Kigali yahise ifata icyemezo cyo kuvana Umusaza witwa NDAYISABA Eustache (wahoze ategeka banki yitwaga BACAR) muri Afrika y’epfo, imujyana Mozambique gushyiraho icyo bise”diaspora nyarwanda”, ashyiraho Komité iyobowe kuva icyo gihe muri za 2006 n’uwitwa BASIGA Louis, wahunze muw’ 1994, akaba umucuruzi  ukomeye i Maputo ndetse akaba n’Umupasiteri muri Pentekoste-nyarwanda i Maputo.

Perezida Pasiteri BASIGA yasabwe kujya gusura u Rwanda, avayo ahakanye ubuhunzi ahubwo yiyemeje gushyira mu bibikorwa gahunda za Leta ya Kigali. Guhera ubwo idini rya Pentekoste ararivuyanga, ategeka ko Abashumba, Abayobozi n’Abakirisitu bahakana ubuhunzi bagahabwa passeports z’u Rwanda.  Abenshi barabyanze abandi baramuyoboka, gutyo baba bacitsemo ibice. Uko ni nako kandi yaahutse mubo bakoranaga mu by’ubucuruzi, utamuyobotse muri izo gahunda ze akaba umwanzi ugomba guhigwa. Si aho gusa kuko ataretse n’abari inshuti ze magara za zindi zirarana no ku buriri bumwe; ndetse n’abo bafitanye isano ya hafi ntiyabagiriye impuhwe. Igitego cya mbere Leta ya Kigali iba iragitsinze.

Icyakurikiyeho n’ingufu nyishi Kigali yashyizemo maze Intasi za DMI zoherezwa kwigira impunzi no gufungura amaduka karahava; hashyirwaho impunzi zishinzwe kubashakira ibyangombwa byose ndetse no kubageza aho bashaka hose. N’ubu nandika ni ko bimeze kandi abenshi baba Mozambique barabazi.

Intasi za DMI zifatanyije na diaspora ziiroha  mu mpunzi ngo zizigarurire zihereye cyane cyane kuzifite umutungo n’izize! Abafite imitungo bemererwa kongererwa amafaranga, naho abo bize babeshywa imyanya ikomeye mu Rwanda! Nguko uko abitwa ba Vital Jenerari, ba Philbert, Théogene (waje kwicwa nyuma yo gutahuka, akanategeka BRD… icyakora yaguye Mozambique), n’abandi binjiye muri diaspora nyarwanda! Kubera ko impunzi nyishi zabyanze, byageze n’aho hakoreshwa iterabwoba ngo “yoboka niba wanze tuzakwica, tuzagushyira kuri Liste y’abashakishwa kuri jenocide,…”

Hakurikiyeho umugambi mubisha wari ugamije kwangisha impunzi abategetsi n’abaturage bazicumbikiye. Nibwo Perezida BASIGA yashyize mu bibikorwa umugambi wateguwe na DMI abeshyera impunzi eshatu zanze kumuyoboka, arega ko zacuze umugambi wo kumwivugana! Yahise agaba ibitero mu ngo zabo bantu yifashishije amabandi n’abapolisi bagambiriye kwica. Abatuye Mozambique bazi uko byagenze. Gusa BASIGA Louis na DMI batsinzwe ku mugaragaro!

Bombori bombori muridiaspora”.

Ugutsindwa kwa Perezida-Pastori BASIGA kwakuruye umwuka mubi muri diáspora, bigera aho icikamo ibice bibiri, na n’ubu bitariyunga. Ibyo byatewe nuko umugambi mubisha wa BASIGA na DMI bamwe batari bazi ko ari umucurano! Bituma biruka BASIGA Louis inyuma batizigamye, amafaranga menshi barayatanga, bahurura baherekeza BASIGA mu ngo z’abandi batazi ko baherekeje umuntu ugiye kumena amaraso y’inzirakarengane! Aho biciye umuntu nk’uwitwa NDAGIJE bazi ko ariwe bishe, nibwo batangiye kwibaza gahunda barimo bamwe birabayobera!

