Yanditswe na Manzi Uwayo Fabrice
Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano, Gen. James Kabarebe akomeje kuyobya urubyiruko muri za Kaminuza, aho yagaragaje ko urubyiruko rudakwiye kwita ku bibera mu Burasirazuba bwa RD Congo, ahubwo ko abanzi babiri bakomeye kurusha abandi bose u Rwanda rufite akaba ari nabo batuma u Rwanda rugikomeje kugorwa no kugera ku iterambere rirambye, ari ubukene n’ubujiji.
Ibi Kimwamwanya Kabarebe yabigaragaje ubwo yihereranaga abanyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye mu iyozabwonko ryashyizweho na FPR ryitwa « Meet The Elders », ku nsanganyamatsiko igira iti : « Uruhare rw’urubyiruko mu kwimakaza umuco w’ubutwari ».
Iki kiganiro cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 17/02/2023, kitabirwa n’abambari ba FPR batandukanye, barimo Mayor wa Huye, Ange Sebutege, abanyeshuri, abayobozi n’abakozi muri iyi Kaminuza, ndetse hatatumirwa abanyeshuri bo muri IPRC-South nayo yigishiriza imyuga mu Karere ka Huye, ahahoze ari ESO- Butare, bose bahurizwa muri Grand Auditorium, Gen. Kabarebe arabapfunyira nk’uko asanzwe abigenza. Mu ijambo rye Kabarebe yavuze ko kuri uyu munsi abanzi ba mbere igihugu gifite atari ibihugu by’abaturanyi bifitanye umubano utifashe neza n’u Rwanda cyangwa undi wese witwaje intwaro. Yakomeje asobanura ko abanzi u Rwanda rufite ari ubukene n’ubujiji. Ati : « Iyo urebye ubukene n’ubujiji byugarije u Rwanda noneho washyiraho n’izindi mbogamizi u Rwanda rufite nk’iyo kuba hagati y’ibindi bihugu biruruta mu buso, bifite umutungo kamere, binakora ku nyanja bikarushaho gukomera ».
Yakomeje anenga abitana abanzi hagati yabo ndetse agaragaza ko abaturage b’u Rwanda ari bo bukungu rufite. Ati : « Umuntu ugaragara ntajya aba umwanzi. Umuhutu, umututsi cyangwa umutwa yaba ate umwanzi ? Umwanzi ni ubukene, ubutindi. Kandi mu gihe ufite abantu ubaha ubumenyi nibo bajyana ku iterambere ». Yongeyeho ko hari ingero z’ibihugu byatejwe imbere n’abaturage babyo kandi mu by’ukuri ari bito mu buso, aho yavuze ibihugu nka Israel, u Buyapani, Koreya y’Epfo n’ibindi.
Ibi rero Kimwamwanya Kabarebe yabibeshyaga urubyiruko rutayobewe ko abo yita abanzi ari bo ubukene n’ubujiji ari imbuto zeze ku giti cy’ikandamiza, kwigwizwaho imitungo, gukenesha rubanda no kwangiza ireme ry’uburere n’uburezi byazanywe na FPR. Ibi kandi yabivugaga yibagiwe ko abwira abantu bakuru bazi neza akaga FPR yazaniye u Rwanda n’Abanyarwanda, abakubita ikinyoma bamuha amashyi arataha!
Ibi kandi Kabarebe yabipfundikapfundikanyaga imbere y’abanyeshuri mu gihe shebuja Kagame yari mu nama yahuje abaperezida b’ibihugu bigize EAC, yayobowe na Perezida Joao Lourenço w’Angola, yigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RD Congo, kandi u Rwanda rukaba rufitemo uruhare runini. Iyi nama yabanjirije iy’abakuru b’ibihugu by’Afurika yunze Ubumwe yabaye ku matariki ya 18 na 19 Gashyantare 2023. Inama y’Akanama gashinzwe amahoro n’umutekano k’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe (AU), yabereye i Addis Abeba mu murwa mukuru wa Ethiopia, yayobowe na Cyril Ramaphosa, Perezida w’Afurika y’Epfo, yafashe imyanzuro, ku wa Gatanu, tariki ya 17/02/2023, irimo umwanzuro wa mbere wavugaga ko AU yamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa M23 ufashwa n’u Rwanda mu kurwana n’ingabo za RDC, uwa ADF urwanya Uganda ndetse na FDLR imaze igihe muri aka karere. Uyu mwanzuro ugira uti : « Akanama k’amahoro n’umutekano gahangayikishijwe n’umutekano muke wiganje muri RD ndetse no kwangirika k’ubutabazi n’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage kubera urugomo no guhonyora uburenganzira bwa muntu bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa RDC ». Undi mwanzuro wafatiwe mu nama y’aka kanama wagira uti : « AU irongera kwamagana yivuye inyuma ihonyora ry’uburenganzira bwa muntu rikorwa na M23 cyo kimwe na ADFm FDLR ndetse n’indi mitwe ». Umwanzuro wa gatatu w’iriya nama usaba imitwe yose irwanira muri RDC guhita ihagarika imirwano ndetse n’ibitero, hanyuma ikava mu Burasirazuba bwa RDC.
