MU BURASIRAZUBA BW’U RWANDA: INKONI IKOMEJE KURISHA MU BATURAGE

Yanditswe na Umurungi Jeanne Gentille

Mu nkuru zacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga harimo aka video gatoya kari gafite iminota itatu n’amasegonda mirongo ine n’ane (3’44’’), kashyizwe ku rubuga rwa INGENZI TV, kavugaga ko mu Bugesera, inkoni z’abayobozi ziri kumugaza abaturage, bakaba barabuze kirengera.

Muri iyi nkuru, abaturage bavuga ko abayobozi mu nzego zo hasi babakubita bakabamugaza, bikarangira bityo, ntibagire gikurikirana. Hamaze kugaragara ingero nyinshi, muri aka Karere, z’abaturage bakubitiwe mu Mudugudu wa Munyinya, Akagari ka Ramiro, bavuga ko bakubiswe mu bihe bitandukanye n’Umuyobozi w’Umudugudu, Uwimana Jean Marie, akaba atabihanirwa, bigaragara ko ashyigikiwe n’abamukuriye. Uwitwa Albert Nsengiyumva yakubiswe mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2022, rishyira ku bunani bw’uyu mwaka wa 2023. Uyu kuri ubu ufite sima (plâtre) ku kaboko kw’ibumoso yashyizweho nyuma y’uko ibitaro bisanze igufwa ryaravunitse, avuga ko yakubitiwe iwe mu rugo n’uyu Muyobozi w’Umudugudu, kandi ngo nta butabera ari guhabwa, dore ko yitabaje ubuyobozi bw’Umurenge wa Gashora na RIB ikorera muri ako gace, ntacyo bigeze babikoraho, akaba asabwa kurenganurwa no gusubizwa ayo yatanze yivuza.

Nsengiyumva wakubiswe yagize ati : « Kuri njyewe ndasaba kurenganurwa, ndasaba ubutabera, nkarenganurwa, uwampohoteye akabihanirwa, akamvuza, ndetse ngahabwa impozamarira, kuko namugaye burundu n’iyo nakira ntacyo nkibashije kwikorera kuko nari ntunzwe n’imirimo y’amaboko. »

Si uyu wenyine wakubiswe kuko n’abandi baturage barimo abana n’abakuru ndetse na bamwe mu banyerondo, mu bihe bitandukanye, bagiye bashinja uyu muyobozi kubakubita nkana. Umwe mu bategarugori yagize ati : « Ntabwo atubaniye neza kuko abaturage igihe cyose baba baniha, bataka kubera inkoni. Iyo urebye abo amaze gukubita bigapfa ubusa usanga ari benshi cyane. Wagira ngo nicyo bamuduhereye kuko atari twe twamutoye, twabonye bamuzana ngo adutegeshe inkoni y’icyuma. » Yongeyeho ko n’iyo babibwiye abamukuriye basubizwa ko bazamuganiriza gusa. Undi yagize ati : « Rwose turabangamiwe! Uyu Muyobozi w’Umudugudu yansanze mu kazi arankubita, aramvunagura, kandi nta cyaha nari nakoze. Ni muri iki cyumweru gishize. Yankubitaga ambaza ngo nimubwire aho twashyize ibyo twibye kandi sindi umujura, n’abo yavugaga twafatanyije kwiba ntiyabanyerekaga. »

Umukecuru umaze imyaka 25 mu Kagari ka Ramiro yagize ati: « Nta mpamvu yo gukubitwa, n’inka ntizigikubitwa. Ahubwo turasaba abamukuriye ko baduha undi muyobozi.» Ibi rero uyu mukecuru yavugaga ngo “babahe undi muyobozi” bifite icyo bisobanuye kinini cyane. Niba se FPR ivuga ko abayobozi bashyirwaho kandi bagakurwaho n’abayobozi ni gute umukecuru, rwose ubona ukuze, asaba FPR ngo nibahe undi muyobozi? Bigaragaza rero ko ibyo by’amatora ari icyuka, ahubwo ari FPR igena abayihagararira.

Abanyerondo bakabaye bakorana bya hafi na Mudugudu Uwimana Jean Marie, nabo baratabaza bavuga ko abahatira gukubita abantu, babyanga akabakubita. Bavuga ko muri aka gace hashobora kuzagwa umuntu, kubera inkoni za Mudugudu, bikabazwa abanyerondo bakabizira, hejuru y’umuntu Leta yagize akamana gato.

Umwe muri aba banyerondo yagize ati: « Mu by’ukuri, niba umuntu w’umugabo akubitiwe iwe, agakubitwa na Mudugudu, anamuzi baturanye, ubu aramutse abonye utahatuye byagenda bite? Ni ukuri nimudutabarize turahangayitse, ejo tutazaryozwa amaraso y’umuntu kandi twaratangiye amakuru ku gihe. Ntabwo twiteguye kuryozwa amaraso yamenekera hano rwose !»

Uyu ushyirwa mu majwi n’abaturage, Uwimana Jean Marie, arabihakana akavuga ko babikorera urwaho kuko yagiyeho batamushaka, ukibaza uko yagiyeho niba bataramushakaga ugasanga nabyo ni ikibazo. Abajijwe impamvu niba abona ko abo ayobora batamushaka ategura, ikibazo yagiciye ku ruhande agira ati: «Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, sinshobora gukubita abaturage ngo ndeke kubihanirwa cyangwa ngo nkomeze kubayobora, ubwo icyo gihe abankuriye baba badakunda abaturage

Abajijwe kucyo gukubita no gukomeretsa Albert Nsengiyumva no kumuvuna akaboko, kuri ubu ubumbiyeho sima, nabyo yabihakanye, mu mvugo ye akumvikanisha ko uyu Albert yashatse kurwanya inzego z’ubuyobozi, ngo zimwirutseho yitura hasi aravunika, akibaza icyatumye yihutira kurwanya abanyerondo. Ku murongo wa telefoni ye igendanwa, Mudugudu Uwimana Jean Marie, yabwiye umunyamakuru ati: « Turi mu gihugu kigendera ku mategeko, ntabwo ndabona abayobozi bakubita abaturage, niba hari uwumva yarahohotewe kuki adatanga ikirego kugira ngo arenganurwe. Njyewe se ndi hejuru y’amategeko? Uwo Albert kuki yarwanyije abanyerondo, bamukurikira akagwa, none akaba abinshyiraho. Njyewe se ntegeka abanyerondo ibyo bakora?»

Ibi rero nabyo ni ukubeshya kuko abanyerondo bumvise bitandukanya na we, ahubwo batabaza bavuga ko nabo abakubita ndetse ashobora no kuzica umuntu. Ikibabaje cyane ni uko ubona abamukuriye basa n’abamukingira ikibaba, bakerekana ko abaturage aribo bananiranye nk’uko bivugwa muri raporo kandi ukora izo raporo niwe ukubita abaturage, ntabwo rero yasubira inyuma ngo yongere yitangeho raporo mbi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gashora, Rurangirwa Fred, yahamagawe n’umunyamakuru ngo agire icyo avuga ku karengane Uwimana Jean Marie akorera abaturage, maze inshuro zose akajya asubiza ko ntacyo yabivugaho kuko ahuze cyane. Ibi rero birumvikana cyane kuko ntacyo yavuga kuri uyu Muyobozi w’Umudugudu, mu gihe wasanga atazi n’uwamuzanye, nawe byamukoraho.

Mu kwikura mu isoni no kujijisha, mu butumwa bugufi yanditse, Gitifu Rurangirwa yagize ati: «Iki kibazo bakitugejejeho, turacyagikurikirana hamwe n’inzego dufatanyije, mu minsi mike turakibonera igisubizo cyiza». Abajijwe kuri uyu muturage Albert Nsengiyumva wagizwe ikimuga burundu, yasubije ati: «Niyo mpamvu nkubwiye ko bigikurikiranwa.»

Ibi bisubizo bya Gitifu Rurangirwa byerekana neza imikorere ya FPR. Ntacyo ashaka kuvuga ku Muyobozi w’Umudugudu akuriye, ahubwo ngo hamwe n’ “inzego” bakorana baracyakurikirana ikibazo. Byumvikane rero ko nta bubasha afite mu Murenge akuriye, ahubwo ufite ingufu ari izo “nzego” avuga, kandi zirazwi.

Muri aka Karere ka Bugesera kimwe no mu tundi Turere hirya no hino hakomeza kumvikana bataka bavuga ko bakubitwam ariko nta gikorwa, ku buryo ari gahunda ihamye yashyizweho ni urwego ruzwi. Buri gihe abakubitwa bakorerwa raporo ko ari ibigande, bidashaka gukurikiza gahunda za Leta. Usanga akenshi aba bahohoterwa batabona ubutabera kuko ababa babahohoteye baba “bigererayo” nk’uko bivugwa.

Mu gihe agahinda kavugwa mu kavideo ka INGENZI TV kari kakiri mu mitwe y’abatari bake, kazamuye amarangamutima ya benshi, ibintu byahise bihindura isura, ubwo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 10/03/2023, RADIOTV10 yasohoye indi nkuru bisa yahawe umutwe ugira uti: « Ngo hari n’uwo yaciriyeho ikariso: Bagaragaje ibyo bakorerwa n’umuyobozi wabo bafata nk’agahomamunwa

Iyi nkuru yavugaga ko bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Akamarara wo mu Murenge wa Mukarange mu Karere ka Kayonza, bavuga ko barembejwe n’inkoni bakubitwa n’Umuyobozi wabo, Umushemeza Clémentine, batazi n’uko yagiyeho kuko batamwitoreye, bakavuga ko hari n’umubyeyi ufite uruhinja yakubise kugeza amuciriyeho umwenda w’imbere (ikariso). Aba baturage bo muri uyu Mudugudu uherereye mu Kagari ka Nyagatovu mu Murenge wa Mukarange, babwiye RADIOTV10 ko barambiwe kuyobozwa inkoni nk’amatungo.

 Umwe muri aba baturage, avuga ko Umushemeza akubita abantu atabanje no kumva ikibazo cyabo cyangwa bamwe babeshyerwa, ariko we ntabyiteho ngo ashyiremo ubushishozi. Yagize ati: «Hari umudamu witwa Izabayo twari duturanye, baramubeshyeye ngo yibye mudasobwa, ari umudamu uca incuro w’umukene cyane, yaramukubise aramukubita, amukubita no hagati y’amaguru, agakariso yari yambaye karacika ava amaraso mu gitsina.» Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari uko uyu mugore wakubiswe n’uyu muyobozi, ari umubyeyi ufite uruhinja.

Undi ati: «Yafashe umugore w’umubyeyi ufite umwana yonsa w’umwaka, amuboha amaguru, aramukubita kugeza ha handi umwenda w’imbere ucika, abantu bamubona ubwambure.» Aba baturage bavuga ko uyu muyobozi atari umwe cyangwa babiri amaze gukubita, bavuga ko akwiye kuvaho hakajyaho uwo bitoreye dore ko uyu batazi uko yagiyeho.

Undi muturage ati: «Niba abasha gukubita umubyeyi akamwandagaza akamwambura ubusa, yamuziritse, hari umuntu ukicwa urubozo?» Umunyamakuru yagerageje kuvugisha Umushemeza Clementine, ushinjwa n’abaturage kubayoboza inkoni, ariko ahita yikubura aragenda, ati: «Reka kumfotora si ngombwa!»

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukarange, Kabandana Patrick avuga ko atari azi aya makuru kuko nta raporo yabyo yigeze yakira. Ati: «Ni ukwegera inzego bakatubwira icyo bamunenga, tukabaha n’uburenganzira bwo kuba bishyiriyeho undi w’agateganyo

Icyo bose bahuriyeho, haba mu Bugesera ndetse n’aha muri Kayonza bahuriyeho ni uko mbere bakubitwaga na ba Gitifu, none basigaye bakubitwa na ba Mudugudu, kandi ngo ntibazi uko baba bashyizweho. Ibi rero twebwe imvano yabyo turayizi ni inama yateraniye ku Karere ka Bugesera iyoborwa na Guverineri Emmanuel Gasana Rurayi, nyuma y’aho Mayor wa Bugesera, Richard Mutabazi yari yakubiswe n’umuturage.

Iyi nama yateranye ku wa Kabiri, tariki ya 02/08/2022, Guverineri asaba ba Gitifu bose guhashya ibipinga, ibigande n’ibihazi bakoresheje uburyo bwose. Ku wa Kane, tariki ya 04/08/2022, Gitifu w’Umurenge wa Juru, Kadafi Aimable yahise akubita Harerimana Olivier, w’imyaka 30, biza kumuviramo urupfu, imvugo irakwira ngo “Gitifu Kadafi w’Umurenge wa Juru yohereje umuturage we mu ijuru”. Yimuriwe ahandi birarangira. Nyamara uwapfuye nta bundi butabera yahawe na n’ubu Gitifu Kadafi aracyakubita abandi.

Turasaba dukomeje abambari ba FPR kureka gukomeza kumugaza abaturage no kubica batabereka icyaha bakoze. N’iyo cyaba gihari kandi, igihano cyo gukubita ntikiba mu mategeko y’u Rwanda. Twe nk’Abaryankuna biyemeje gukubitira ikinyoma ahakubuye, ntidushyigikiye abakora ibyaha, ahubwo twifuza ko ufite ibyo akekwaho, yajya ashyikirizwa inzego zibishinzwe, zikamukurikirana n’ubwo ubutabera bwabaye ubutareba, abashyikirizwa inkiko nta cyaha bakoze barabihamya, FPR ikavunira ibiti mu matwi.

Umurungi Jeanne Gentille