Yanditswe na Kalisa Christopher
Ikigo nderabuzima cya Nyabikenke mu Karere ka Muhanga, mu kwezi kumwe umuganga uvura indwara z’umutima aza iminsi 2 akahasanga abarenga 700, aba barwayi bakavuga ko iyi ndwara y’umutima bavuga ko bayiterwa cyane cyane na Leta ibahoza ku nkeke, ukwiheba…. Ni mu gihe kandi ngo abarenga 150 baza kwivuza indwara za menyo ku kwezi ngo baterwa n’imirire mibi n’isuku nke y’amenyo kubera kubura amikoro yo kugura imiti yoza amenyo.
Iki kigo Nderabuzima cyivuga ko gikeneye abandi bakozi barenga 10 kugirango cyibashe kuvura abadwayi babagana, giherereye mu 50 km uvuye ku Bitaro bya Kabgayi mu Mujyi wa Muhanga. Igitangazamakuru Umuseke dukesha iyinkuru, cyavuganye n’ Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Nyabikenke, Usengimana Ezela avuga ko abarwayi barenga 700 bafite ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso ari bo bakira ku kwezi. Yavuze ko Muganga ubitaho aboneka kabiri ku kwezi, ibi bituma umubare w’abarwayi urushaho kuba munini hakaba abavurwa n’abandi basubirayo bagahabwa igihe bazagaruka kwivuza.
Yagize ati: ”Uyu mubare w’abafite ikibazo cy’indwara y’umuvuduko w’amaraso wiyongeraho uw’abafite izindi ndwara zirimo iz’amenyo kuko twakira, 150 ku kwezi.”
Abaza kwivuza indwara z’amenyo, benshi ngo usanga bituruka ku mwanda kuko batoza amenyo bakoresheje umuti wabugenewe bitewe n’ubukene ndetse n’iryo ituzuye. Ni mu gihe kandi u Rwanda rukomeje kwivuga imyato mu iterambere n’ubuvuzi abaturage mu giturage barashize.
Ntawigenera Joseph umwe mu baje kwivuza amenyo wavuganye n’Umuseke, avuga ko Ubuyobozi bwagombye kwihutisha imirimo yo kurangiza inyubako y’Ibitaro bya Nyabikenke yatangiye kubakwa 2013 biteganyijwe kuzura mu myaka 3 none imyaka 8 irihiritse. Abarwayi bamwe bagwa mu nzira bajyanwa ku bitaro bya handi ngo n’ abarwaye ngo hari n’ubwo baba benshi cyane, Muganga umwe ntabavure bose. Ati: « Indwara y’amenyo n’iy’umuvuduko w’amaraso ziganje hano iwacu, gusa turashima kubera ko Ibitaro bigiye kuzura. Ariko igihe bimaze byubakwa byakagombye kuba byaruzuye kera. »
Aba baturage kutagira ibitaro hafi n’abaganga babitaho, bamwe bibaviramo ipfu ndetse n’abandi bakaba bakora ingendo ndende ngo bagere ku bitaro bya Kabgayi biherereye mu birometero 50 cyangwa se ibya Ruli mu karere ka Rulindo, bisaba kujya mu yindi ntara (amajyaruguru).
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée avuga ko abaturage bakwiriye kwihangana kubera ko Ibitaro bigeze ku rwego rwo gukorerwa isuku, hagakurikiraho kubitaha. Ati: « Umwaka w’ingengo y’Imali wa 2021, urarangira byuzuye. »
Uyu Muyobozi avuga ko hari serivisi zidatangirwa ku rwego rw’Ibigo Nderabuzima, ariko mu cyumweru cy’ubuzima bakaba begera ibyo bigo nderabuzima kugira ngo bigabanye umubare munini w’abajya kwivuriza ku Bitaro bya Kabgayi cyangwa ahandi kure. Ibitaro bya Nyabikenke nibyuzura bizakira abarwayi bo mu Mirenge wa Kiyumba, Kibangu, Rongi na Nyabinoni. Ibitaro bya Nyabikenke bitaruzura byatangiye kubakwa 2013 bigomba kuzura mu myaka 3, ubu hashize imyaka 8 bitaruzura.
Abaturage bo muri aka gace, batangarije Ijisho ry’Abaryankuna ko izi ndwara ziterwa n’ubuzima babayeho. Aho bamwe bahozwa ku nkeke, bamburwa utwabo, ngo iyo baryamye baba baziko bataramuka, bwacya bakumva ko butari bwire. Leta ngo aho kubatabara ngo inabiteho ibahoza kuri baranyica, baranyambura agasambu… Kandi ngo kurya ni aha Mana, ibyo bikabatera indwara za menyo ndetse n’imiti yokoza amenyo ibona umugabo igasiba undi. Ahubwo ngo indwara nka bwacyi n’izindi zo kurya nabi zirahari cyane ngo ubuyobozi butinya gusohora imibare y’abazirwaye.
Kalisa Christopher
Kigali