Iyi myanzuro yose kimwe n’iyindi ije yiyongera kuri raporo zirimo izakozwe n’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’iy’ Amnesty International, zakomeje gushinja M23 kwijandika mu bwicanyi bwakorewe i Kishishe, Bambo n’ahandi. Gushinja M23 rero ni inkota iba yahuranyije umutima wa Kagame kuko azi neza ko yitwikira iyi ntambara, agafasha M23 mu kuyiya intwaro n’abasirikare, nawe akabona uko yisahurira umutungo kamere wiganjemo amabuye y’agaciro aboneka mu Burasirazuba bwa RD Congo.
Leta ya RD Congo ibona ko ibibazo byose biri muri kariya karere babiterwa n’u Rwanda, nk’uko itawemye kubigaragaza, kandi amahanga yose yamaze kuvumbura kwigira umwere kwa Kagame, ariko hakabura uwafata iya mbere ngo amwotse igitutu ave muri RDC, ahubwo agakomeza kwitwaza FDLR.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RD Congo, Patrick Muyaya, aheruka gutangariza Televiziyo ya Al Jazeera ko FDLR ari umutwe uharanira impinduramatwara, ibyo we na Guverinoma avugira batavugaho rumwe n’ubutegetsi bw’igisuti bw’i Kigali. Agatsiko kari ku butegetsi i Kigali gakomeza kuvuga ko gahangayikishijwe n’uko FDLR ifatanya na FARDC, nyamara kakibagirwa ko iyi mitwe yose yaremwe na Kagame, agamije guteza umutekano muke ngo abone uko yisahurira. Iyo u Rwanda rutihinduka ubutegetsi bwa Laurent Désiré Kabila, iyi mitwe yose ntiyari kuvuka, kuko amahanga yari kubona ko ntacyo irwanira, igasenywa byihuse. Mu rwego rwo kuzahura umubano wabaye mubi hagati y’u Rwanda na RD Congo, akanama ka AU gashinzwe umutekano n’amahoro kasabye ko ibi bihugu byombi byagirana ibiganiro, mu rwego rwo guteza imbere amahoro arambye mu karere ibihugu byombi biherereyemo, ariko ntibihagije. Igikenewe ni ukuganiriza Kagame mu rurimi yumva, akotswa igitutu, akavana ingabo muri RDC nk’uko byagenze mu myaka 10 ishize.
Ibyo Kagame yari yiteze kuri AU byayipfubanye kuko yashakaga icyagira umwere M23, ariko yasanze amahanga yose yaramenye ibyo uyu mutwe ugenda ukora aho uciye hose muri RD Congo, kandi akaba nta wundi ubiri inyuma uretse RDF ya Kagame. Mu buryo rero bwo kujijisha urubyiruko, Kimwamwanya Kabarebe ati : « Umwanzi w’u Rwanda si abaturanyi, ahubwo ni ubukene n’ubujiji », nyamara akibagirwa ko FPR ari yo yazaniye aka kaga Abanyarwanda, aho ibakenesha ku bushake, ikababuza guhinga ibibateza imbere, ahubwo bagahinga ibyo bahatiwe, ibindi bikarandurwa n’abategetsi FPR iba yaregereje abaturage, bakaba ari bo babasonga. Kabarebe na none iyo avuga ko ubujiji ari umwanzi w’u Rwanda, aba yirengagije ko FPR avugira yangije ku bushake ireme ry’uburere n’uburezi, uhereye ku ndimi zitangwamo amasomo zagiye zihindagurika abanyeshuri n’abarimu bagahera mu cyeragati, integanyanyigisho zihora zihindagurika kandi zitagira imfashanyigisho, politiki y’uburezi idashinga, n’ibindi byatumye umubare munini w’urubyiruko usohoka mu mashuri nta bumenyi buhagije rufite, bigatuma ubujiji FPR yimakaje bubyara ubukene, abaturage bakazahora bayipfukamiye.
Dusanga ibi binyoma Kabarebe n’abandi nkawe birirwa babeshyeshya urubyiruko bitakigezweho kuko rwo rwamaze kwisobanukirwa, ruzi neza amabi FPR ikorera Abanyarwanda, ahi ugerageje kuvuga ibitagenda wese arigiswa, agafungwa cyangwa akicwa nta rubanza rubaye, byose bigamije gucecekesha rubanda rwagowe.
Dusanga kandi nta kindi cyarandura ubukene n’ubujiji kuko Kimwamwanya Kabarebe abibeshyeshya urubyiruko ariko ntatange umuti w’icyo FPR ikora ngo ihangane nabyo, uretse guhagurukira Impinduramatwara Gacanzigo, Abanyarwanda bakihitiramo uko bayoborwa, mu bwubahane no kurengera uburenganzira bwa muntu, maze u Rwanda rukazaba igihugu kizira intambara umunyarwanda arwana n’undi. Icyo rero twabwira Abanyarwanda ni uko igihe ari iki ngo bigobotore ingoma y’igitugu n’agahotoro, FPR ikayoboka iy’inkiko ikajya gusobanura ibyago n’akaga yateje u Rwanda kuva yafata ubutegetsi mu 1994.
Manzi Uwayo Fabrice