Yanditswe na Remezo Rodriguez
Mu mpera z’umwaka ushize Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) giherutse gushyira ahagaragara raporo y’ubushakashatsi cyakoze mu gihe cy’imyaka ibiri ishize. Cyagaragaje ko 20.8% by’Abanyarwanda bafite ibibazo by’indwara zo mu mutwe, bagendana babizi cyangwa batabizi. Cyavuze kandi ko ubuzima bwo mu mutwe aribwo mvano ituma urubyiruko hagati y’imyaka 14 na 30, abagera kuri 23%, baba barabaswe n’ibiyobyabwenge, ahanini bakabiterwa n’indwara y’agahinda gakabije (dépression sévère).
Iyi mibare ni miremire cyane ku buryo buri wese yibaza ku hazaza h’uru Rwanda akahabura. Niba abarenga 65% by’Abanyarwanda ari urubyiruko, none urungana kuriya rukaba rurimo kwiyangiza Leta irebera, wakwibaza niba atari wa mugambi wa FPR wo kurangaza Abanyarwanda bakazahora bayipfukamiye. Ibi kandi ntibikuraho ko FPR ikomeza kwirata mu mahanga ivuga ko u Rwanda rutera imbere ubutitsa. Nihe mwabonye igihugu gitera imbere kidafite abakozi (labour)? Umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge se yatanga uwuhe musaruro? Igihugu se kizubakwa n’abanywarumogi? Leta ifite ngamba ki mu guhangana n’iki kibazo?
Ibi bibazo ndetse n’ibindi nibyo byatumye dukora iri sesengura, kugira ngo turebere hamwe aho bipfira, tunarebe urwanya ubutegetsi uwo ari we hagati y’ubwira Leta ibitagenda n’uwirengagiza kubikosora kandi ari cyo ahemberwa. Nyuma yo gusesengura bimwe mu bibazo byugarije u Rwanda turareba ingamba zafatwa.
Mu Rwanda usanga ubushakashatsi bukorwa bukanatangazwa, ariko bukarangirira aho. Ikibazo nyamukuru kibitera usanga ari imiyoborere mibi ya FPR, idaha agaciro abaturage. Kubaheza mu bukene bituma abaturage biheba, bakabaho babara ubukeye, batazi niba bari buramuke, bwacya bagatekereza ko butari bwire.
Mu Kinyarwanda baca umugani ngo “abasangira ubusa bitana ibisambo”. Abanyarwanda bahora mu myiryane bapfa amasambu, ahandi ugasanga imanza za gatanya (divorce) ziyongera uko bwije n’uko bukeye, ugasanga uburere butangirwa mu muryango bwataye agaciro, aho ababyeyi bambuwe ubushobozi bwo guhana abana babo, kandi ibyo bikigishwa na Leta mpotozi. Nta handi biganisha rero uretse kubona abana bishora mu busambanyi, abandi bakajya mu biyobyabwenge, bakiyahuza amayoga n’amatabi, kakaba karabaye! Mwene aba bana nta cyizere cyo kubaho baba bagifite, niho usanga bahimbye imvugo ngo “nta gikwe, nta myaka ijana…” Ibi se ni ukuvuga ko Leta itabireba? Ni ukubera ubuswa bw’abayikoramo se? Bene Ngofero bazakomeza bapfe mu mutwe no mu mikurire, birangire bityo, FPR yigwizaho ubukire gusa!
Biragoye cyane kubwira umwana ngo niyihatire kwiga kandi yaburaye, cyane cyane ko aba abona bakuru be bize ntacyo bibamariye. Ibi rero byatumye ababyeyi bamwe babaye ba Tereriyo, umwana ntakiri uw’umuryango, akanyafu karacitse, abakobwa bo mu Rwanda baragira imyaka 12 bazi kunywa inzoga nka ba Se, aho kumenya guteka nka ba Nyina. Abahungu baragira imyaka 12 bazi kwisengerera urwagwa mu kabari, bakicarana n’ababyeyi, kandi bakumva ntacyo bakora, kuko ubwihebe bwamaze kurenga igaruriro.
Usanga rero ikibyica cyose ari uko iyo hagize umukozi uhabwa akazi muri Leta, aba yumva yagahawe na FPR, maze aho gukora inshingano zijyanye n’akazi ke, akamara igihe cye cyose aneka bagenzi be, agatanga raporo ku biro bikuru bya FPR, ukwezi kwashira agahembwa, akabaho neza, nyamara abaturage ashinzwe bicwa n’inzara. Dufashe urugero, usanga Abashinzwe Uburezi mu Mirenge yose ari imboni za FPR, zirirwa zitanga raporo z’abinubiye gutanga imisanzu, abavuze ibitagenda, rimwe na rimwe banabura ibyo bavuga bagahimba. Barangiza ngo ireme ry’uburezi ryarangiritse. Ryabuzwa n’iki se kwangirika niba ababushinzwe ku Murenge birirwa bashaka utugambo bahakishwa i Rusororo? Nta kindi bizageza ku Rwanda uretse mu Rwabayanga.
Niba umwarimu ucishije akanyafu ku mwana wakoze amakosa afungwa, ariko umwana wasunitse mwarimu utwite akitura hasi ntahanwe, murumva hari umwarimu uzongera gutanga uburere n’uburezi bukwiye?
