Yanditswe na Nema Ange
Mu bihe bya Covid-19, rumwe m’urubyiruko rw’u Rwanda rufatanya k’ubushake n’ubuyobozi cyangwa inzego z’umutekano gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda kwandura icyorezo cya Covid-19 rurataka. Ibyo bikorwa by’ubwitange ni byiza, hakiyongeraho ko biri mu nyungu rusange. Kuri izo mpamvu ubuyobozi bwagombye kubafasha butarindiriye ko batabaza. Ubutegetsi bwa FPR siko bukora, urwo rubyiruko rurasaba ko bafashwa, bakanahembwa ibyo ubuyobozi bwari bwarabemereye.
Nkuko tubikesha RBA, mu karere ka Kamonyi, Mucyo Emelise aratangaza ko bategereje agahimbazamusyi basezeranijwe amaso agahera mu kirere. “Tuza bari badusezeranije ko bazajya baduha agahimbazamusyi buri kwezi nyuma yaho twakomeje gutegereza amezi arashira twababaza aho bigeze n’impamvu batagira icyo baduha ahubwo tugora ababyeyi bacu, bakatubwira ngo ingengo y’imari, yarasohotse ariko ntacyo ku karere barababwira bakadusaba kwihangana ko hari icyo tuzabona nyuma. Niho abantu batangiye gucika intege bagenda babivamo nanjye nshaka ikindi njya gukora aho nakoreraga twari 11 ariko hamaze kugenda 6.’‘
Mu gihe Uboyobozi bwagombye gukora k’uburyo urwo rubyiruko ruhura n’imbaga nyamwinshi ruhabwa ibikoresho bihagije kandi hagasuzumwa n’uburyo rukoreramo k’uburyo rutakwandura cyangwa rugakwirakwiza Covid-19 mu baturage si uko bimeze.
Niyonkuru Abdurillah arinubira uko batizanya impuzankano (gilet) aho yagize ati : ”Hari igihe umuntu aba akeneye kuva hano akajya mu rugo iyo sabune yo gukaraba aba ayikeneye, umwenda urasaza aba akenye undi, ni byinshi byadufashamo umuntu akoze afite ako gahimbazamusyi byaba byiza kurushaho, ikibazo cy’impuzankano(gilet) na cyo kirahari niba twakoze mu gitondo hari abandi bagomba kudusimbura ku gicamunsi, usanga rimwe na rimwe tuyikuramo hari abandi bagiye kuyikoresha urumva ko ari ikibazo kidukomereye ntabwo muri ako kanya gilet yaba imaze gusukurwa”
K’uruhande rw’ubuyobozi bw’uturere, bwamwe muri bo baravuga ko “ kuba nta ngengo y’imari yateganirijwe iki gikorwa ari yo ntandaro y’ibibazo bigenda biboneka mu mikorere y’uru rubyiruko, gusa ariko ngo hari ikirimo gukorwa”. Ubundi umukorana bushake cyane cyane iyo amikoro ye atabimwemereye yagombye gufashwa n’ubwo buyobozi agahabwa i Tike, agahabwa ibikoresho bihagije. Gusa mu Rwanda ruyobowe na FPR abanyarwanda bakomeje kwibaza aho amafaranga yavuye mu nkunga z’amahanga mu rwego rwo gufasha abanyarwanda guhangana na Covid-19, aho ayo mafaranga yagiye.
Nema Ange