Nyuma habaye urubanza mu rukiko, maze uko bagendaga babona ko Perezida wabo agenda atahurwaho ibinyoma, imigambi mibi yacuze rwihishwa, barushijeho kubabazwa n’uko bamugiye inyuma, bagatakaza amafaranga menshi, igihe, ndetse n’inshuti  kandi badashobora kuzabigaruza. Bageze aho buka igitutu BASIGA ngo asabe imbabazi abo yahimbiye ibyaha maze biyunge, Pasiteri BASIGA aranga. Yewe, ngo na Fondateri wa diaspora ubwe yarabimusabye arabyanga!

BASIGA Louis amaze gutsindwa mu rukiko, DMI yaramwihakanye ngo ejo Leta ya Mozambique itazavumbura ko Kigali yari inyuma y’uwo mugambi wo kugirira nabi impunzi. DMI rero yafashe gahunda yo kwenyegeza uko gucikamo ibice, maze igice cya Perezida BASIGA na Jenerari Vital gihangana n’ikindi kirangajwe imbere n’uwitwa Philibert NDEKWE. Barareganye, baratikurana i bukuru birakomera kugeza igihe babahamagaje i Kigali ngo kwisobanura   batandukanye. Buri gice cyasabaga ko ikindi cyavanywaho ikizere ko cyagambaniye igihugu! Na n’ubu ntibyarangiye, yewe ngo ubanza na Ambasaderi wagiye Mozambique atazashobora kubahuza ngo kuko bamwereka ko bari kumwe ariko badahwema gutegana imitego no kugambanirana. Muri iyi misi haravugwa ishimutwa ry’uwitwa PROTAIS, umusore w’umukiga, washimuswe ari i Kigali kandi yarasanzwe ajyayo agasubira Mozambique nta kibazo.

Philbert Ndekwe n’umugore we Nadine, ngo baba bageretse na Louis Baziga…Ambasaderi ngo nawe ashobora kutazoroherwa n’uwo muriro uvumbitse!

Uwo Protais rero ngo yagiye mu Rwanda bitari muri gahunda, ahubwo abitewe n’undi mu diaspora witwa VISENTI wari umwambuye amafaranga, ngo agiye kuyamuhera mu Rwanda! Ngo byahuriranye n’uko na Jenerali Vital yari i Kigali. Bamaze kwishyurana, Protais yafashe gahunda yo gusubira Mozambique naho Visenti we yiyemeza kuba asigayeyo.

Protais yaje gushimutirwa muri Hoteli yari arayemo ngo afate indege ya mu gitondo kare. Amakuru dufite yizewe ni uko abamushimuse bahawe numero ya telefone yakoreshaga muri icyo gihe na Jenerali Vital na we waruyihawe n’umuntu wari i Maputo. Vicenti wari wamujyanye yatabajwe n’umuryango we ngo awufashe kumushaka, akora amayeri meshi arangije yifatira indege asubira Mozambique ntawubizi, ku buryo yamaze icyumweru kirenga ntawumubonye!!

Jenerali Vital ngo yaba aziza Protais ko yigeze kuvugira ku Ijwi ry’Amerika avuga ko yagize uruhare mu iyicwa rya Koroneli KAREGEYA muri Afrika y’Epfo. Kandi nibutse ko umwaka ushize Jenerali Vital yigeze kurusimbuka ubwo yarasirwaga hafi y’icumbi rye. Ngo yaba azi neza ko abashakaga kumwica ari abo bahanganye babifashijwemo n’abashoboraga kumenya gahunda ze!  None ni bande uretse abakorana na DMI?

Kubw’amahirwe ye rero, Protais ngo yarisobanuye biratinda, yerekana ko atari umugambanyi, atanga n’abagabo bamuzi kandi bizewe na Leta, nuko baramurekura, ndetse bahita bamwemerera gukomeza gahunda ze muri Mozambique! Yageze yo asanga Vicenti na Jenerali Vital barahageze kandi ntawemera uruhare rwe mu ishimutwa rye! Buri wese yasubiye mu igice cye, ubu bararebana ay’ingwe, baracura imigambi mibisha.

Ikibabaje cyane ni uko buri gice gihabwa inama ndetse n’inkunga za DMI ngo bamene amaraso y’abagenzi babo bahuriye muri diaspora, ngo “bizitirirwe impunzi cyangwa abarwanya ubutegetsi bwa Kigali”! NGUWO UMUGAMBI MUBISHA bantu muba Mozambique. Ntimwirare ngo mwatsinze mu rukiko!

Basinyiwe kubura burundu!

Andi makuru aturuka ahantu hizewe niuko ngo Ambasadi u Rwanda rwafunguye muri Mozambique atari iyo guceza umuziki! Ngo  ntibayisabiye ubutwererane cyangwa ubuhahirane na Mozambique. Ambasade ngo yashyiriweho kworoshya no kurangiza imigambi mibisha Leta ya Kigali ifitiye abayihunze bakanga no kuyiyoboka baba muri kiriya gihugu ndetse no hafi yacyo. Ngo niyo mpamvu bajyanyeyo Ambasaderi witwa CLAUDE uhazi neza ndetse akaba anaziyo abantu benshi kubera yabaye muri Ambasadi muri Afrika y’Epfo igihe kirekire. Uwo  Ambasaderi Claude ngo yizewe cyane na Paul KAGAME kubera ko ngo ibyo amutegetse byose abitunganya. Ubwo Abanyarwanda baba Afrika y’Epfo babizi kurusha abandi.

 Aho agereye muri Mozambique, ngo yiyemeje kwigira umuntu mwiza (dore ko ngo yigize ”umukarisimatike”), agasura imiryango myishi y’impunzi ariko anayigarurira, ashaka amakuru ku bantu batandukanye, maze bikazorohera abazahabwa gahunda zo kugirira nabi abantu . Yamaze kandi gushyiraho udutsinda tugizwe ahanini n’insoresore zishobora kwoherezwa muri gahunda (mission) hirya no hino muri Mozambique no hanze yayo zikoresha amayeri meshi ndetse n’amafaranga ngo zirimo gufasha abarwanya Leta! Ngo na Callixte SANKARA yaba yaraguye mu mutego w’izo nsoresore za Ambasaderi CLAUDE.

Mu migambi imwe twashoboye kumenya mubiteganywa gukorwa muri Mozambique kubatazemera kuyoboka Leta ya Kigali, harimo kwicwa hakoreshejwe amabandi yitwaje kwiba, amarozi no gushimuta umuntu akazaburirwa irengero.

Ambasaderi Claude Nikobisanzwe…asanzwe azwiho ubwicanyi ubundi agahambirizwa ngo umugayo ntacyo umutwara: Atangiye kwiyegereza ibisore n’insoresore!

Muri iyo gahunda, abantu bazibandwaho ni;

a) Abanyamafaranga n’indi mitugo;

b) Abanyabwenge bize;

c) Abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ngo Mozambique ikaba yaranze kubatanga;

d) Abahunze Leta ya KAGAME bakaba bafatwa nk’abagambanyi bagomba kwicwa cyangwa gushimutwa.

NGUWO UNDI MUGAMBI MUBISHA.

Banyarwanda ba Mozambique! Urutonde ngo rwarakozwe ariko rugenda rwongerwaho abandi. Muraburiwe namwe nimubigenzure, mubyiteho; kandi na Leta ishinzwe umuteno wanyu ikwiye kubimenya.

Bavandimwe ntimubigire urwenya na gato. Ikizwi kandi neza ni uko abakoreshejwe mukwica Abanyarwanda bahunze muri Kenya, Afrika y’Epfa n’ahandi, abenshi bazakusanyirizwa muri Mozambique ngo kuko babona ariho horoshye mu gukora ibikorwa bibi byabo muri Afrika y’Amajyepfo yose  no mu birwa byo mu nyanja y’Abahinde. Ngo basanze ko gusohoka no kwinjira muri Mozambique nta kibazo na gito kandi ko ngo inzego zaho zishinzwe umutekano gukorana nazo byoroshye cyane!

Inkuru y’Umusomyi w’Ijisho ry’Abaryankuna

K. Obed

Maputo-Mozambique

Yanonosowe n’Ubwanditsi.

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.