Ibi hakiyongeraho umushaha w’intica ntikize, ubucucike mu mashuri, aho umwana arangiza amashuri abanza atashobora kwandika izina rye, tukumva ari ibyo, bikaza tubireba tugaceceka, byamara kuzamba tukabogoza.
Ibi rero nibyo bifata intera nini bigakwira mu Rwanda hose, FPR nayo aho gukumira ikagura ibitaro bivura indwara zo mu mutwe i Ndera, bikanifashishwa mu kumuguza bya burundu abatavuga rumwe nayo. Ese amafaranga atunga abafungiye mu kirwa cy’Iwawa, muri za Gereza hirya no hino, harimo na Gereza y’abana y’i Gitagata muri Nyagatare, kwa Kabuga n’izindi transit centers zinyanyagiye mu gihugu, nta kindi yakora?
Nyamara nihagire uwibeshya abivuge, barahita bazana ingingo ya 204 y’Itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange, bavuge ko “yangisha ubutegetsi abaturage, yateye imidugararo cyangwa imvururu muri rubanda”. Nibitaba ibyo baramuhimbira “ingengabitekerezo ya Jenoside, kuyihakana no kuyipfobya”. Niba se uvuze ibitagenda bikwiye gukosorwa yiswe “urwanya ubutegetsi”, ubwo uwirengagiza inshingano yahawe ku baturage, yanabwirwa ibitagenda ntashake kubikosora, ubwo we azitwa iki? Tubitekerezeho.
Uru rubyiruko tugenda tubona rwandagaye ku mihanda, rutiga, nta n’akazi rufite nirwo ejo ruzakura, FPR ikarushora mu bwicanyi rutabanje gutekereza kuko nyine nta birufasha gutekereza (tools of analysis) rwahawe. Mu yandi magambo Mayibobo z’uyu munsi nibo bicanyi b’ejo hazaza. Ntibabizi se cyangwa barirengagiza? Igihe cyose FPR izareba gusa ahava ifaranga ry’umuturage ikarisahura nta kindi imuteganyiriza cy’uko azabaho ejo, nta terambere twiteze, tuzakomeza tube ma tekinika avuga ko ubukungu buzazamuka ku kigero cya 11.3% muri 2021/22, nyamara tubizi neza ko ikilo cy’isukari cyaguraga 70 FRW mu 1994, ubu kigura 1200FRW. Tuzakomeza twibeshye ko dutera imbere nyamara turimo kongera abarwayi bo mu mutwe.
Dr Jean Damascène Iyamuremye, ukuriye Ishami rishinzwe kwita ku bafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, aherutse gutangariza Radio Rwanda ko ababyeyi n’imiryango bakwiye gufata uburwayi bwo mu mutwe nk’ubundi burwayi, bakavuza abarwayi aho kubyita amarozi n’abadayimoni. Nyamara uyu muganga arayobya uburari kuko abizi neza ko n’indwara zisanzwe abaturage bayobotse ibihuru, aho bakura imiti ya gakondo, kuko ubuvuzi buhenze cyane na services zitangirwa kwa muganga zikaba ari mbi cyane. Ibi ubihingukije ngo nafungwe ararwanya Leta. Ariko genda Rwanda waragowe!!! Ibi se nta herezo bifite?
Dusanga iherezo rya byose ari ukubona Kagame avunaguritse nta wumukozeho, abambari be bagakwirwa imishwaro, bakajya kurya ayo basahuriye mu mahanga. Icyo gihe rero abaturage bazaba basigaye mu Rwanda bazashakira hamwe impamvu zose zateye amahano yagiye asimburana mu kugwira u Rwanda, uwakosheje ahanwe agororoke, Abanyarwanda babane mu Rwanda rutagira intambara hagati y’Umunyarwanda n’undi, mu Rwanda rwiza kandi rw’iteka ryose. Kubona bipfa tubirebera ni ikibazo gikomeye FPR yirengagiza kandi ikizi.
U Rwanda rukeneye Abanyarwanda bazima kandi batekanye, abavuga ibitagenda sibo barwanya ubutegetsi, ahubwo ababurwanya ni abategetsi ubwabo ndetse n’abakozi bahabwa inshingano ku baturage, maze aho gukora izo nshingano ugasanga bakora nka za maneko, bahora bashaka ibirego barega bagenzi babo muri FPR, banabibura bakabihimba kugira ngo bagaragare neza. Atari ibyo tuzagira abaturage batagira icyizere cy’ejo hazaza, ahubwo babaswe n’ibiyobyabwenge n’agahinda kenshi. Dukwiye kumera nka Baden Powell, tugaharanira gusiga isi ari nziza kurusha uko twayisanze, tukagira inshingano ku Mana, inshingano ku bandi, n’inshingano kuri twebwe ubwacu nk’uko Abaskuti babyigisha. Abanyarwanda twarambiwe za “maneko” zisigirizwa zikitwa “ijisho ry’umuturanyi ”! Twabirambiwe rwose!
FPR, ABAKURWANYA NI ABO WAKAMIYE, NTACYO BATUMARIYE, NTITUZABAKUMBURA
Remezo Rodriguez
Kigali