MU BIKORWA BYIZA YAKOZE MURI AFURICA GUVERINOMA YA MACRON NTISHYIRA IMBERE U RWANDA!





Yanditswe na Mutimukeye Constance

Nkuko bigenda buri cyumweru, kuri uyu wa gatatu tariki ya 20 Ukwakira 2021, inteko ya senat mu bufaransa yabajje guverinoma iriho ibibazo; kimwe muri ibyo bibazo ni Umwanya wu Ubufaransa muri Afurica. Tugiye kureba icyo kibazo, uko cyasubijwe na amasomo tuvanamo.

Senateri  Roger Karoutchi, uturuka mu ishyaka Les Républicains (LR), yabajije Guverinoma ya Macron umwanya wu Ubufaransa muri Afurica, muri aya magambo : “Mu gihe umukuru wi igihugu cya Algeria yamagana politiki ya abimukira yu Ubufaransa, mu gihe inama ya Francophonie muri Tunisia yasubitswe, mu gihe guverinoma za Santrafrica na Mali zidashaka kubutaka bwazo ingabo zu Ubufaransa, mu gihe muri Senegali bitotomba kubera ubufatanye mu bukungu hamwe nu ubufaransa bwagabanyutse ahu ubufatanye hamwe nu Ubushinwa buzamuka kandi mu gihe ibigo byacu muri Afurica byu umwihariko ibigo byu umuco byinubira kubura ubushobozi, haba hakiri politiki nyafurica yu Ubufaransa?”

Senateri  Roger Karoutchi

Nkuko Urubuga rwa Senat rubivuga iki cyibazo cyakomewe amashyi.

Ni  Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Jean-Yves Le Drian,  wasubije iki kibazo aho yerekanye ibikorwa byiza Guverinoma ya Macron yagezeho akarangiza avuga ko icyahindutse aruko iyo politiki itakiri Françafrique. Yagize ati : “Mu gihe Perezida Tshisekedi abona Perezida Macron nku umuvugizi w’iterambere rya Afurika aho dutangiye kubona umusaruro wa mbere wi inama yo ku ya 18 Gicurasi 2021 [inama Kagame yajemo] yagennye amasezerano mashya yo kongera guhagurutsa ubukungu bwa Afurika,  mu gihe abayobozi ba Afurika Yepfo bashimye ibikorwa byu  Ubufaransa byo gushyiraho uburyo bwo gukorera inkingo mu gihugu cyabo, mu gihe muri Senegali, dutezimbere ihuriro rya kaminuza kandi twubaka ishami ryo gukorerayo inkingo, mu gihe turimo gutegura inama izahuza Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi n’umuryango w’ubumwe bw’Afurika kugira ngo dutegure amasezerano mashya agena umubano, mu gihe imbaraga z’Ubufaransa mu bijyanye n’imfashanyo z’iterambere muri Afurica ziri ku urugero rwo hejuru, mu gihe kandi tuyoboye ihuriro ry’ibihugu mirongo itandatu muri Sahel, yego, mu byukuri, hari politiki nyafurika yu Ubufaransa! Birumvikana, ibi ntibikiri Françafrique – birashoboka ko aribyo bibateye ikibazo ?” Bwana Le Drian akaba yongeyeho ko iyo politiki nyafurica yu Ubufaransa ishimwa na abakuru bi ibihugu bo muri Afurica kandi na sosiete civile ikaba yarayishimye mu nama yabereye i Montpellier. Iki gisubizo cyikaba cyakomewe amashyi (cyane abo mu ihuriro rya RDPI), abo muri LR bakavugira mu matamatama.

Jean-Yves Le Drian

Senateri  Roger Karoutchi yongeye gufata ijambo asa nkusobanurira Minisitiri wu Ububanyi na Amahanga ko korosa ikibazo amagambo bidacyemura ikibazo. Yagize ati : “Muhumure sinkumbuye Françafrique. Ariko mu gihe  Chinafrique ishora imari cyane akenshi mu mwanya wacu, ikanafungura ibirindiro bya gisirikare muri Senegali no muri Djibouti, kandi mugihe RussAfrique yohereza ingabo, abacanshuro na abajyanama mu bya gisirikare mu bihugu byahoze ari gakondo yu Ubufaransa, tugomba kubyibazaho. Hashize igihe kirenze imyaka itatu gusa [aha aravuga iyo Macron amaze ku Ubutegetsi], ahubwo imyaka yenda kugera ku icumi [Aha ararasa ku myaka abo bahanganye muri politiki bamaze ku ubutegetsi],  – habaye gushidikanya kubyo tugomba gukora: Murebe ikibazo amafaranga ya CFA, ishoramari ryacu cyangwa ikibazo cya abimukira twananiwe kugenzura. Yego, koko, tugomba gusuzuma byimazeyo politiki yubufaransa muri Afrika!”. Urubuga rwa Senat rukaba rutangaza ko ntabatari mu ishyaka rye bakomeye Senateri  Roger Karoutchi amashyi.

Nkuko bigaragara mu bihugu birimo Demokarasi abatavuga rumwe na Leta berekana ibibazo bihari kugirango bikemuke. Ntabwo ari imitako cyangwa inkomamashyi gusa kandi ntawubafata nka abanzi bi igihugu.

Biragaragara ko politiki nyafrurika yu Ubufaransa iba igomba kureba inyungu zu Ubufaransa kubatarabisobanukirwa. Ibihugu Ubufaransa bushyira imbere nibyo bwakolonije “gakondo yabwo” ni ibihugu birimo inyungu zabwo nka Afuria Yepfo.

Mu gihe abagize uruhare mu kuzamura Kagame, Ubwongereza na Leta Zunze Ubumwe za America, batangiye kwerekana ko batakimushaka, abasesenguzi ba diplomatie bibaza impamvu Emmanuel Macron yishyizeho umutwaro Kagame. Bamwe muri bo basobanurako nyuma yo kubona ko mu bihugu ubufaransa bwita “gakondo yabwo” burimo buratamo ijambo, Macron ngo yaketse ko Kagame azamugeza ku bihugu bivuga icyongereza. Kuba akeka ko yakemuye ikibazo cyu umubano hagati yu Ubufaransa nu u Rwanda, ikibazo cyari kimaze imyaka irenga 15, ubundi Macron yagombye kugishyira imbere nki igikorwa kiza yagezeyo. Ikigaragara mu gisubizo cya bwana Le Drian, kirerekana ko bafite ipfunwe ryo gutaka uwo abanyekongo na Abanyarwanda bamwe bagereranya na Hitler wa Afurica.

Constance Mutimukeye