MU GIHE IMIPAKA Y’U RWANDA IFUNZE, UMUBANO HAGATI YA MUSEVENI NA TSHISEKEDI URAKATAYE

Yanditswe n’Uwamwezi Cecile

Amakuru dukesha ibinyamakuru byandikirwa muri Uganda birimo Chimp Report, Nile Post News na Soft Power byasohotse ku wa 20/12/2021, aravuga ko Bwana Modeste Bahati Lukwebo, Perezida wa Sénat ya DR Congo yageze muri Uganda, ku i tariki ya 19/12/2021, agiye mu rugendo rw’akazi rw’iminsi itatu, yakirwa n’itsinda ry’intumwa z’ibihugu byombi, riyobowe na Harriet Ntabazi, Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda n’Amakoperative, Prof. Ephraim Kamuntu, Umujyanama wihariye wa Perezida, James Mbahimba, wahoze ari Ambasaderi wa Uganda muri RDC, Jean Pierre Massala, Ambasaderi w’umusigire wa RDC muri Uganda, Dr. Edith Namutebi, Umujyanama muri Ambasasade ya Uganda i Kinshasa, Stephen Kaboyo, Ukuriye umubano w’Ubushinwa na Uganda n’abandi bahuriye mu muryango mugari w’ubushabitsi uhuriweho na Uganda na RDC.

Byari biteganyijwe ko Perezida Yoweri Kaguta Museveni azakira Perezida wa Sénat wa RDC, mu nyubako akoreramo iri Entebbe kugira ngo baganire ku buryo bwo gushimangira no gukomeza umubano w’ibyo bihugu byombi, kugira ngo buri wese agire icyo awungukiramo, haba ku ruhande rwa Uganda cyangwa urwa RDC.

Intego nyamukuru y’uru rugendo ni ukunoza umubano hagati ya Uganda na RDC. Umubano ibi bihugu byombi bisanganywe mu bya politiki, mu bukungu no mu muco kandi buri gihugu kikawukuramo inyungu. Izi nyungu zikurikiranwa na “Joint Permenant Commission (JPC)”, yashyizweho mu 1986. Binyuze muri ubu bufatanye, Uganda na RDC biherutse gusinya amasezerano yo gufatanya mu guhashya Allied Democratic Forces (ADF) mu bikorwa bya gisirikare byiswe “Shujaa”, mu rurimi rw’igishwahire, bivuga “brave”, mu cyongereza. Uganda kandi yanemeye kuzubaka imihanda muri RDC kugirango ubuhahirane hagati y’ibi bihugu byombi bworohe. Kubaka imihanda byaratangiye kandi ibikorwa biragenda neza n’ubwo ADF yitambika.

Mu gihe rero Inteko ishinga amategeko ya RDC ishishikajwe n’iterambere ry’igihugu cyayo ibinyujije mu gutsura umubano n’ibihugu bituranyi, usanga iyo mu Rwanda yo yarabaye nk’ibipupe bivugira Shebuja Kagame gusa, ubundi ukumva byirirwa mu nama zitagira ikizivamo, maze aho kuvugira abaturage bari ku ngoyi y’agahotoro, ugasanga birirwa babogoza mu itangazamakuru ngo bahembwa amafaranga make. Ese ayo make yo ni ay’iki mu gihe bananiwe kuba intumwa za rubanda, nk’uko biyita, ngo bavugire abaturage?

Uretse no gutsura umubano n’amahanga ntuzigera na rimwe wumva Abadepite cyangwa Abasenateri bo mu Rwanda, bahaguruka ngo babaze guverinoma ibijyanye n’abaturage basenyerwa, abarigiswa, abafungirwa ubusa n’abicwa. Ahubwo uzabumva batora 100% amategeko atsikamira kandi agakenesha abaturage.

Mu gihe abagize Inteko ishinga Amategeko yo mu Rwanda bahihibikanywa no kongererwa imishahara yabo, Kagame yatangiye ya mayeri ye yo guhungabanya umutekano mu Mujyi wa Goma no mu nkengero zawo, kugira ngo abone uko yoherezayo ingabo kabuhariwe (special forces), yitwaje kujya guhiga ababangamiye umutekano w’u Rwanda, nyamara impamvu nyamukuru ari ukujya kwiba umutungo kamere wa DR Congo. Abana b’u Rwanda barimo gupfira muri RDC kandi mu by’ukuri ntacyo Abanyarwanda bateze kungukira muri izi ntambara zihora mu Burasirazuba bwa RDC, uretse gusahurira mu mufuka wa FPR na Kagame. Ariko nkuko byatangajwe mu binyamakuru byinshi, abaturage ndetse n’urubyiruko bo muri RDC bakoze imyigaragambyo yo kwamagana ko abicanyi ba FPR bakoherezwa i Goma hitwajwe kujya kurinda umutekano kugera aho ubuyobozi bwa polisi ya Kongo buhakana kuba bwaragiye i Kigali gushyira umukono ku masezerano yakohereza aba polisi b’u Rwanda i Goma nubwo Dan Munyuza yari yaratangaje ko byari mubyo baganiriye.

Uwamwezi Cecile