MPANGA: CSP RUTAYISIRE KARERA YASHYIZE KU ISOKO IMFASHANYO Y’IBIRIBWA BYATANZWE NA KILIZIYA GATORIKA ABURA ABAGUZI!

Rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryogucuruza restaurant na canteen muri gereza ya Nyanza,yahakaniye CSP Karera Rutayisire ko adashobora  kugura imfashanyo y’ibiribwa byatanzwe na Paruwasi Gatolika ya NYABINYENGA nawe ahibereye!

Kuwa gatanu taliki ya 21 Kamena 2019 abakirisitu gatolika ba Paruwasi NYABINYENGA, ibarizwa muri Diyoseze ya Kabgayi mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, barangajwe imbere na Padiri AMERIKA Victor basuye gereza ya Nyanza bagenda bitwaje imfashanyo igizwe n’ibijumba,imyumbati,ibitoki,ibishyimbo,ifu ya soya n’ibindi byinshi bari bageneye abafungwa batagira ababasura bafungiye muri iyo gereza.

Nkuko bisanzwe, iyo Cartas yageneraga bene abo bafungwa ibiribwa nk’ibyo, ngo byatekerwaga hamwe maze bikagaburirwa abo bose badafite ababageraho dore ko ari na benshi cyane. Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa gereza ya Nyanza yerekanwa ko abasurwa kuri iyo gereza  batajya barenga 5% kandi bagahora ari abantu bamwe badahinduka!

Amakuru Ijisho ry’Abaryankuna ryahagazeho ni uko aba bakirisitu bari babanje guteguza ubuyobozi bwa Gereza ko bazabasura kandi bakaza bitwaje ingemu y’abafungwa. Bakihagera bakiriwe n’umuyobozi w’iyo gereza CSP Karera Rutayisire wanafashe  ijambo agashimira Padiri n’abo bakirisitu ukwigomwa bagize

ngo bafashe abavandimwe babo bafunzwe.

Muri uwo muhango,abahagarariye abandi hakurikijwe ibyumba by’uburyamo(blocs) barifotoje bari kumwe n’abo bashyitsi n’umuyobozi wa gereza,birangiye bavuga isengesho,basezeranaho.

Icyatunguranye ni uko bukeye bwaho kuwa 22 Kamena 2019 mu gitondo, umuyobozi ufite mu nshingano ze kugaburira abafungwa (logistic officer) AIP NDUNGUTSE Marcel yasohoye bya biribwa  mu bubiko ngo bitekwe dore ko bitabikwa igihe kirekire Diregiteri CSP KARERA RUTAYISIRE aza nk’iya Gatera  ategeka ko byongera kubikwa. Ati: “Navuze ko ibiryo bitari impungure mabuso igomba kubirya ibiguze muri restaurant ya gereza!”

Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru taliki ya 23 Kamena 2019 yazindutse ahamagaza rwiyemezamirimo MUNYANA Anisie ufite rertaurant aho kuri gereza,ngo agure ibyo biribwa . Amakuru dukesha uwakurikiranye ikiganiro cya Madamu Munyana na Diregiteri Rutayisire, ngo yamubwiye ko agomba kubigura noneho amafaranga avuyemo bakayandika kuri abo bakene n’abo barwayi bakazaza kuyafatira ibyo kurya muri restaurant!

Madamu Munyana yabwiye Diregiteri ko yumva yifitiye ubwoba ko atagura imfashanyo yatanzwe na Padiri nawe ahibereye. Yagize ati : “Ubwo najya nyurahe? Aba banyururu urabona Padiri naza gusoma misa batazahita babimubwira?… Ubundi nanjye ni uko ari ubukene, nanjye nakabafashije! Ariko kubagurisha ibyo bagenewe n’abihaye Imana sinabishobora! Ashwiii…singiye kwikururira umuvumo!”

CSP ngo yamubwiye ko natabigura atazabura ababigura kandi ko Padiri ntacyo yamubaza kuko ngo kuri gereza si kuri Paruwasi!

Ibi bibaye nyuma y’aho uyu Karera yari yatangarije abasura kuri iyo gereza ko bagomba kujya baza imbokoboko bitwaje amafaranga, bakajya bagurira buri kintu kuri iyo gereza. (Wasoma inkuru irambuye twabagejejeho hano)

Nubwo ashobora kuba yabikoze kubera ubwoba bwo gutinya Imana cyangwa abakozi bayo, ntawabura gushima uyu rwiyemezamirimo washyize mu gaciro agahakanira uyu mudiregiteri ucuruza agacuruza n’imfashanyo itanzwe na kiriza kandi ku bafungwa!

Ibijumba,ibitoki n’imyumbati si ibiribwa bibikwa igihe kinini…biragaragara ko uko bitinda bishobora no kuzapfa ubusa, abo byagenewe ntibabirye n’umucuruzi CSP Rutayisire Karera ntabibonere umuguzi. Cyangwa akazisubiraho kubera gukorwa n’isoni ariko ibyinshi byarangiritsemo !

Ntawabura kwibaza niba ibyo uyu muyobozi akora,abikora ku giti cye cyangwa niba ari politiki ya RCS ishinzwe imfungwa muri rusange, dore ko atariwe muyobozi wa gereza wenyine ukora amarorerwa mu mageza yo mu Rwanda!

Ufite ikibazo cyangwa igitekerezo watwandikira kuri email yacu: abaryankuna.info@gmail.com. Ushobora kandi no kudukurikira kuri Facebook: RANP-Abaryankuna, kuri Tweeter ni @abaryankuna naho kuri You Tube ni : Ku mugaragaro info.

Emmanuel NYEMAZI

Intara y’Amajyepfo.