Nyuma y’aho umuyobozi wa gereza ya Nyanza CSP KARERA RUTAYISIRE, ataniye mu mitwe n’uwari ushinzwe umutekano kuri iyo gereza,ubuyobozi bw’amagereza bwakemuye icyo kibazo bwimurira ku yindi gereza uwo wari ushinzwe umutekano (OC), naho Diregiteri ahabwa ikiruhuko k’iminsi 15. Akiva muri icyo kiruhuko yaje yariye karungu! Yahise aruhukira ku bafungwa hakubitwa abagera kuri 78 umwe muribo yinjira ibitaro.
Uyu ni Umusaza witwa KAMONYO Jotham uri mu kigero cy’imyaka 70 akomoka mu Kagari ka Rwesero Umurenge wa Busasamana ho mu Karere ka Nyanza, akaba mwene Nkikabahizi na Mukamwambutsa. We na bagenzi be bakubiswe bazira ngo kuba barakoze amakosa atandukanye igihe uyu mudiregiteri atari ahari. Amaze kuzahazwa n’inkoni nibwo babonye ko ashobora gupfa bamwirukankana ku bitaro bya Nyanza,ariko n’ubundi uyu mugabo yanga ko bamushyira mu bitaro, aravurwa agarurwa mu ivuriro rya gereza, ariko n’ubundi amakuru dufite ni nyakwigendera!
Igikomeza gutangaza abantu, ni aho uburenganzira bwo gukubita abafungwa babuvana kuko ntabiri mu mategeko y’u Rwanda habe no muya RCS arirwo rwego rw’amagereza.
Amakuru twamenye ni uko uyu Karera Rutayisire asigaye akubita abantu abavuruga mu muferege unyuramo amazi ava mu misarane, kuburyo umuntu avamo ugira ngo ni ingurube yiriwe yivuruguta mu nzarwe y’isayo!
Abemera indagu za Magayane ngo yaba yaravuze ko mu marembera y’ingoma ya Kagame, hazabaho amarira menshi yuzuye intango ku bazaba bari mu nzu z’imbohe, kuburyo benshi ngo bazananirwa kwihanganira n’ako gahe gato bakiyahura!
Mu nkuru ziheruka twababwiye ko Canteen yunganiraga abafungwa yafunzwe n’ubuyobozi bw’iyi gereza igahindurwamo Restaurent. Kugeza ubu ngo isahani imwe ni amafaranga y’urwanda 1,000 ikaba ifite abakiriya 23 mu bafungwa barenga 8,000 bafungiye muri iyo gereza.
Kubajyaga basurira ku kibari,ubu ngo ntawemerewe kurenza isahani imwe y’ibiryo. Ibyo byatumye umubare w’abasuraga ababo kuri iyo gereza waragabanutse cyane kubera ko babona ari ugupfusha ubusa itike kuko ibyo usurisha umufungwa biba bifite agaciro gake cyane ugereranyije n’itike.
Uko bigaragara ubutegetsi bwa FPR-Inkotanyi, bufite imigambi mibisha ku baturage b’u Rwanda, kandi bwamaze kwiheba burasa nk’ubwihimura cyangwa busiganwa n’iminsi ngo bwisasire kandi bubabaze benshi bashoboka!
EMMANUEL NYEMEZI
Intara y’Amajyepfo