MPANGA : CSP RUTAYISIRE KARERA UMUYOBOZI MUKURU WA GEREZA YATANYE MU MITWE N’UMUYOBOZI USHINZWE UMUTEKANO CIP MUNYENGANGO GERALD , BIHURUZA ABAYOBOZI BAKURU BA RCS!

Komiseri wungirije ufite imyitwarire mu nshingano ze mu rwego rw’igihugu rw’amagereza RCS (Doctrine and Ethics Division Manager) DCGP Charles MUSITU (Mubona aha hejuru ku ifoto), yazindukiye kuri Gereza ya Nyanza kuri uyu wa 30 Mata 2019 nyuma y’aho hari haraye habayeho imirwano  hagati y’umuyobozi  mukuru wa Gereza ya Nyanza  (DP) n’ushinzwe umutekano kuri iyo gereza (OC).

Ku wa mbere taliki ya 29 Mata 2019 CSP RUTAYISIRE KARERA yakoresheje inama ba officiers bakorana kuri gereza ya Nyanza, bageze ku ngingo y’umutekano, CIP MUNYANGEYO Gérard ufite umutekano mu nshingano ze agaragaza agahinda aterwa n’uko inshingano ze yarazambuwe na diregiteri, akazishinga umugororwa  witwa RUTUNGURAMAHINA Bénjamin ukuriye Community policing muri gereza ya Nyanza ( Urwego  rw’abafungwa rushinzwe gutanga amakuru no gukumira ibyaha) muri Golf Wing (kimwe mu bipangu bigize gereza ya Nyanza) , none abafungwa bakaba bagiye kwicwa n’inkoni bakubitwa n’uwo RUTUNGURAMAHINA n’umutwe yashingiwe n’umuyobozi  witwa RP, ndetse bakaba babahondagura bahagarikiwe n’uwo directeur.

CIP MUNYANGEYO yabarije Diregiteri imbere ya bagenzi be aho  ayo mategeko yo gutegeza abanyururu abandi bakabahondagura bakabagira intere aho yakomotse! Abuze igisobanuro CSP KARERA yasumiye OC MUNYANGEYO amuta ku munigo ashaka kumukubita inshyi, baragundagurana biracika abari aho  baritambika barabakiza, ibyari inama bihinduka isoko!

Iyi mirwano yahuje aba bofisiye bombi ibimburiye indi ishobora kwaduka isaha iyo ariyo yose hagati y’abafungwa ubwabo, kandi ikimenyerewe ni uko iyo habaye imirwano mu bafungwa hatabura abahasiga ubuzima.

Ibi bije nyuma y’aho abacungagereza bajyaga bashorwa muri ibi bikorwa byo kwica urubozo abafungwa basubirije agatima impembero nyuma yaho baboneye ko “Ijisho ry’Abaryankuna” n’ibindi bitangazamakuru biba byabateye imboni bigatangariza ayo makoro yabo isi yose. Bamaze kwitandukanya na Karera muri ibyo bikorwa, yagiye mu banyururu arebamo ibihararumbu maze abishyira hamwe abishukisha ibigori n’ubundi buhenda abana maze ababumbira mu mutwe yise RP awuha inshingano zo kujya bakubita umuntu wese abahaye uburenganzira bwo gukubita.

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna rikura aho i Nyanza ni uko ayo ma RPs si ugukubita ngo akuraho inyama! Twabashije kumenya abari muri uwo mutwe bose uko bakabaye, amazina yabo ni aya akurikira:

 1.Hakizimana Jean Marie Vianney

2. Kazigaba Robert

3. Mureramanzi Alphonse

4. Sinumvayabo Théogène

5. Riberakurora Eugène

6. Bihoyiki Sumayire

7. Munyantore Jean de Dieu

8. Kazirabuhake Chadrak 

9. Kagabo Ibrahim

10. Kageruka Eustache

11. Bimenyimana Jean

12. Kanyamuhanda Jean Baptiste

13. Dusabumuremyi Pierre Celestin

14. Nkenzaho Jean

15. Ntibaruye Joel

Uramutse hari uwo uzi muri aba bantu, wazareba uko umuburira cyangwa ukamenyesha umuryango we,  bakazajya kumukebura, kuko mu minsi iri imbere, abanyarwanda batazakomeza kwihanganira kumva umuntu mukuru avuga ngo narashutswe…

Directeur Rutayisire Karera yaciye ikitwa inyunganizi cyose muri gereza…

Ijisho ry’Abaryankuna byabaye ngombwa ko mu buryo bwa Kiryankuna ryigerera kuri iyo gereza maze abafungwa baryibwirira ko ikibazo cy’inkoni ziri kuri gereza ya Nyanza giteye inkeke ku buryo ubu bigeze aho uyu  RUTUNGURAMAHINA Bénjamin na brigadier (ushinzwe umutekano mu bafungwa), KAMANZI Claude, basigaye bakubitira mu biro by’umutekano umunyururu wese baziho ko umuryango we wamusuje agafaranga akanga kubahaho, bamubwira ko gutunga amafaranga muri gereza bitemewe ko ari amanyanga mu yandi! Abo bombi uwo bahondaguye ntaho arega ahubwo iyo apyinetse ngo bamushyira Diregiteri akamwongeramo izindi nkoni byacambwamo bakamwimurira  kwa Innocent KAYUMBA muri gereza ya Rubavu kuwo bita umurozi mukuru!

DCGP Charles MUSITU  akigera kuri gereza ya Nyanza yamenyeshejwe amakoro yose y’uyu diregiteri Karera Rutayisire anamenyeshwa ko bikomeje gutya byateza nta kabuza intambara atari gusa hagati y’abafungwa, ahubwo ko n’abacungagereza bashobora kurasa uyu muyobozi kuko atanatinya bagenzi be bafatanyije akazi, ko ngo nabo akeka ko ari nk’abafungwa!

Mu rwego rwo kugerageza guhosha uwo mwuka mubi Musitu yasize avuze ko KARERA RUTAYISIRE  agomba kuba agiye mu kiruhuko cy’iminsi atatangaje guhera kuri uyu wa mbere taliki ya 6 Gicurasi 20019 . Ntawamenya niba azagaruka agakomeza imirimo ye, azirukanwa, azahindurirwa imirimo cyangwa azimurirwa ahandi, dore ko ariyo mikorere isanzwe iranga FPR, iyo umuntu yamaze kumuhindura umwicanyi wayo,iyo akoze amakosa hamwe bamwimurira ahandi!

Uyu mugabo Karera Rutayisire, usibye kuzana ikiboko muri iyi gereza, yafunze canteen abafungwa n’imiryango yabo bahahiragamo ibyo kunganira ibitangwa na gereza, yanaciye kandi ikitwa imbuto n’imboga muri iyo gereza kugeza no ku mazi ashyushye n’umurwayi ntiyabona n’igikombe!

Wowe urebye uyu mugabo agamije iki?

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo