MU MUJYI WA KIGALI HAGARAGAYE INYANDIKO ZANDITSWE NA BAMWE MU BANA BACITSE KU ICUMU BAHURIYE MU ISHYIRAHAMWE AERG.

Kuri iki cyumweru taliki ya 15 Werurwe 2020 hirya no hino mu mujyi wa Kigali, hagaragaye impapuro zanditseho agahinda gafitwe n’urubyiruko ruvuga ko ruhuriye mu muryango uhuza abanyeshuri bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 (AERG) mu magambo ahinnye y’igifaransa. Nk’uko bigaragara kuri izo nyandiko, impamvu nyamukuru yabateye kwandika basaba bagenzi babo guhumuka no gufata umwanzuro wo kwanga no kwamagana ubwicanyi bukorwa na FPR-Inkotanyi, ni urupfu rwa Kizito Mihigo bidashidikanywaho ko yishwe n’ubwo butegetsi.

AERG (Association des Elèves Rescapés du Genocide) ni umuryango uhuza abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Izi mpapuro zagaragaye nyuma y’iminsi mike cyane ubutegetsi bwa Kagame bufashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi mu gihe cy’ibyumweru bibiri n’amashuri arimo kubera icyorezo cya Coronavirus. Aba banyeshuri bakwirakwije ubutumwa mu mujyi wa Kigali nyuma y’iminsi 2 gusa bagaruwe mu ngo. Bisa nk’aho bashobora kuba barabiteguye bari ku mashuri yabo cyangwa se bikaba byarateguwe n’abiga bataha, niba atari bakuru babo barangije amashuri.

Impapuro nk’izi zagaragaye mu bice bitandukanye, birimo Nyabugogo, Nyamirambo, Kinamba, Remera, Gisozi, Kimironko, Masoro n’ahandi…

Igipolisi cy’u Rwanda ku cyumweru cyakwiriye imishwaro kirirwa gitoragura izo mpapuro zari ahantu henshi, ari nako gita muri yombi abo gisanze barimo kuzisoma. Amakuru agera ku Ijisho ry’Abaryankuna i Kigali, aravuga ko hatawe muri yombi abantu batari munsi ya 50 bazira ko bakwirakwije izo nyandiko! Ibyo kuba barabagumanye cyangwa baraje kurekurwa hanyuma byo ntiturabimenya, turacyabibakurikiranira.

Uyu musore mureba aha ku ifoto yatawe muri yombi azira gusomera abandi ibyari kuri izo nyandiko ku Kimironko!

Ijisho ry’Abaryankuna ryabashije kubona zimwe muri izi nyandiko maze ribandukurira ibyari byanditseho (kuko hari abo byagora kubisomera ku ifoto) uko byakabaye nk’uko mubibona hasi aha:

“Twebwe, urubyiruko rwibumbiye mu muryango w’abanyeshuri barokotse  jenoside yakorewe abatutsi AERG,tumaze kubona ko ubutegetsi bwa FPR buharanira inyungu z’agatsiko k’abari ku isonga ryayo, tumaze kubona ko akenshi ubwo butegetsi kugira ngo bugere ku inyungu zabwo bwitwaza ibyago byacu n’akababaro kacu kandi ntagaciro bugaha,  tumaze kubona ko FPR yatugize nk’ibicuruzwa byayo, ikatugira ibikoresho biyigeza kunyungu zayo bwite, nyamara ntibiyibuze kudukuramo ab’ingenzi nk’abadafite kirengera,

Twiyemeje guhagurukira kurwanya abo banyabinyoma batangiye kutumaraho abantu gahoro gahoro.

Baratwica bahereye kubo babona ko bafite ijwi ryagera kure, bahereye kuri ba Kabera, Jean de Dieu Mucyo, Assinapol Rwigara, Rwabukamba, Hubert Gashagaza,…None badukiriye n’abakiri bato! Kizito Mihigo ngo yariyahuye! Nk’uko yabivuze, “utema imizi y’igiti, aba ashaka kwica imbuto zacyo!”

Igihe kirageze ngo duhagurukire kwamagana ako karengane. None ni bariya bacu batabarutse, niba ntagikozwe, ejo ni njye ejobundi ni wowe.Twe twiyemeje guhagurukira kwamaganira kure ubu bugizi bwa nabi dukorerwa n’ubutegetsi nyamara bukigira nyoni nyinshi ko bwaturokoye, nawe itegure uhaguruke dufatanye urwo rugendo rwo kwivuna abashinyaguzi. Turasaba bakuru bacu n’abandi bavandimwe kudushyigikira.

Twamagane ibinyoma n’itekinika twimike ukuri n’ubwisanzure ku Abanyarwanda twese.”

Ibijya gushya birashyuha, ubwo aba bana Kagame, Kabarebe,Ibingira n’abandi bajyaga bibeshyaho, bamaze kubarunguruka, iyi ngoma iririwe ntiraye!

Uyu mupolisi mureba kuri iyi foto yafowe atwaye umuntu wari urimo gusoma ibyari byanditswe kuri izo mpapuro Nyabugogo!

REMEZO Rodriguez

Umujyi wa Kigali